Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda wa 2016 yakunze gushyirwa cyane mu majwi avugwa ko ashobora kuba ari inyuma y’ifungwa rya Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince kid, gusa ariko nanone mu bimenyetso byose byagiye ahagaragara nta hantu byagaragaye ko yatanze ikirego, uretse gusa kuba yaravuzwe mu rukiko ko yagishijwe inama n’umwe mu bakobwa bivugwa ko bahohotewe na Prince kid Mutesi avuga ko ari Muheto.
Nyuma yo kumenya ko ubushinjacyaha bwaje kujuririra dosiye ya Prince Kid kuwa 31 ukuboza 2022, iki kirego cyongeye kuvugwa mu itangazamakuru ndetse no mu banyarwanda basanzwe aho batabuze gutanga ibitekerezo bamwe bavuga ko kuba Prince kid yarafunguwe bitavuze ko atakoze ibyo bamushinja wenda hakaba harabuze ibimenyetso, abandi bakavuga ko ari mu karengane.
Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza ari muri bamwe bakunze gukurikirana iyi dosiye, mu kiganiro yakoranye na Jallas kuri uyu wa 14 mutarama 2023, yatangaje ubutumwa mu buryo bw’amajwi aho Miss Mutesi Jolly yaganiraga n’abandi bantu bavuga kuri iki kirego cya Prince kid, gusa Mutesi yavugaga ko aba bakobwa bo muri iki kirego banavugwa atabazi.
Yagize ati “Akariza Hope nta hantu muzi nta naho nigeze mubonera uretse kuba naramubonye muri RIB. Reka na Akariza, abo bakobwa bose b’ama Miss ntago mbazi, dufite uko twubahana dufite uko duhura, rero gufata abakobwa b’imyaka 23, 24 mukabagira ibigoryi ngo Jolly niwe wabanyuzemo, wibaza ko nafata umukobwa nka Meghan, nkafata umukobwa nka Liliane nkajya kumubwira nti tanga ubuhamya bumeze gutya? Wumva ko ibyo bintu bishoboka?”
Jolly yakomeje abwira abo yavugishaga ko niba aba bakobwa ari abatangabuhamya, nta bubasha na bumwe afite bwo kubategeka kujya gutanga ubuhamya, akomeza avuga ko nta buryo yafata umukobwa nka Liliane ngo amubwire ko ajya gutanga ubuhamya, ndetse anavuga ko na Liliane ubwe nta n’inyungu yaba araza gukuramo, ikirenze ibyo abo bakobwa nta nubwo baziranye kuko nta n’ubushuti bafitanye.
Yakomeje agira ati “ingufu Jolly afite zo kujya kubwira abakobwa bagera kuri 4 ngo bajye gutanga ubuhamya ko bahohotewe ni izihe? Niba ijwi ryanjye riza mu rukiko rivuga ko Muheto ari njye yagishije inama igihe yahohoterwaga, ibyo bisobanuye ko ari njyewe wakoze ibyo bavuga byose? Ntago nahohotewe, sinatanze ikirego, nonese ikibazo kirimo ku kuba barangishije inama ni ikihe?”
Ubwo yamaraga kumva aya majwi, Jean Paul yavuze ko ibi nta hantu bitandukaniye n’ukuntu Petero yihakanye Yesu, kuko nta kuntu wavuga ko abakobwa babaye ba nyampinga waba utabazi kandi wari ubayoboye mu bikorwa byose bakora muri iyi company yabo, ikirenze ibyo no kuba ahakana ibaruwa yandikiye urukiko kandi mu rukiko yaravuzwe nabyo bikaba bitari shyashya.
Izi mpaka zose no kwamamara kw’aba bantu ku mbuga nkoranyambaga kimwe na Prince kid byaturutse ku byaha uyu Prince kid akurikiranweho byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, byatangiye kumuvugwaho mu mwaka wa 2022 ari nabwo yafungwaga gusa akaza kurekurwa n’urukiko kuwa 02 ukuboza 2022.
SOMA IZINDI NKURU ZOSE ZIJYANYE N’IKI KIREGO CYA MISS RWANDA.
Amwe mu magambo akakaye ari kubwirwa Mutesi Jolly nyuma y’ifungurwa rya Prince kid.
Amagambo yavuzwe na Prince kid akiva muri gereza agakora abantu ku mutima n’uko byari byifashe.