Ngiyi inkota kirimbuzi iri mu mazina ya Gikiristu

Mu gitabo cya Bibiliya muri Daniyeri mu gice cyaho cya mbere havugwamo inkuru y’abasore bane bo mu bwoko bw’aba Yuda banyazwe bakajyanwa I Babuloni. Nk’uko iyo nyandiko ibivuga ngo abo basore bari abahanga cyane ndetse bakaba abanyabwenge ndetse bari bafite n’amazina yabo yo muba yuda aribo Daniyeri, Hananiya, Mishayeri na Azaliya.

Abo basore bamaze kujyanwa bunyago ngo umwami w’I Babuloni yategetse ko babahindurira ibyo kunywa ndetse n’ibyo kurya, ikirenze ibyo n’amazina yabo basanganye agahindurwa, uwitwaga Daniyeri bamwita Beruteshazari, ananiya ahinduka Saduraka noneho Mishayeri bamwita Meshaki naho Azariya bamwita Abedenego.

Iyi nkuru uramutse uyinjiyemo neza wasobanukirwa koko izina icyo risobanuye kuri nyiraryo, ndetse abanyarwanda bo bavuze ko “izina ariryo muntu”. Ibi bivuze ko gutekereza, gukora ndetse n’imyitwarire bya muntu bigira imizi ku mazina afite, muri make amazina niwo murage wa mbere umuntu ahabwa awukomoye ku babyeyi be. Ikindi kandi kuba twese twitwa abanyarwanda biduha igisobanuro cyo kubaho tugendeye kucyo u Rwanda bivuze. Ibi byagakwiye guha ababyeyi isomo ryo kudapfa kwita abana babo amazina babonye yewe bakaba batazi n’ubusobanuro bwayo ahubwo gusa kubera ko avugitse neza, cyangwa se hari ahandi bayumvise n’ibindi, mu byukuri ibyo aba ari ukwica umwana kuko uba umuteye kubaho mu buzima budafite igisobanuro atanazi.

Mu Rwanda aho ubukoroni bwaziye, babahinduriye umuvuno maze bifashisha intwaro yabo yitwa iyobokamana bigisha abanyarwanda ko amazina akomoka kuri gakondo yabo ari amapagani, noneho ayo babazaniye batanazi akaba ariyo mazina y’amakristu. Icyo kintu cyo kubangisha amazina yabo ahubwo bagakundishwa amazina yamakristu ndetse nama islam byatumye usanga abantu bava buhoro buhoro ku mazina yabo ubu hari abantu amazina yabo ya gakondo abatera ipfunwe ryo kuba bayafite, abandi bakumva abadafite izina rya gikristu cyangwa ry’icyarabu bikabatangaza cyane.

Kuva icyo gihe hatangira icengezamatwara ry’abamamazabutumwa ry’abakoroni abanyarwanda batangiye gutakaza amazina yabo abarata akanabaraga ubutwari, amazina abaraga inshingano n’imibereho yabo n’igihugu muri rusange barayitarutsa kugeza ubwo n’akamaro kayo mazina ndetse n’ubusobanuro bwabo byagiye bikamuka mu buzima bw’imibereho yabo. Twese turabizi ko iyo bakwise Ntwari wumva biguteye ishema ndetse ukumva wakomeza gukora ibikorwa byiza kugira ngo iryo shema ukomeze urihorane.

Nubwo nzi neza ko abantu benshi batahita babyumva ariko amazina duhabwa n’amadini afite byinshi yangiza ku mibereho yacu ya buri munsi, kuko ntibigitangaje kuba dusigaye tubona umubare mwinshi waza gatanya wiyongera umunsi ku munsi, guta umuco ku bakobwa ndetse n’amakimbirane byose biterwa n’uko tutagifite amazina nka Mugorewera, Nzamukosha, Mutimawurugo, Murorunkwere n’abayafite ugasanga bashaka kuyahisha kubera ko abatera ipfunwe muri rubanda nyamwinshi ahubwo bagashyira imbere Diane, Alice, Fridaus, Zamuda n’yandi y’amadini.

Hari abantu bitwa ba Mahoro, Kwitonda, Mugisha,,,, ariko abantu nk’ab ukaba aribo usanga mu makimbirane, guteza umutekano muke ndetse no kuvuma abandi kubera ko ayo mazina bamaze kwiyumvamo ko ari amapagani bakiyumvamo andi bita amakristu, kuri we Mahoro nta gaciro ariha ariko ugendeye ku myumvire y’abakurambere bacu ndetse n’ibigwi byabo,wasangaga bo imigirire yabo ndetse n’ubuzima bwa buri munsi byose bigendera ku mazina yabo, ariko twebwe amazina twitwa nubwo ari ikinyarwanda ariko mu byukuri ntago ubusobanuro bwayo ari ikinyarwanda, ari nayo mpamvu usanga dufite amazina avugitse neza ariko akennye akamaro n’imibanire mu byukuri.

Inkuru Wasoma:  "Imana yambwiye ko ngomba kwambika impeta umugore wa Pasiteri Theogene nkamuhoza amarira" - Prothet Noheli

Ibaze kuba witwa DUKUZIMANA, NSENGIYUMVA, NYIRAMAHIRWE, Uwizeyimana,,, ariko ukaba uri umupagani mu gihe utarahabwa irindi zina rya gikiristu cyangwa ki islam.  Ibyitwa neza cyangwa se ibisa neza byose siko biba ari byiza, nk’uko ibishashagirana byose Atari zahabu. Twagakwiye kugira imyumvire yo kumva ko ubwiza bw’ikintu twakagishakiye mu kamaro kacyo aho kubushakira mu nyito. Aya madini twayobotse twakurikiye inyito nziza z’ibyo avuga ariko ubwiza mu kamaro twakomeje kububaho abakene kubera ko uburyo bwo kububona bwatsikamiwe nubwo benshi batabibona.

Ikintu twe tutamenye nuko ari amatwara yaba gashakabuhake bashaka kuzimya umuco wacu ubundi bakatugira ibikiresho byabo bakatwigarurira nk’uko twabibonye muri kiriya gitekerezo kiri hejuru muri bibiliya. Aya mazina twabinye haruguru ni umuvuno waba gashakabuhake, kuburyo bo icyo bashaka ni ukutubibamo imico y’amadini yabo maze twe tukibagirwa ibyacu, kuburyo n’umusaruro wo kubaho kwacu aribo ugirira umumaro maze twebwe tugakomeza gutindahara.

Twe dukwiriye kumenya izina icyo aricyo n’akamaro ndetse n’ubusobanuro rifite kuri nyiraryo ibyo bigatuma abo tuzabyara bagira indangagaciro basobanukiwe zo gukomeza gusigsira umuco wacu, tukagira abanyarwanda biyumvamo umuco kandi bakumva n’impamvu zo gukomeza gusigasira umuco wacu wacu. Ndi umunyarwanda ikwiriye gushing imizi kurusha uko twayivuga mu magambo gusa ahubwo bikaba mumvugo, mu ngiro ndetse no mu bitekerezo byacu bya buri munsi, kuko ntago ushobora gutoza ndi umunyarwanda abantu bari kwiyumvamo ndi umukristu, ndi umu islam, ndi umwarabu,ndi umunyamerica ngo bikunde.

Niba agaciro kabo turibo tukumvira mu mazina y’abo tutaribo, buri wese umaze kumenya no gusobanukirwa ubukene buri mubyo twirukira twizeyemo umukiro akwiriye gufata umwanzuro wo gusubira ku isooko, u Rwanda rw’ejo tukaruha umurage urukwiriye tugaha agaciro umuco wacu kuko niwo twebwe, tukita abana bacu amazina afite intego kuko intego yabo niyo y’u Rwanda, tukabaha n’uburere buboneye bushingiye ku muco nyarwanda bwo kubaho mu ntego twabahaye, uburere mboneramuco kuko nubwo izina ari umurage ariko uwo murage urabungwabungwa, umunyarwanda yaravuze ati” IZINA RYIZA NTIRIBUZA UMUKOBWA KURUHA”. Dukwiriye kuba abanyarwanda munzira no mu nzu! Source: bwiza.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved