banner

Ngiki igihano gikomeye Bamporiki Edouard ashobora guhabwa igihe urukiko rwamuhamije icyaha.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwayishyikirije Ubushinjacyaha   dosiye  ya Bamporiki Edouard ku wa 7 Nyakanga 2022 ,nyuma yo gukorwaho iperereza ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke. Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, yahagaritswe mu bagize Guverinoma muri Gicurasi ndetse ahita atangira gukorwaho iperereza ategekwa kutarenga imbibi z’urugo rwe.

Nyuma yo gutunganya dosiye ndetse igashyikirizwa Ubushinjacyaha, Edouard yitabye urukiko bwa mbere kuwa 17 nzeri 2022 ngo aburanishwe ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke, gusa urubanza ruza gusubikwa kubera ko umwunganira mu mategeko atari ahari, gusa kuri uyu wa 21 nzeri 2022 nibwo yitabye urukiko noneho araburana, impande zombi zitangira gutanga ibimenyetso, aho Bamporiki yemeye kuburana yemera icyaha, naho umuburanira agashimangira ko amafranga umukiriya we yakiriye atari indonke nk’uko twabibagejejeho muri iyi nkuru yabanje. Mu rukiko uyu munsi Bamporiki Edouard ahisemo kutarushya urukiko.

Umushinjacyaha yavuze ko icyaha kijya gukurikiranwa, Gatera Norbert ufite Uruganda rwitwa Norbert Business Group rutunganya inzoga, yandikiye Umunyamabaga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, atanga ikirego cy’akarengane akorerwa na Bamporiki. Uwahaye indonke Bamporiki Edouard yamenyekanye. Dosiye ze ni nyinshi abantu batazi.

Yavuze ko amutoteza amusaba ruswa, ngo natayimuha azafungisha ibikorwa bye. Yabishinganishaga avuga ko umunsi byafunzwe, azaba ari Bamporiki ubyihishe inyuma. Ibyo bikorwa birimo uruganda rukora za Gin n’ubusitani buzwi nka Romantic Garden buherereye ku Gisozi. Nyuma y’iminsi umunani atanze ikirego kuri RIB, Gatera yandikiye n’Umujyi wa Kigali ko uruganda rwe rwafunzwe kubera ko rutujuje ibisabwa, ku makuru yatanzwe na Bamporiki.

Yigiriye inama yo gushaka Bamporiki ngo amufashe kuba rwafungurwa, icyo gihe ngo amubaza amafaranga yatanga kugira ngo ibikorwa bye bidafungwa. Bemeranyije guhurira kuri Grande Legacy Hotel, Bamporiki amwizeza ko amuhuza na Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imyubakire n’ibikorwa remezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, akamufasha gufungura urwo ruganda. Ku mugoroba wa tariki 4 Gicurasi 2022, Gatera Norbert ari kumwe n’inshuti ye, bahuye na Bamporiki ari kumwe na Mpabwanamaguru.

Icyo gihe ngo Bamporiki yasabye Gatera kujya kuzana ya amafaranga, ayahagejeje nibwo Bamporiki yatanze itegeko ry’uko bayashyira kuri ’Reception’. Ubwo bari bicaye kuri iyo hotel ari bane, bakomeje gusangira kugeza nka Saa Sita n’Iminota 24 z’Ijoro ryo ku wa 5 Gicurasi 2022. Icyo gihe ngo basohotse, kubera ko Gatera yari yatanze amakuru ku Bagenzacyaha, bahise babafatira muri parikingi, amafaranga amwe asangwa mu modoka ya Mpabwanamaguru, andi mu ya Bamporiki, mu gihe andi yari ari kuri Reception.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Bamporiki, abishaka, yitwaje ko ashobora gufungisha uruganda rwa Gatera, yamwatse indonke ya miliyoni 10 Frw kugira ngo atazatanga amakuru kuri urwo ruganda.

Bwasobanuye ko kuba Bamporiki amaze kubona ko Gatera atamuhaye indonke ya miliyoni 10 Frw, yihutiye gutanga amakuru kwa Visi Meya Mpabwanamaguru, ahita ajya gufunga rwa ruganda.

Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko yitwaje ububasha afite, Gatera amaze kwemera kumuha amafaranga, Bamporiki yahamagaye Visi Meya Mpabwanamaguru ngo aze bahure na Gatera, amufungurire uruganda. Ikindi kimenyetso Ubushinjacyaha bushingiraho, ngo ubwo Bamporiki yabazwaga mu Bushinjacyaha, yivugiye ko ari we watanze amakuru kuri urwo ruganda.

Ikindi ngo yizezaga Gatera ko amuhaye ayo mafaranga, uruganda rwe rwafungurwa ubundi agakora akiteza imbere, na we akajya agira ikintu abonaho. Ku cyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, Umushinjacyaha yasobanuye ko ubwo umugore wa Gatera yari yatawe muri yombi, Bamporiki yamusabye miliyoni 10Frw, kugira ngo amufunguze. Ni ibintu Ubushinjacyaha buvuga ko ba Bamporiki ubwe yabyiyemereye ubwo yabazwaga.

Mu kwiregura, Bamporiki yatangiye asaba imbabazi Umuryango Nyarwanda wose, ko akimara kubona ko ibyo yakoze bishobora kuba bigize icyaha, yihutiye gusobanura uko byagenze ndetse asaba imbabazi.

Yabwiye Urukiko ko aje imbere yarwo asaba imbabazi, ariko ko nk’uko ahawe umwanya, agomba kubanza gusobanura uko byagenze. Bamporiki yavuze ko Mpabwanamaguru yagiye kumureba amubwira ko hari amakuru Umujyi wa Kigali wamenye ko afite uruganda afatanyije na Gatera Norbert, rurimo guteza ikibazo abaturage.

Icyo gihe ngo yamusubije ko urwo ruganda ari urwa Gatera. Ayo ngo niyo makuru yamuhaye, bitandukanye no kuba yarasabaga ko urwo ruganda rufungwa. Nyuma urwo ruganda rwaje gufungwa, Gatera ngo ajya kwa Bamporiki amubwira ko uruganda rwe rwafunzwe, kandi ko Mpabwanamaguru ashobora kumufasha rugafungurwa. Icyo gihe ngo Bamporiki yahamagaye Mpabwanamaguru amubwira ko afite uruganda rw’inshuti ye rwafunzwe, undi amubwira ko atari we warufunze, ahubwo byakozwe n’Umuyobozi w’Umujyi.

Inkuru Wasoma:  Umugeni yahagaritse gusezerana n'umugabo we bageze mu rusengero kubera impamvu ababaherekeje banenze bakitahira.

Ati “Ndi imbere y’urukiko ndababwiza ukuri kose gushoboka uko byagenze nta na kimwe nciye ku ruhande.” Bamporiki ngo yaje kugira inama Gatera ko yamuhuza na Mpabwanamaguru bakivuganira, ari nako byaje kugenda tariki 4 Gicurasi 2022. Bamporiki ngo yari yahamagaye Mpabwanamaguru amubwira ko bashobora guhura bakarebana umupira, ari nabwo bajyaga kuri Grande Legacy Hotel.

Ahageze ngo yamubwiye ko ari kumwe n’inshuti ye Gatera, ndetse ko ari we nyiri rwa ruganda rwafunzwe. Yavuze ko icyo yemera akagisabira imbabazi, ari uko bamubwiye ko bazanye amafaranga, akababwira ko bayashyira kuri Reception. Mpabwanamaguru ngo bamugejejeho icyifuzo cyo gufungura urwo ruganda arabatsembera, ababwira ko bidashoboka kuko aho rwakoreraga ku Gisozi hatagenewe inganda, abasaba kurujyana i Masoro mu cyanya zahariwe.

Bamporiki avuga ko birangiye, uko ari bane bakomeje kureba umupira banasangira icyo kunywa, bagiye gutaha basanga Abagenzacyaha babategerereje hanze. Bamporiki yabwiye Urukiko ko amafaranga yazanywe na Gatera n’inshuti ye, atari ayo bari bamuzaniye, ahubwo bari bamubwiye ko hari inzoga bateguriye Mpabwanamaguru.

Ya mafaranga ngo bayagabanyijwemo ibyiciro, miliyoni 2 Frw zijyanwa mu modoka ya Mpabwanamaguru, andi ashyirwa kuri Reception kugira ngo aze gukoreshwa mu kwishyura ibyo banyoye, nk’uko Bamporii abivuga. Asoza, yavuze ko mu cyubahiro agomba Abacamanza, icyo agomba Umukuru w’u Rwanda n’Abanyarwanda, atigeze agambanira Gatera ngo uruganda rwe rufungwe.

Yashimangiye ko nta bubasha afite bwo gufungisha cyangwa gufunguza urwo ruganda, cyane ko Umumyi wa Kigali ufite ubuyobozi, n’ikimenyimenyi umunsi yafatwaga, bwakeye uruganda rufungurwa, Icyo gufunguza umugore wa Gatera, Bamporiki yavuze ko icyo yakoze ari ubuvugizi, atari ubutegetsi cyangwa kubwiriza abantu icyo bakora.

Icyo gihe ngo yahamagaye kuri RIB ababaza niba uwo mugore bamufite, bamusobanurira icyo yakoze, nyuma ararekurwa. Bamporiki yari yunganiwe na ba Me Evode Kayitana na Me Habyarimana Jean Baptiste. Me Habyarimana yavuze ko mu buryo bw’amategeko, uwo yunganira nta cyaha yakoze kuko nta bimenyetso bigaragaza ko yasabye cyangwa yakiriye indonke .

Ubushinjacyaha bwanzuye busaba Urukiko kwemeza ko icyaha cyo gusaba no kwakira indonke gihama Bamporiki, hamwe n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite. Ubushinjacyaha bwasabye ko yananishwa igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu yikubye inshuro eshanu indonke yatse. Ni ukuvuga ko ari miliyoni 20 Frw gukuba inshuro eshanu, zikaba miliyoni 100 Frw.

Ku cyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, bwasabye ko yahanishwa imyaka 10 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 100 Frw. Mu guhuza ibihano, Ubushinjacyaha bwasabye ko muri rusange yahanishwa igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu miliyoni 200 Frw. Bamporiki yahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku bihano asabiwe, avuga ko ari igihano gihanitse cyane, ndetse aramutse agihawe nta kintu yaba akimariye u Rwanda. Asaba Urukiko kuzabisuzumana ubushobozi, rukamuha imbabazi.

Me Habyarimana yasabye ko Urukiko ruramutse rusanze ahamwa n’icyaha rwamugabanyiriza igihano ntikirenge imyaka itanu, kandi isubitse. Aho ni mu gihe urukiko rwazasesengura rugasanga hari indonke Bamporiki yakiriye. Umucamanza yanzuye ko umwanzuro w’Urukiko uzasomwa ku wa 30 Nzeri 2022, saa munani.

Icyaha Bamporiki Edouard  aregwa cyo gusaba no kwakira indonke, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Mu butumwa yanditse abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Ubwo yahagarikwaga ku mirimo ye, Bamporiki yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu, anemera ko yakiriye indonke. icyo gihe yagize ati” Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda @PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.” Ref: Igihe.

Junior Giti avuze ikintu batinye kubwira abantu Yanga amaze gupfa n’impamvu kwa Sebukwe bataje gushyingura.

Uwakodesheje Apotre Mutabazi inzu aratabaza kubw’igihe kinini Mutabazi amaze atishyura.

Uburyo aba perezida ba Africa bakiriwe mubwongereza biri guterwamo urwenya kuri twitter

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved