Ngibi ibimenyetso ubushinjacyaha bwashingiyeho bujuririra dosiye ya Prince Kid.

Mu rubanza rwa prince kid rwa mbere umucamanza yanzuye avuga ko amajwi yashingiweho ishimwe Dieudonne atabwa muri yombi akanakurikiranwa, byarangiye ari umusore wisabiraga urukundo umukobwa bisanzwe bityo adakwiye gushingirwaho, ndetse ubutumwa bugufi bwashingiweho bwagiraga buti “Ese kid, ubu turamutse turyamanye kandi dukorana byavamo?” bwaje kuburirwa irengero.

Tariki 31 ukuboza 2022 nibwo ubushinjacyaha bwatanze ubujurire kuri dosiye ya Prince Kid nk’uko twabibagejejeho muri iyi nkuru, ndetse kuri ubu amakuru dukesha ikinyamakuru mama urwagasabo ni impamvu ubushinjacyaha bwagendeyeho butanga ubujurire mu gihe abantu bibazaga niba hari ingingo nshya buzazana nyuma yo kujurira.

Urwandiko rw’ubujurire rw’ubushinjacyaha ruragira ruti “ nyuma yo gusesengura impamvu zashingiweho n’umucamanza w’urwo rukiko (ubwo ni urukiko rwaburanishije urubanza rwa mbere) yemeza ko ibyaha byose biregwa Ishimwe Dieudonne bitamuhama, rwansaze urwo rubanza rugaragaramo inenge zitandukanye zikurikira:

IYA MBERE: kudaha agaciro gahuje na kamere y’ibyaburanwaga ibimenyetso ubushinjacyaha bwatanze. IYA KABIRI: kudaha agaciro ikibazo cy’ubwumvikane bwuzuye ku bijyanye n’icyaha byerekeranye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. IYA GATATU: hari ibimenyetso bimwe ubushinjacyaha bwatanze ariko ntibyasuzumwa ngo umucamanza agire icyo abivugaho. IYA KANE: kudaha agaciro imvugo z’uwahohotewe nk’ikimenyetso cy’ingenzi ku bijyanye n’ibyaha bishingiye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

IYA GATANU: hari ibimenyetso umucamanza avuga ko yabonye byashoboraga kunganira ibimenyetso by’ubushinjacyaha ariko ntiyabyitaho. IYA GATANDATU: hari ibimenyetso bishidikanwaho kuburyo bugaragarira buri wese ariko byahawe agaciro nk’ibimenyetso bishinjura.

Amakuru dukesha Scovia Mutesi w’ikinyamakuru mama Urwagasabo ni uko ibi bimenyetso byose ari ibisanzwe n’ubundi mu rubanza rwa mbere, bityo ubushinjacyaha nta kimenyetso na kimwe bwazanye gishyashya. Ubwo yasobanuraga ibi bimenyetso biri muri dosiye y’ubujurire bw’ubushinjacyaha, Mutesi yasobanuye ko ingingo ya mbere ishatse kuvuga ko ari nk’aho ubucamanza bwirengagizaga cyangwa se bugashaka gushyira ku ruhande ikirego nyirizina kijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ahubwo bukita ku bishamikiye ku ruhande.

Inkuru Wasoma:  Eric semuhungu yibasiye Ddumba bituma bamena amabanga yabo yose

Ingingo ya kabiri y’ibyerekeye n’ubwumvikane yasobanuye avuga ko yibaza uburyo kuba umukobwa wavugwaga ko yajyaga kwa prince kid inshuro eshatu zose asize musaza we mu rugo, maze Kid akamufasha mu buryo bw’amafranga kugira ngo musaza we aticwa n’inzara, byafatwa nk’icyaha kandi uwo mukobwa yarabaga yumvikanye ka Kid ndetse nawe arengeje imyaka y’ubukure kuburyo wenda byafatwa nk’icyaha kandi ageze igihe cyo gukora amahitamo.

Ku ngingo ya gatatu, hari ubuhamya abakobwa bagiye batanga mu buryo butandukanye, haba mu bushinjacyaha na RIB, za mpapuro bandikiye kwa noteri ndetse no mu rubanza nyirizina umucamanza yabatimijeho ngo yiyumvire ukuri kwabyo nyuma yo kumva harimo urujijo, bityo nta kuntu ubuhamya bwo muri RIB cyangwa se mu bushinjacyaha aho abakobwa batangaga ubuhamya nta bwisanzure bwahabwa agaciro kurusha ubwo bitangiye ntawe ubirutseho kwa noteri ndetse n’imbere y’ubucamanza bose babyumva.

Kugeza ubu urukiko ubucamanza bwajuririye ntago buratangaza itariki Ishimwe Dieudone azagira kuburana ndetse n’uburyo azaburanamo. Prince kid akurikiranweho ibyaha bigendanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guhoza ku nkeke undi bishingiye ku mibonano mpuzabitsina no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, gusa urukiko rwisumbuye rwaburanishije urubanza rwa mbere rukaba rwaramugize umwere kuri ibi byaha kuwa 02 ukuboza 2022.

Dore ibyabaye ibyifuzo bya benshi mu banyarwanda nyuma yo kumenya ko Moses Moshion yagarutse mu Rwanda harimo na Eric Semuhungu.

Inkuru Wasoma:  Abaturage bavuze uko inzoka yateje inkongi y’umuriro ku inzu y’ubucuruzi babyitirira dayimoni.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved