Abanya Palestina bavaga mu Majyaruguru ya Gaza bagabweho igitero ubwo bari mu muhanda wa Salah al-Din, umuhanda mugari werekeza mu Majyepfo ya Gaza.
Sultan Barakat ni umushakashatsi uturuka mu kigo cya ‘Global Institute for Strategic Research’ avuga ko nubwo nta busobanuro buratangwa kuri icyo gitero, yizeye ko ikibazo cy’itumanaho cyabaye aricyo gitangwa nk’urwitwazo. Ati “Uru ni urwitwazo rukoreshwa cyane n’abanya Isiraheli: Ngo ‘ni ikosa ryabaye’, ‘byatugwiririye’, ‘abasirikare ntabwo bahawe amakuru ku gihe’-Cyangwa ni umwe mu mipangu Netanyahu (Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli) ari gukora.’ (We uko abyumva).
Barakat yakomeje abwira Aljazeera ati “Netanyahu aracyiyemeje gushyira iterabwoba ry’urwego rwo hejuru kubanya Palestine kugira ngo bahungabane kandi bahunge vuba bishoboka.”
Barakat icyakora yavuze ko icyo gitero cyateye ipfunwe perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden wari uherutse gutangaza iby’akaruhuko kagomba kujya gafatwa mu ntambara kugira ngo abanyapalestina babashe kuva mu bice barimo bajya mu bindi nko kuba babahaye agahenge.
Barakat yakomeje avuga ati “Ntabwo biraza kuntungura nimujya kumva mukumva inkuru iri gukwirwakwira ivuga ko abaturage batatswe bari bari aho batagomba kuba, cyangwa se bagendaga igihe cy’amasaha ane yatanzwe cyarangiye cyangwa kitaragera, cyangwa se bari bari kugendera iruhande rw’umuhanda rutari rwo, byose bigamije kugira ngo abaturage b’inzirakarengane abe aribo bashyirwaho igisebo.”