Ni ibintu bisanzwe ko umukunzi wawe agira amatsiko yo kumenya uko ubanye n’abandi bantu. Wari uzi ko hari abantu bawe umukunzi wawe agirira ishyari mu buzima? Aha twakuzaniye abantu 6 bari mu buzima bwawe umukunzi wawe agirira ishyari kuba bari mu buzima bwawe gusa.

 

1 UMUKUNZI MWATANDUKANYE (Ex) ARIKO UGIFITANYE NAWE UMUBANO

Buriya niyo urukundo rwanyu rwaba rwararangiye, umu ex wawe iyo agaragaye mu buzima bwawe umukunzi muri gukundana afite ukundi kuntu abifata. Biba noneho akarusho iyo uu ex wawe akunda kugaragara mu buzima bwawe, byaba byiza umukunzi wawe umuhumurije umubwira uti” umu ex wanjye afite undi mukunzi”, ibintu nk’ibyo.

 

2 INSHUTI ZAWE ZO MU BWANA ZIZI UKO WARI UMEZE AHAHISE

Abahungu bamwe na bamwe ntago babasha kwihanganira kugirira ishyari ubushuti n’umubano abakobwa bagirana n’inshuti zabo zo mu bwana, uretse ko n’abakobwa nabo ari uko. Aha rero biba byiza iyo umukunzi wawe umuhumurije umubwira ko inshuti zawe nubwo mukundana ariko utazibonamo abakunzi ugira uti” wenda turaziraney cyane bihagije n’amateka y’inkundo zacu, kubw’iyo mpamvu ntago namufata birenze kuba inshuti”.

 

3 UWO MUKORANA CYANGWA MWIGANA WIYEGAMIZAHO CYANGWA UKWITAHO

Umukunzi wawe ashobora kubangamirwa n’uko wiyegamiza ku wundi muntu nubwo urukundo rwanyu rwaba ari urunyamwuga. Azamererwa neza numusobanurira ko uwo muntu umwiyegamizaho akakuba hafi mu bijyanye n’ibyo muhuriramo gusa hanze yabyo nta bushuti burenze muba mufitanye umubwira uti” nta bintu birenze nzi ku buzima bwe bwite”.

 

4 INSHUTI YAWE MUDAHUJE IGITSINA UMUKUNZI WAWE ATAZI

Abantu benshi bakunda guhangayikishwa n’uko ufitanye umubano n’inshuti ariko bataziranye, bikaba akarusho ku mukunzi wawe, rero biba byiza iyo ugerageje guhuza iyo nshuti yawe n’umukunzi wawe maze bakamenyana.

 

5 MUSAZA/MUSHIKI WAWE UKUBA HAFI CYANE

Buriya abakunzi benshi iyo babona uri inshuti n’umuvandimwe wawe mudahuje igitsina cyane, bakabona uwo mubano ahanini unaruta uko wowe na we mubanye bibatera ikibazo. Byaba byiza igihe umukunzi wawe ari hafi kwirinda kwegerana cyane birenze birimo n’urukundo n’uwo muvandimwe wawe, nubwo muvukana ariko aba ari kumutera ishyari kandi si byiza.

 

6 ICYAMAMARE UFANA

Umukunzi wawe bikunda kumuhangayikisha iyo abona uri mu muntu cyane kandi anabizi neza ko hari amahirwe menshi ko uwo muntu mutazigera muhura. Byaba byiza igihe uri kumwe n’umukunzi wawe kugabanya gutakagiza uwo muntu ufana kuko bimutera ishyari nk’uko Love dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved