Ngaba abahanzi nyarwanda baririmbye indirimbo z’urukundo ziteye agahinda ariko bitewe n’ibyababayeho mu rukundo rwabo.

Burya buri wese uhuye n’igikomere mu buzima bwe aba ashaka kugira uwo abwira ibyo yahuye nabyo ngo abashe kuruhuka umutima we, byagera ku bahanzi bo baba banafite amahirwe yo kubitambutsa byoroshye kubwo kuba barabikora babinyujije mu mwuga bakora bikaba mahwi, burya ni nayo mpamvu usanga umuntu yatangiye gukora mu nganzo nta muntu wari ubimuziho, kuko urukundo rubabaza bikaba bibi.

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho abahanzi baririmbye indirimbo bitewe n’ibihe bari baraciyemo mu rukundo rwabo byagenda neza cyangwa nabi bakabinyuza mu muziki kugira ngo bumvikanishe ibihe bari barimo nubwo bamwe batagiye berura ngo babivuge.

ALYN SANO YARIRIMBYE UMUSORE UTARAMUHAGA CARE UKO BIKWIYE: Umuhanzikazi Aline Shengero Sano umaze kumenyekana mu muziki nyarwanda ni umwe mu bagezweho muri iki gihe. Uyu mukobwa umaze imyaka isaga itandatu mu muziki, mu mwaka ushize yaratunguranye asohora amafoto ya ‘gâteau’ ikozwe mu gitsina cy’umugabo ayifashe mu ntoki. Iyi yari integuza y’amashusho y’indirimbo ye yise ‘Fake

Gee’. Ni indirimbo yashyize hanze ku wa 31 Gicurasi 2022 mu buryo bw’amashusho. Mu magambo yumvikana yihaniza umusore amwita ‘Fake Gee’, cyangwa se ‘Umusore wa nta kigenda’.

ACTIVE AGAIN: mu mwaka wa 2016 aba basore batatu Olivis, Tizzo na  Derek bari bari mu rukundo ruri kuvuza ubuhuha n’abakobwa bo muri miss Rwanda, ari nabwo baririmbye indirimbo  Active love.  Icyo gihe, Derek niwe wababimburiye akundana na Miss Sandra Teta, Olivis akurikiraho na Miss Uwase Vanessa mu gihe Mugiraneza Thierry [Tizzo] yakundanaga na Hitayezu Belyse wahataniye Miss Rwanda mu 2014 na 2015. Aba basore uko bagiye batandukana n’abakunzi babo bamwe ntawamenye uko byagenze, abandi batandukana bandagazanya ndetse n’abandi baravugwa cyane mu itangazamakuru.

PLATINI YACYURIYE UWAHOZE ARI UMUKUNZI WE: nyuma y’imyaka 3 Platini atandukanye n’umukunzi we yaririmbye indirimbo yise Veronika irimo amagambo ameze nk’intyuro, nubwo ateruye ngo yemere ko ari umu ex we Ingabire Diane batandukanye amurutishije umusore wibera muri America, ariko bivugwa ko amateka bagiranye n’ibyo yavuze akanerekana muri iyi ndirimbo bihwanye neza.

INKUNDURA KU RUKUNDO RWA ARIEL WAYZ NA JUNO KIZIGENZA: Kuva mu mpera za 2021, Ariel Wayz yatangiye kuvugwa umunsi ku wundi kubera inkuru ze na Juno Kizigenza bavugaga ko bakundana. Ibyabo ntibyatinze ariko, kuko muri Mutarama 2022 batangiye guterana amagambo bitana ba mwana. Byari nyuma y’igihe gito batangije intambara y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga, biturutse ku iteranamagambo ryari rikomeje hagati yabo mu gihe bari bamaze iminsi bagaragaza ibimenyetso by’uko baba bakundana.

Kumwe ibijya gushya bishyuha aba bajya  gutandukana byatangiye ubwo Juno yatangiraga gutera wayz amagambo kuri Twitter, hashize igihe wayz nawe atangaza avuga ko Juno amubeshya aho yamubwiye ko agiye I Nyamata akigira ahandi, nyuma Juno nawe atangira gutangaza ko abayeho ubuzima nta mukunzi, bwa nyuma nibwo noneho beruye ko batandukanye burundu barekera aho gukurikirana no kumbuga nkoranyambaga, mu kubihamya neza nk’abahanzi buri wese yahimbiye mugenzi we indirimbo, aho Juno yaririmbye iyitwa “ Urankunda” Wayz akaririmba iyitwa “Goog Luck’’

AUNCLE AUSTIN NA MWIZA JOANNAH: aba bombi batangiye kuvugwa mu rukundo mu mwaka wa 2015 ndetse baza no kubyarana umwana, ariko hashize igihe amakuru atangira kuvuga ko batakiri kumwe, nubwo Uncle Austin yanze kwerura ariko yakoresheje indirimbo yise “Najyayo.” Uyu Joannah muri 2021 yambitwe impeta n’undi musore.

SAFI NA KNOWLESS BAKANYUJIJEHO BY’AGAHARARO: Knowless ajya kumenyekana ndetse n’uwo ariwe ubu byatewe na safi wamufashije, icyo gihe urukundo rwabo rwari ruryoshye cyane, ari nabwo itsinda Urban Boys baririmbaga indirimbo z’urukundo cyane harimo “umwanzuro”. Ubwo hatangiraga guhwihwiswa amakuru ko Knowless atagikundana na Safi nibwo indirimbo “ Barahurura” yagiye hanze, noneho bimaze kwerura neza Urban boys bakora “wampoye iki” aho bavugaga umusore wanzwe n’umukobwa atazi ikintu amuhoye.

