‘Ngeze aho gusabiriza kandi nzwi!’ Samusure aratakamba nyuma yo kuva I Kigali ahungira amadeni muri Mozambique

Kalisa Erineste uzwi nka Samusure ndetse na Makuta aratakambira inshuti n’abakunzi be avuga ko bamufasha mu bibazo bimwugarije birimo n’amadeni yatumye ahunga u Rwanda akerekeza I Maputo. Uyu mugabo wakunze cyane muri sinema nyarwanda, yatangaje ko yahunze igihugu kubera ibibazo byinshi.

Uyu mugabo yavuze ko urugendo rwo kuva mu Rwanda ajya I Maputo nta kintu yari yarateguye gukorayo byatumye agerayo ubuzima buramukubita, ibi bigatuma ari kwiyambaza inshuti n’abavandimwe ngo bamufashe kwishyura amadeni abashe kwegura umutwe akomeze ubuzima.

Uyu mugabo wimukiye muri Mozambique muri Werurwe 2023, yavuze ko afitiye abantu benshi amadeni, ariko irisa n’iryamuzonze cyane ni iry’umukinyi bakinanaga muri sinema wamugurije ibihumbi 600frw. Uyu wari waramugurije, Samusure yamuhaye sheke itazigamiye, amaze kubona ko Samusure Atari kumwishyura, yahise agana banki kugira ngo imuterere kasha ajye kwishyura ku ngufu, ni nako byagenze Banki yaje guhamagara Samusure ko hari umuntu wateje kashe.

Samusure avuga ati “Banki yarampamagaye bambwira ko hari umuntu wagiye guteresha sheke.” Akomeza avuga ko yahise atekereza ku gifungo ashobora guhabwa kubera gutanga sheke itazigamiye afata icyemezo cyo guhunga. Kubera ko yari afite akazi ko gukora mu bukwe muri weekend yahise abona itiki, aza kunyura ku mupaka wa Rusumo agera muri Tanzaniya aho yanyuze agana I Maputo.

Andi mafaranga Samusure afite nk’amadeni y’abandi, ubusanzwe yakundaga gufata amafaranga akayashora muri sinema akagenda yishyura uko yinjiza. Rero ngo yaje gufata amafaranga y’inguzanyo iyi yitwa ‘Banki Lambert’ y’abantu batandukanye, aza kugwa mu gishuko aho kuyakoresha ibyo agomba gukora ayashora mu bimina, muri kiriya gihe ibimina byahombeje benshi na we yisangamo agwa mu gihombo atyo.

Inkuru Wasoma:  Papa yataye mama ngo aduhime| GASIKIRI na mama we bavuze ubuzima bwabo|yashyize maneko kuri mama we.

Ubwo yageraga muri Mozambique, Samusure yagiye gusaba urwandiko rw’inzira “passport’ kuri ambasade ariko bamubwira ko afite urubanza I Kigali, ntiyatunguwe ahubwo yaratashye atangira kuvugisha abantu bose umwe kuri umwe aza gusanga wawundi wamugurije ibihumbi 600frw ari we wamutanze, akora uko ashoboye ko sa kubita hirya no hino mu nshuti n’abavandimwe babasha kwishyura, uyu aza kwandikira urukiko avuga ko nta kibazo agifitanye na Samusure.

Samusure avuga ko nubwo yishyuye uyu, ariko agifite amadeni atandukanye ageze kuri miliyoni 7frw atuma arara adasinziriye, icyakora nubwo abandi afitiye amadeni nta wundi muntu wamureze ariko agahora ahangayitse ko isaha n’isaha bashobora gushora imanza kandi bikaba byagorana ko azitsinda.

Hari amakuru yigeze kuvugwa ko yagiye muri Mozambique atorotse umugore babyaranye, Samusure yayavuguruje avuga ko Atari yo, ati “Ayo makuru ntabwo ari yo, nawe se umugore twabanye mu myaka 10 ishize tugahita dutandukana nyuma akaza gushaka undi mugabo, namutoroka gute? Ntabwo ari byo.” Yavuze ko abagerageza guhuza igenda rye no gutoroka umugore Atari byo, ndetse avuga ko hari inshuti ye yita ku bana be.

Yabwiye MAX Tv ko abari kuvuga ko ari umusitari akaba afite amaguru n’amaboko abiri abiri akaba ari gusabiriza, ko ibyo kwihagararaho yabivuyemo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved