Mu rukundo bijya bibaho gukina imikino, ariko iyo ukinye cyane cyangwa se ukabigira ingeso, haba hari amahirwe menshi yo gutakaza uwo mukundana. Tugendeye ku bitekerezo bya bamwe mu basore, twabakusanyirije bimwe mu bimenyetso abasore babona ku bakobwa bakamenya ko uwo mukobwa ari umukinnyi cyangwa se icyo agendereye ari ubutunzi gusa nta rukundo.
IYO MUVUYE MURI RESITORA AGATAHA IBYO KWISHYURA ATABYITAYEHO
Bishobora kuba rimwe cyangwa kabiri, ariko umusore iyo abona ibyo kwishyura cyangwa se ibiciro by’ibyo waka utabyitayeho aratenguhwa cyane.
IYO AHINDURA IMYITWARIRE BITEWE N’UMUSORE BAVUGANA, UMWANYA AFITE, UKO ASA, N’UMUSHAHARA AHEMBWA
Iyo umukobwa agaragaraza ndetse akanerekana ko ibyo umuntu afite n’ubutunzi aribyo by’ibaze kurusha ubumuntu afite, biba bigaragaza ko akurikiye ikintu runaka.
UBURYO AKORESHA IJWI RYE AVUGISHA ABASORE BITANDUKANYE N’UKO AVUGISHA ABAKOBWA
Iyo umukobwa ahindura ijwi bitewe n’uwo arimo kuvugisha hagati y’umusore cyangwa umukobwa, biragora cyane kumenya uwo ariwe wa nyawe by’ukuri.
IYO ACIRA URUBANZA URUNDI RUKUNDO AVUGA ATI” NTAGO NAKUNDANA N’URIYA MUNTU”
Abasore bakunda abakobwa bumva ko urukundo ari uko ugomba kwakira ibingana nk’ibyo nawe watanze mu rukundo.
IYO AKUNDA KUGARAGAZA KO ASHAKA KWITABWAHO N’ UMUSORE MU BIKORWA, ATI” NTAGO NASHOBORA KWIFUNGURIRA AKA GACUPA, WAMFASHA?”.
Kwifata nk’aho ukeneye ubufasha bw’umusore no mu tuntu tworoshye cyane, ni umwe mu mikino yo mu bitabo.
IYO ATAKAGIZA UMUSORE MU TUNTU TUDAFUTUTSE “URACYARI MUTO WOWW” “URI IGITANGAZA”
Gukabya cyane bituma umuntu ashidikanwaho, ndetse bituma umusore abura aho ahera akwizera.
IYO YEREKA ABASORE IMBABAZI AKORESHEJE AMARIRA YE
N’umusore ugira amarangamutima y’impuhwe ashobora kubona ko amarira umukobwa ari kumuririra ari ayo kwiyererutsa ngo akunde kuvugana na we.
IYO ADAKUNDA GUSUBIZA MESSAGE ZISANZWE
Iyo umukobwa akunda gusubiza message z’umusore atinze cyane, cyangwa se mo kimwe rimwe na rimwe ntanasubize, umusore yumva ko ari gukinisha amarangamutima ye.
Polisi yataye muri yombi pasiteri wagaragaye akubita abaturage mu rusengero. Video