Inkuru Wasoma:  Bwa mbere The Ben agize icyo avuga kuri Bruce Melodie waririmbye yambaye ibendera ry’Igihugu/Meddy niwe wanyigishije byinshi ku Mana

Aba bombi baje kuririmba mu ndirimbo ya Dj Zizou yitwa Vuba vuba aho bari bameze nk’abaterana amagambo, aho Safi yaririmbye ati “Nta mpuhwe abatagire bangiriraga, nabaga nikundiye bakamuyora, abandi ngo mba mbashyire mu mago kandi ndi mutoya, ariko uyu we aziye igihe icyo aricyo nzakimuka, ameze neza murabibona. Vuba vuba.” Knowless amusubiza agira ati “Wari umwana ntabwo wari uzi aho bigana, isomo niba utararifashe uzongera ubabare.”

Gusa, Knowless muri iki gihe yavuze ko Atari azi ibyo Safi yaririmbye ahubwo baje kubihuza nyuma ari nabwo yumvise ko buri wese yakoresha amarangamutima ye mu kubivuga uko abishaka. Gusa nanone nyuma y’iki gihe nibwo Knowless yaje kuririmba indirimbo “wari urihe” aho yavugaga ko iyo ataza kubona umukara Atari kumenya ko umweru ubaho kandi iyi yayiririmbye ubwo yari mu munyanga w’urukundo na Clement.

RIDERMAN NA ASSINAH: NDAKABYA yaririmbanye na Christopher, Mu 2015 nibwo Riderman yahuriye mu ndirimbo n’umuhanzi Christopher Muneza wamamaye nka Christopher, iyi bayise ‘Ndakabya’. Ukurikiye amagambo Riderman aririmbamo n’ibihe yari arimo wahita ubihuza n’ibyavugwaga nyuma yo gutandukana kwe na Asinah. Uyu muraperi hari aho aririmba ati “Mu gicuku ugaragarana inzoga n’intore kandi njye wirirwa umbwira ko uri umurokore, simbyemera gusa banyereka amafoto mu tubari wacakaje usomagura imyoto[…] itangazo nahinduye umuvuno sinzongera gukunda inkundarubyino.”

N’ubwo hari aho avuga ko  uyu mukobwa yaririmbaga ko ari umurokore kandi Asinah asengera muri Islam, birashoboka ko yabikoze bya gihanzi ashaka kuyobya uburari no gushyira benshi mu rujijo. Mu 2016 nabwo, uyu muraperi ubusanzwe witwa Gatsinzi Emery yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Get Out Of My Soul’, aririmbamo umukobwa udashobotse uba yarananiye umugabo akamusenda.

‘Get Out Of My Soul’ iri mu njyana ya Reggae, yumvikanamo amagambo y’Igifaransa, Icyongereza ndetse n’Ikinyarwanda. Riderman yavuze ko yayihimbye agendeye kuri filime y’urukundo yarebye avanamo isomo yifuje gusangiza abakundana. Iyi ndirimbo yari iri kuri album y’uyu muraperi yise ‘Ukuri’ yagiye hanze mu 2016. Ukurikije amagambo yari arimo n’uburyo yari amaze igihe gito atandukanye na Asinah bakundanye imyaka umunani wabihuza n’ubwo uyu muhanzi atemeraga ko yaririmbaga uyu mukobwa bari baratandukanye.

Asnah yakundanye na Riderman imyaka umunani batandukana bitunguranye mu ntangiriro za 2015 ndetse uyu muraperi ahita ashinga urugo n’undi mukobwa witwa Agasaro Nadia. Nyuma yo gutandukana na Riderman, Asinah yinjiye mu muziki, aririmba mu njyana ya Dancehall. Nyuma yo kujya hanze kw’iyi ndirimbo Asinah wasaga nk’aho ariwe waririmbwe mu buryo buteruye yahise akameza ajya ku mbuga nkoranyambaga asaba inzego zitandukanye zirengera umugore zirimo MIGEPROF na PROFEMME kugira icyo bakora kuri Riderman yashinjaga gukora amashusho agaragaramo guhohotera abagore.

HOTEL KIYOVU: Benshi mu bakunda indirimbo zo hambere ntibayobewe iyitwa Hotel Kiyovu, ikubiyemo ubutumwa bw’akababaro ka Kanyenzi Theoneste wayihimbye kubera ishavu yatewe n’uwari umufasha we wamutanye ikibondo.  Iyi ndirimbo ikundwa na benshi kubera ubutumwa bwihariye bukubiyemo gusa bamwe ntibazi ko ari inkuru mpamo y’ibyabaye kuri Kanyenzi wayihimbye, nyuma yo kujyana umugore we muri Hotel Kiyovu agataha imbokoboko ndetse umugore we akagenda umuti wa mperezayo kugeza ubu akaba yibera Bugande.

ODA PACY NA LICKLICK: urukundo rw’aba bombi rwabaye urukundo rwavuzwe cyane kubera ukuntu bakundanye bakanabyarana ariko nyuma bakaza gutandukana barebana ay’ingwe Licklick aza kuririmba indirimbo yise “Ntabwo mbyicuza” yagaragayemo ashwanyura amafoto ya Paccy,gusa amakuru avuga ko icyo bapfuye ari uko Paccy yajyanye umwana babyaranye mu ruhame ubwo yari agiye kumurika album, nyuma Paccy nawe yaje gukora indi ndirimbo yise “Ntago mbyicuza” asubiza licklick.

Urutonde rw’abahanzi babiciye bigacika mu gihugu ariko kuri ubu baburiwe irengero.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved