Nduwamungu Pauline warokotse Jenoside uherutse kwicwa urw’agashinyaguro yashyinguwe

Hatuwe igitambo cya Misa yo kumusabira ndetse havugwa n’amateka yaranze ubuzima bwe aho yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Karere ka Ngoma, akaba asize abana batatu muri bane yabyaye, akaba asize n’abuzukuru batanu.

Nduwamungu yabaye umwarimu mu kigo cy’urubyiruko cya Rukoma, anakora ku kigo nderabuzima cya Rukoma.

Umwe mu bahagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yavuze ko batewe ishavu n’urupfu rwa Nduwamungu Pauline wishwe urw’agashinyaguro.

Rugamba Audace ni umwana wa Nduwamungu Pauline. Yashimiye abaje kubafata mu mugongo ndetse ashimira umubyeyi wabo ko yabareze akabakuza bakaba barabaye abagabo.

Ati “Nizeye ntashidikanya ko mama agiye mu ijuru kuko imirimo myiza yose yayikoze igihe yari hano mu Isi nk’uko byatanzwe mu buhamya bw’imibereho yamuranze igihe yari hano ku Isi”.

Mizero Francine, umwana we w’imfura yavuze ko bababajwe n’urupfu rw’umubyeyi wabo wakundaga abantu ariko ubwo yicwaga agataka akabura umutabara.

Ati “ Nyuma yo kubona umubiri we ariko hari igice kitariho tukareba abaturanyi hirya no hino, byaduhaye ishusho y’abo tubana abo ari bo nyuma yo kwicwa ntatabarwe kandi yatatse”.

Mizero avuga ko yari afite ‘Graduation’ akaba ababajwe n’uko umubyeyi we bamuvukije ubuzima badasangiye ibyishimo.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye abaturage batabaye Nduwamungu Pauline kugira amakenga.

Nduwamungu yasezeweho bwa nyuma

Nduwamungu yasezeweho bwa nyuma

Ati “Mukwiye kugira amakenga ku tuntu duto turebana n’imibanire y’abantu aho mubona abantu batabanye neza n’igihe ubona umwe akunyuraho ntaguhuze bikaguha amakuru y’uko hari ikitagenda ukanabivuga mu nzego z’ubuyobozi.

Guverineri avuga ko kuba umwe mu bagize uruhare mu rupfu rwa Nduwamungu Pauline yarafashwe bizatanga amakuru ku iperereza rikomeje gukorwa.

Inkuru Wasoma:  Habonetse umubiri w'umugabo wapfuye kwa Mutangana urupfu rwe ruba amayobera

Guverineri Rubingisa yahumurije abakecuru barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye muri Rukumberi ndetse ashimira inzego z’umutekano zikomeje guhumuriza abarokotse Jenoside ko ntawe uzabahungabanyiriza umutekano.

Ati “ Imyaka 66 yari afite yari agitanga umusanzu wo kubaka igihugu kandi yari afite uruhare runini muri gahunda z’iterambere uwamwambuye ubuzima yaduhombeje byinshi”.

Guverineri Rubingisa yavuze ko bazakomeza kuba hafi y’umuryango wa Nduwamungu kandi bazakomeza kubafata mu mugongo.

Urupfu rwa Nduwamungu Pauline rwababaje abantu benshi kubera uburyo yishwemo kuko uwamwishe yamuciye umutwe awujugunya mu bwiherere rwaho yari atuye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko uwitwa Nziza yafashwe akemera ko ari we wamwishe. Nziza abajijwe impamvu yamwishe akamuca umutwe, yisobanuye avuga ko yagira ngo atazafatwa ngo kuko yabwiwe ko mu mboni z’uwishwe hasigaramo ifoto y’uwamwishe iyo yamwishe barebana.

Kugeza ubu urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ntiruremeza cyangwa ngo ruhakane ko Nduwamungu Pauline yaba yarazize ko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry avuga ko iperereza ariryo rizabigaragaza kandi rigikomeje gukorwa kugira ngo abagize uruhare mu rupfu rwe bamenyekane.

Roho ye iruhukire mu Mahoro Abamalayika bakwakire

Ati “Ikindi kandi iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekanye impamvu nyakuri yateye Nziza kwica Nduwamungu Pauline ndetse n’abashobora kuba baramufashije muri icyo gikorwa cya kinyamanswa, mbere y’uko dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo hatangwe ubutabera.”

Nduwamungu Pauline yishwe tariki ya 14 Ugushyingo, 2024. Abamwishe babikoze hagati ya saa saba na saa munani z’amanywa bamujugunya mu kimoteri mu rugo rwe bamukuraho umutwe.

Abamwishe bari babigambiriye kuko yari atuye ahantu ku muhanda munini wa kaburimbo hagati y’abandi bantu ibipangu byahanaga imbibi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry , yasobanuye ishusho y’ibikorwa byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo bikorwamo. Mu myaka itanu ishize, RIB yakurikiranye amadosiye 2,660 harimo abakekwa 3,563 n’ibyaha byakozwe 2,850.

Inshuti n'abavandimwe bitabiriye umuhango wo kumuherekeza

Inshuti n’abavandimwe bitabiriye umuhango wo kumuherekeza

Dr Murangira avuga ko utazikuramo ingengabitekerezo ya Jenoside, amategeko azayimukuramo kuko aho iri itihishira.

Inkuru Wasoma:  Imbogamizi n’impinduka zabaye nyuma yo kwemerera imodoka nto gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved