“Usibye imbyiro zibavaho nta kindi!” Iyi ni imvugo uzumvana bamwe mu bakobwa b’Abanyarwandakazi, bayikoresha bashaka kwerekana ko abahungu b’Abanyarwanda nta mafaranga batanga. Iyi nkuru ishingiye ku gitekerezo umuntu umwe yatanze ku kinyamakuru IGIHE tuyikesha, yagize ati “ Mu minsi mike ishize nagiye gusangira ifunguro rya saa sita na bamwe mu bakobwa b’inshuti zanjye muri resitora imwe mu Mujyi wa Kigali, hari hashize iminsi tutabonana ku buryo nta waherukaga amakuru y’undi.
Mu biganiro twagiranye, twagarutse no kubyerekeye abakunzi. Natangajwe no kubona umubare munini w’abo twari kumwe ufite abakunzi b’abanyamahanga, cyane abafite uruhu rwera, n’abatabafite barajwe ishiga no kubashaka. Ibi byanteye amatsiko yo kumenya icyo babakurikiyeho kidasanzwe gituma bashyira imbaraga mu kubashaka kugeza n’aho hari abahitamo kubirekeresha ibitamenyerewe ku Banyarwandakazi.
Bansekeye rimwe bambaza niba mba i Kigali, cyangwa niba mbona urukundo abahungu b’Abanyarwanda batanga ruhagije. Nakomeje kubabaza byinshi, bageraho barerura, bambwira ko iyo mba naratereswe n’umusore ufite uruhu rwera cyangwa abagabo bava mu bihugu nka Nigeria, Cameroun cyangwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mba ntari kubabaza ubusa.
Bambwiye ko iyo ukundanye n’umugabo uturuka muri ibi bihugu byavuzwe haruguru uba umeze nk’uwatomboye muri lotto, kuko ibyo ukeneye n’umuryango wawe abiguha atazuyaje. Bambwiye ko gukundana n’abanyamahanga bitagira uko bisa, kandi ko usanga urundo rwabo ruba ari ukuri kurenza Abanyarwanda bagushyiraho uburyarya ntacyo baguhaye.
Umuhire – ni izina nahinduye kuko mbasaba ko icyo kiganiro nagikoramo inkuru, bansabye kutagaragaza imyirondoro yabo. Uyu mukobwa akundana n’umugabo ukomoka mu Burayi. Yavuze ko bamaranye imyaka ibiri, ariko atandukanye n’abandi bose bigeze gukundana. Yagize ati “Nigeze gukundanaho n’Abanyarwanda mbere, ariko kuva namenyana n’umunyamahanga turi kumwe ubu hari itandukaniro rinini nabonye.”
“Buriya turetse n’amafaranga, abanyamahanga bagira urukundo nyakuri kuko iyo muri kumwe arabikwereka, akakwitaho cyane bidasanzwe ku buryo aguha ibyo ukeneye, akaba yabiha n’abavandimwe n’inshuti zawe.” Iyo urebye imibereho y’uyu mukobwa, yarahindutse mu buryo bugaragara kuko ubusanzwe ni umunyeshuri muri Kaminuza, nta kazi kandi agira kandi n’umuryango we ntiwifashije cyane byo kumubonera ibihenze byose akeneye.
Kuri ubu aba mu nzu ihenze akodesherezwa n’umukunzi we ukomoka mu Budage uri mu Rwanda kubera akazi, ibimutunga ndetse n’ibijya gutunga umuryango we mu ntara bitangwa n’uyu mugabo. Ikigeretseho amwishyurira ishuri ndetse buri gihe amugenera impano zitandukanye n’amatike y’indege yo kujya kuruhukira mu bihugu bitandukanye. Ibi uyu mukobwa akorerwa nibyo Umunyarwandakazi wabihawe adashobora kuzongera kwemera Umunyarwanda, kandi bavuga ko atari ukubura ubushobozi ahubwo ari ugukanda amafaranga bakumva batayarekura.
Umuhire yavuze ko yamaze kubona ko impamvu abasore bo mu Rwanda batita ku bakunzi babo mu buryo bw’amafaranga ari ukuyakunda cyane cyangwa gutendeka akaba atabona ayo aha benshi. Yagize ati “Abagabo b’Abanyarwanda baremanywe kamere yo gukunda amafaranga n’ibintu muri rusange ku buryo kuguha ikintu bisaba imbaraga nyinshi, aricyo gituma batayaha abakobwa.”
“Ikindi mbona gituma ubona batita ku bakunzi babo mu buryo bugaragara ni uko usanga baba bafite benshi, urumva ufite abakobwa babiri ntiwajya kubishyurira inzu bose ngo uzayabone.” Yakomeje avuga ko kuba ufite umukunzi ukwitayeho ugufasha ubuzima bigufasha mu mibereho ndetse bigatuma utajarajara ugakunda umuntu umwe. Ati “Kuri njye numva kwita ku mukunzi wawe ari inshingano zawe cyane abahungu bo baba badutereta. Iyo ufite umuntu ukwitaho biba ari byiza kuko wumva uhawe agaciro.
“Ikindi gikomeye abantu batitaho ni uko iyo ufite umuntu ukwitaho mu buryo bigaragara utagira kujarajara ngo umusore aba yagushukisha utuntu ngo mukomezanye ko uba uri hamwe ntacyo ubuze.” Usibye abakobwa bo mu Rwanda n’abaturuka hanze yarwo baba hano ntabwo babasha kwakira uburyo abasasore b’Abanyarwanda batereta badatanga amafaranga n’impano zikomeye. Umenye-Congo waje kwiga mu Rwanda, Zain, yavuze ko atajya abasha kwakira uburyo abasore b’Abanyarwanda batereta abakobwa babatota amagambo gusa nta bikorwa.
Yagize ati “Kuva namenya ubwenge sindabona abasore batereta nk’Abanyarwanda. Mana we! Uziko mumarana amezi n’amezi atarakugurira n’amazi yo kunywa cyangwa indi mpano.” “Twe iwacu muri Congo rwose umusore mwakundanye cyane wenda uri umunyeshuri akumenyera buri kimwe ariko aba hano arakubwira ngo ujye wambara nka runaka atakugurira n’igitambaro cyo mu mutwe.”
Hambere aha mu 2019 hari umukobwa w’umunya-Nigeria wabaga i Kigali azakuvuga ko yashobewe n’urukundo rw’Abanyarwanda. Iyi nkuru yaciye ibintu kuri twitter n’Abanyarwandakazi bavuga ko aribyo kubona ifaranga ry’Umunyarwanda bisaba kwizirika. Ikindi aba bakobwa bashinja abasore b’Abanyarwanda ni uko batazi kuryoshya urukundo ibizwi nko kuba ‘Romantic’ ngo bamenye gufata abakunzi babo neza kurusha abandi bantu baziranye.
Umuhire yagize ati “Abasore b’Abanyarwanda rwose nta kigenda mu rukundo, iyo mukundana mubonanira mu cyumba gusa bikaba birarangiye, ntabwo musohoka cyangwa ngo abe yagaragaza utundi tumenyetso tugutandukanye na mushiki we.” Yakomeje agira ati “Njye umukunzi ni umunyaburayi iyo namukoreye ikintu cyimushimisha anzanira indabo n’izindi mpano zitandukanye. Inaha nta muhungu wabigukorera niyo waba usa gute.”
Ku ruhande rw’abasore bashinjwa kudatanga amafaranga bo bavuga atari ngombwa gutunga umukobwa bakundanye kandi ko bataba banabizeye ku buryo ajya kumutangaho ibye byose. Umwe yagize ati “None se gutereta umukobwa ni ukumurongora ngo abe umugore wawe kuki yumva ko wajya umutunga, mutarakundana se aba abayeho gute ibi ntabwo bakwiye kubihora abantu.” “Ikindi kandi urukundo ntabwo rucyizewe cyane ku buryo wajya gushora ku mukobwa ntacyo wizeye kuko murakundana none ejo mukaba mwatandukanye, ubwo wajya mubyo guha abakobwa amafaranga ukazabivamo.”
Bavuga kandi ko akebo kajya i wamugarura kuba abakobwa baba bashaka ko babaha gusa bo batabaha bituma batabishyiramo imbaraga. Izi mpaka usanga hirya no hino zivuza ubuhuha abakobwa bitana ba mwana n’abahungu bavuga ko ntacyo babaha kidasanzwe nk’abakunzi babo bityo bazajya bishakira abanyamahanga.
Ibi ushobora kubihuza n’abakobwa basigaye bajya mu biruhuko mu bihugu nka Nigeria, Cameroun n’ibindi nta kandi kazi bahafite ushobora gusanga baba bagiye gushaka abagabo babasesekazaho ibirombe. Iyo urebye mu bukwe bwinshi buri kuba muri iyi minsi usanga umubare munini w’abakobwa b’i Kigali bari gushakana n’abanyamahanga, bigaragaza ko ibyo bavuga byaba aribyo. Source: IGIHE.
Amafoto: Ibyamamare nyarwanda bimaze gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2022