Ngayo amazina 4 y’ibyamamare byagiye muri gereza bigasiga Tity Brown agifunzwe ategereje

Ishimwe Thierry uzwi ku mazina ya Tity Brown akaba afungiye i Mageragere, ku tariki 18 Ugushyingo 2021 nibwo yaburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ku wa 22 Ugushyingo 2021 afungwa by’agateganyo iminsi 30.Mugihe cyose Tity Brown amaze aho muri Gereza hari abantu bafite amazina akomeye bagiye bafungwa bamwe bakagirwa abere abandi bagayoboka inzira nkiya Tity Brown.

1.Prince Kid yasanze Tity Brown muri gereza amusigayo

Ku itariki 25 Mata 2022 Prince Kid yatawe muri yombi kuri station ya RIB ya Remera. Ku wa gatatu ku itariki 11 Gicurasi yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburane ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ubwo yageraga mu rukiko yaje Atari kumwe n’umwuganira nyamara yaremeje ko amufite,nyuma yigihe ategerejwe umwunganizi we wita Emelyne Nyembo yaje kuhagera avuga ko atamenye neza isaha yo kugera ku rukiko.

Urubanza rwahise rusubikwa kuko umwunganizi we yasabye igihe gihagije ngo bamanze bige kuyi dosiye, urubanza rwimuriwe ku wa gatanu tariki 13 saa tatu za mugitondo, byageze ku itariki 16 Gicurasi 2022 ubwo yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, nyuma amaze amezi muri gereza ku itariki 02 Ukuboza 2022 Prince kid yafunguwe agizwe umwere.

2.Ndimbati yakiriwe na Tity Brown amusigayo

Ndimbati wamenyekanye cyane muri filime nyarwanda ku itariki 10 Werurwe 2022 Ndimbati nibwo yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.ku wa mbere tariki 28 Werurwe nibwo Ndimbati Yakatirwaga gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Kubera Gukekwaho kunywesha no gusambanya umwana ndimbati yasabirwaga gufungwa imyaka 25. Ku itariki 29 Nzeri Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Ndimbati agirwa umwere by’agateganyo. Maze arasohoka Tity Brown agifungiwe aho ngaho.

Inkuru Wasoma:  Amafoto: Dore uko ibyamamare nyarwanda byaserutse muri Rwanda International Movies Awards hatangwa ibihembo

3.Miss Iradukunda Elsa

Ku itariki 08 Gicurasi Miss Elsa Iradukunda yatawe muri yombi akurikiranyweho kubangamira iperereza.Miss Elsa yaraburanye asaba kurekurwa by’agateganyo baramurekura ni mu rubanza rwabaye ku wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022, mu kugaragaza ibishimo Miss Elsa yahobeye inshuti ze zari zaje kumushyigikira.

Miss Elsa Iradukunda yari akekwaho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza rifitanye isano n’ibyaha bishinjwa Prince Kid. Urebye neza wasanga yaramaze iminsi 17 muri kasho ahita afungurwa.

  1. Ab Godwin

Mutimura Abed uzwi mu gutunganya amashusho y’indirimbo hano mu Rwanda yatawe muri yombi muri Gicurasi, Yasabiwe igifungo cy’imyaka itatu kubera kugurutsa akadege katagira abapilote ‘drone’ atabifitiye uburenganzira.iki gihano yagisabiwe n’Ubushinjacyaha mu rubanza rwabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku wa 18 Gicurasi 2023.

Itegeko kuri icyo cyaha riteganyako iyo uhamijwe icyaha uhanishwa gufungwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 5Rwf ariko zitarenze miliyoni 10 Rwf,Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagabanyirije ibihano AB Godwin rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitse mu gihe cy’umwaka umwe ndeste n’ihazabu igirwa miliyoni 2 Rwf aho kuba miliyoni 5 Rwf, yategetswe kwishyura amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 20Rwf. Kugeza ubu ari hanze mu kazi ke gasanzwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved