Nduwamungu Pauline, w’imyaka 66 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yishwe n’abantu batahise bamenyekana ku wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo 2024.
Urupfu rwa Nyakwigendera rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo, nyuma y’uko bagenzi be baturanye bamushakishije bakamubura.
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Ngoma, Biseruka Omar, yatangaje ko Nduwamungu Pauline yari atuye mu Mudugudu wa Akabungo, Akagari ka Rubago, Umurenge wa Rukumberi. Uyu mubyeyi yari asanzwe abana n’umwana muto wigaga, kandi nta makimbirane azwi yari afitanye n’abandi bantu.
Nk’uko byemezwa na Biseruka, abamwishe babikoze ku manywa y’ihangu, hagati ya saa saba na saa munani, bamujugunya mu kimoteri kiri mu rugo rwe barenzaho igitaka. Bamukuraho umutwe, kugeza ubu wari utaraboneka.
Biseruka yagize ati:
“Abamwishe bari babigambiriye kuko atuye ahantu h’umuhanda wa kaburimbo kandi hagati y’abandi bantu bafite ibipangu bihanahana imbibi. Ni ibintu bigaragaza umugambi wo kugirira nabi uwarokotse Jenoside.”
Nyuma yo kumubura, baturanyi batangaje impungenge maze batangira gushakisha, basanga aho ikimoteri kiri kirasibye ari ho yashyinguwe. Ubu iperereza rirakomeje, kandi abantu babiri bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Pauline bafashwe n’Ubugenzacyaha (RIB).
Ibikorwa byo kwica abarokotse Jenoside bigaragaza ingengabitekerezo igamije kubangamira amahoro n’ubumwe byakomeje kuganirwaho nk’imbogamizi mu iterambere ry’igihugu. IBUKA irasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ndetse n’ababigizemo uruhare bakabihanirwa by’intangarugero.