Dushimimana Lambert, amaze iminsi mike agizwe guverineri w’intara y’Iburengerazuba asimbuye Habitegeko Francois. Dushimimana yari amaze imyaka itatu irenga ari mu nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena.
Ubwo yamaraga gushyirwa muri uyu mwanya, umuturage wo mu karere ka Nyamasheke witwa Habumugisha Vicent abinyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze ari twitter, yahise yandikaho ibibazo 10 yise iby’ingutu bitegereje uyu muyobozi mushya aho yanditse ati “ibibazo icumu by’ingutu bitegereje ibisubizo bya guverneri mushya.”
Icya mbere: Ikibazo cy’ingurane
Icya kabiri: Gukemura ikibazo cy’ibikorwaremezo
Icya gatatu: Kubona amazi meza
Icya kane: Kurandura ruswa n’icyenewabo
Icya gatanu: Gukebura abashoramari bo muri iyi ntara
Icya gatandatu: Kurangiza burundu ikibazo kiri mu bucuruzi bw’umucanga
Icya karindwi: Kurengera ibidukikije habungwabungwa ikiyaga cya Kivu gisagarirwa n’abaturage
Icya munani: Kutajya inama hagati y’Ubuyobozi n’Abaturage
Icya cyenda: Kumenya igikwiriye gukora ku isoko rya Kirambo Nyamasheje
Icya cumi: Guteza imbere siporo
Nubwo intara y’Iburengerazuba isanzwe igaragaramo ikibazo cy’imiyoborere, ariko abasanzwe bazi Dushimimana uje kuyobora iyi ntara, bavuga ko basanzwe bamuzi ko amenyereye iby’ubuyobozi kuburyo bamufitiye icyizere cyo kuzakemura ibibazo bigaragara muri iyi ntara, ngo cyane ko Atari ubwa mbere aje mu buyobozi muri iyi ntara kuko yigeze kuyobora Inama Njyana y’Akarere ka Rubavu, akaba yari n’umuyobozi wa komisiyo ya Politiki n’imiyoborere muri sena y’u Rwanda.
Nubwo iyi ntara ifite ibibazo by’imiyoborere ariko, niyo ntara ifite ubutaka bwera ndetse ikagira n’amahirwe menshi mu iterambere nka pariki, ikiyaga cya Kivu, gukora ku mipaka myinshi n’ibindi.