Ngiyi iminsi y’amavuko idasanzwe igaruka kenshi cyangwa gake n’impamvu

Tariki ya 29 Gashyantare bayita umunsi utaruka (Leap Day) ni yo tariki iza ku isonga mu minsi y’amavuko idasanzwe kuri karandiriye rusange igenderwaho hafi ya hose ku isi kubera ko uwo munsi ubaho inshuro imwe gusa buri myaka 4. Ibi bivuze ko abantu bavutse kuwa 29 Gashyantare (ukwa kabiri) bategereza imyaka 3 kugira ngo babashe kwizihisha isabukuru y’amavuko.

Muri make bataruka imyaka itatu, mu wa kane bakabona kugira isabukuru. Abantu bavutse kuri uwo munsi babita ‘Leaplings’ cyangwa se ‘Leapers’ bisobanura abatarutsi. Mu ruhererekane rw’iteranywa ry’imibare, iyi tariki ya 29 Gashyantare irangwa na 2+9=11 kandi 1+1=2 ni ukuvuga ukwezi kwa 2 ari nako kwezi kugufi kurusha andi yose.

Naho ku birebana n’amatariki adakunze kubonekaho amasabukuru, ubushakashatsi bw’ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kurwanya indwara (CDC), amatariki adakunze kugira abantu benshi bayavutseho ni 24 na 25 Ukuboza n’iya 1 MUtarama, ariko nyuma y’ayo matariki ugasanga abantu bavuka umusubirizo. Impamvu ngo nta yindi, ni uko ababyeyi bakora uko bashoboye bagategura imbyaro bazirikana ko ayo matariki abaho iminsi mikuru ikomeye, bityo bakirinda ko yapfukirana iminsi y’amavuko y’abana babo.

Kuwa 24 Ukuboza, haba hasigaye amasaha make ngo Yezu/Yesu avuke kuri Noheli, ukaba umunsi uhabwa agaciro cyane ku bamwemera ariko bimwe byihariye ku buryo badashobora kuwubangikanya n’ibindi birori. Ni kimwe n’itariki ya 1 Mutarama, umunsi wa Bonane.

Iki kigo kandi cyerekana ko amatariki akunze kubonekamo imbyaro nyinshi muri Amerika ari muri Nyakanga, Kanama, Nzeri, Ukwakira n’Ugushyingo, bitewe n’uko muri ayo mezi haba hatangiye gukonja, ariko muri Nzeri bikaba akarusho ahagana mu mpera z’ukwezi kubera imbeho y’ubutita buterwa n’amasimbi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved