banner

“Nge yarambwiye ngo uri imbwa, n’ubundi wabaye imbwa wareruye kera” – Amagambo y’umugabo wavuze ko ahohoterwa n’umugore we akomeje kuvugisha benshi

Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Gatsibo, baravuga ko bugarijwe n’ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo, ngo bitewe n’uko hari abagore benshi bumvise ihame ry’uburinganire nabi, bakabizamukiraho gusa ngo bamwe mu bagabo babo bisanga bari guhohoterwa, gukubitwa ndetse no kubahoza ku nkeke.

Abagabo bo mu Mirenge itandukanye yo muri aka Karere baganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru, batangaje ko babangamiwe no kuba bahohoterwa n’abagore bashakanye, hanyuma bagerageza kubivuga hanze y’urugo bikaba byafatwa nabi, ariko ngo ku rundi ruhande biragaraga cyane ko hari abagabo benshi babana n’abagore babakubita, abandi bagahitamo kwahukana bagata amazu biyubakiye.

Umwe yagize ati “Njye yarambiye ngo uri imbwa, n’ubundi wabaye imbwa weruye kera, ari umugore wange ubimbwira.”

Undi ati “Ngewe ubwange bwite ndiheraho, ngwewe hari igihe naraye hanze inshuro enye.”

Undi ati “Ngewe nigeze kumusanga mu kabari, noneho igihe mvuze arankubita amaze kunkubita mpitamo guhunga.”

Inkuru Wasoma:  Umukobwa yamize impeta bari bamushyiriye mu biryo bashaka kumutungura

Icyakora, ngo si abagore bose bakunze kugaragaza iyi myitwarire ahubwo n’abayigaragaza bakunda kunengwa na bagenzi babo kuko si ibintu bikwiye ku munyarwandakazi. Ku rundi ruhande hari abagabo bavuga ko ibi bigaragaza ko nta rukundo rukibaho nka mbere kuko abagore babwiwe ihame ry’uburinganire ariko bakaryumva nabi, kugeza ubwo bamwe mu bagabo bafata umwanzuro wo kwahukana.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage [ASOC], Mukamana Marcelline, yavuze ko iki kibazo bakizi ndetse ngo giterwa no kuba hari abagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire. Ati “Ibi natwe turabibona, hari abagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire, turi gukomeza kubigisha binyuze mu nama y’igihugu y’abagore ndetse hari n’indi miryango tubahurizamo bakaganira uko bakubaka umuryango utarimo aya makimbirane.”

Ibiro by’Akarere ka Gatsibo

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!