Urubanza ruregwamo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ibyaha birimo kwakira ruswa rugiye gusubikwa biturutse ku biryo bihumanye aherutse guhabwa, byamuteye uburwayi buzatuma atitaba urukiko.

 

 

Netanyahu ashinjwa ibyaha bya ruswa birimo gutanga indonke, uburiganya no gukoresha ububasha yahawe mu nyungu ze bwite gusa we ahakana ibyo ashinjwa, aho avuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki.

 

Mu ijoro ryo ku wa 20 Nyakanga 2025, nibwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel byatangaje ko uyu mugabo w’imyaka 75 yarembeye iwe mu rugo ndetse ko abaganga bamusuzumye bagasanga byatewe n’ibiryo bihumanye ashobora kuba yarariye.

 

Itangazo ryagiraga riti “Kubera inama za muganga, Minisitiri w’Intebe agiye kuba aruhukiye iwe mu rugo mu gihe cy’iminsi itatu ndetse ninaho azajya akorera akazi ke kubera uburwayi afite.”

 

Uyu muyobozi bivugwa ko kubera ubu burwayi atigeze abasha kwitabira inama y’abaminisitiri bo muri Israel.

Umuhagarariye mu mategeko, Amit Hadad, yasabye urukiko ko rwaba rusubitse urubanza rwe kubera uburwayi afite.

 

 

Ibiro bya Minisitiri w’Ubutabera byahise byemera icyo cyifuzo cyo gusubika urwo rubanza ndetse bigaragaza ko gahunda zari ziteganyijwe zirimo gutanga ubuhamya zimurirwa mu mpera z’icyumweru, gusa urubanza rwo ruzongera gusubukurwa ku wa 5 Nzeri uyu mwaka.

 

 

Urubanza ruregwamo Netanyahu rwatangiye mu 2020 ariko rwagiye rusubikwa kenshi kubera icyorezo cya COVID-19 ndetse n’intambara hagati ya Israel na Hamas mu gace ka Gaza.