Ngizi impamvu umukobwa atajya akwandikira mbere ariko wamwandikira agahita agusubiza

Ni ibintu bisanzwe kumva no kwiyumva nk’uwatereranwe cyangwa se bigutesheje umutwe mu gihe wandikira umuntu ariko we akaba atakwandikira mbere utaramwandikira. Ukuri kuri inyuma yabyo rero, nuko ufite uburenganzira ndetse n’impamvu zikwemerera kubitekereza gutyo, cyane ko iyo bibaye, uhita utekereza muri wowe niba arimo kugukina cyangwa se nanone akaba atakwitayeho mbese nta mpamvu afite yumva yaganira nawe.

Urashaka kumenya niba umukobwa yaba atakwandikira kubwo kukwiyumvamo cyangwa se ari ukukwereka ikinyabupfura? Hano twaguteguriye impamvu zishobora gutuma umukobwa atakwandikira mbere ariko wamwandikira agahita agusubiza, sobanukirwa ntucikwe.

NTABWO ARI WOWE MUKINNYI WENYINE URI MU MUKINO: Hari amahirwe menshi y’uko afite byinshi arangariye biturutse ku bagabo bagiye batandukanye. Bityo kuri we bikaba bimugoye ko ashobora kuba ari wowe yitaho gusa buri munsi kubera umubare munini w’abantu agomba gusubiza. Kubw’iyo mpamvu unasanga afite ama message menshi atasomye muri phone ye, kuko ntago byamushobokera kwakira abaje bose bamugana. NGIYI IMYITWARIRE 8 ABASORE BABONA KU MUKOBWA BAGAHAMYA KO AKUNDA UBUTUNZI GUSA

AMATEKA ATEYE UBWOBA KU RUKUNDO RWE RWASHIZE: Ntiwibagirwe ko ashobora kuba afite amateka y’ahahise yamubereye mabi, bityo akaba arimo kubanza kwiyakira no kwisuganga kugira ngo atekereze neza niba ibyo ashaka kwiyumvira ari ibyanyabyo, nanone atoranye neza umubano wundi yajyamo ukazamubyarira umusaruro. UMUSORE MUKUNDANA IYO AKUBONYEMO IYI MYITWARIRE ABONA KO UZAMUBERA UMUGORE W’IGITANGAZA

ARIMO GUSHIDIKANYA KU BYIYUMVIRO BYE: Birashoboka ko waba utaratsindira umutima we, bityo kumwandikira bikaba bizagusaba imbaraga nyinshi we akanabona ko ibyo bitamushitura, cyangwa se yabona kumwandikira aribyo ukora gusa akumva nta mbaraga yabitakazaho. Bityo rero nusanga ari uko bimeze, biba byiza uhise werekana ibyo mwembi muhagazeho ubundi mugatangira kugendera ku murongo umwe. UMUSORE UFITE INTEGO YIBANDA KURI IBI BINTU GUSA KU BAKOBWA

NTABWO AKUNDA IBYO KWANDIKA: Birashoboka ko umukobwa yaba adakunda kwandika ariko bidakuyeho ko akwiyumvamo. Abantu nkabo barahari benshi. Akenshi baba bakunda kuganirira kuri telephone bavuga kurusha kwandika. Abantu basanzwe bashobora kutabyumva, ariko mu gihe wowe wabyumvise biba ari byiza kuri mwembi, kuko nibwo ujya muri wa murongo arimo ubundi umubano wanyu ugatangira kugenda neza. Icyiza cyabyo kandi nuko kuri phone muvuga ibyako kanya, mu gihe ku kwandikirana ho mushobora gusubizanya haciyemo n’igihe kinini. IYO URI MU RUKUNDO RUMEZE GUTYA ABANTU BABONA KO RUTAZARAMBA

AFITE IZINDI NSHINGANO ASHYIZE IMBERE: Birashoboka ko aba afite ibindi aba ari gukora muri icyo gihe. Kandi ntago ari buri mukobwa cyangwa umugore wese ukunda gusangiza abantu ibyo ari gukora muri ako kanya.  Bishobora kuba ari umuryango, inshuti, akazi n’ibindi. Rero mu gihe ari muri ibi bihe hari nubwo ari ibihe biba bimugoye, si ngombwa guhita umucira urubanza mbere yo kumenya impamvu ituma atakwandikira, ahubwo wazamara gusobanukirwa ugahita umenya uko n’aho aba ari muri icyo gihe. NGABA ABANTU UFITE MU BUZIMA BWAWE UMUKUNZI WAWE AGIRIRA ISHYARI MU IBANGA

Inkuru Wasoma:  Dore uburyo wakoresha uba hafi umusore wababajwe mu rukundo bikarangira agukunze.

ASHOBORA KUBA ARI UMWE MUBAHORA BAHUZE: Bene aba bakobwa bateye gutya ahanini usanga bahuze cyane, mu buzima busanzwe baba bafite akazi cyangwa batagafite, baba bari kugakora cyangwa se gutekereza icyo bakora ngo babone amafranga, rero birabagora cyane kubonera abantu basanzwe umwanya. Nibo bakunda kwitwa abahigi (goal getters) muri iyi minsi. Kuba atabona umwanya wo kuba buri gihe yakandikira aka message ntago bivuze ko atakwitayeho, ahubwo ashobora kuba ari gutekereza gukura ibintu munzira kugira ngo abone kukubonera umwanya. Shishoza rero. NIBA UKORA IBI BINTU UMUKOBWA MUKUNDANA BIRAMUBABAZA ARIKO AKABIGUHISHA

ARI KWIGIRA UHUZE NGO ADACIKA AMAZI: Muri iyi minsi abakobwa bakunda kwiburisha ku gitsinagabo kugira ngo batajya bababonera igihe bashakiye maze bagacika amazi (cheap).  Biba bimeze nko kumubwira uti”simbuka” akakubaza ati” nsimbuke ahangana iki kandi ndagaruka ryari?”. Abakobwa|abagore benshi baba bashaka ko ubabura ntubabonere igihe ushakiye, maze nawe utangire wumve ubashaka byasaze, ubatekerezaeho cyane. Rero ntuzananirwe gushishoza uwo uri kumwe nawe kugira ngo ubanze umenye ko atameze nk’aba baba biburishijwe ari icyo bagamije.

YAKIRIYE IBYO WAMUMENYEREJE: Hari abakobwa biba bigoye kubaganiriza mugitangira umubano wanyu, ku buryo biba byarasabye ko ubanza gushyiramo imbaraga nyinshi cyane mu kwandika. Rero iyo bimeze gutyo bene uyu aba yaramenyereye ko umwandikira mbere, ku buryo nawe aho ari aba ategereje ko umwandikira mbere akabona kugusubiza Atari uko adashaka kuganira ahubwo ategereje ko ushyira mu bikorwa ibyo wamumenyereje.

AFITE UBWOBA BWO KUJYA MU RUKUNDO: Nibyo rwose! Hari abakobwa| abagore benshi bameze gutya, bo baba barafashe umwanzuro ko nta mubano bazongera kujyamo, kubera amateka y’ahahise baba baragiyemo maze bakiha intego yo kuba bari bonyine, biyitayeho. Baba bafitanye amateka Atari meza n’igitsinagabo kuburyo iyo ugerageje no kumushotora aho kugira ukundi yiyumva, ahubwo atangira kwibuka ahahise.

ASHOBORA KUBA YANDIKA NABI CYANGWA SE BUHORO

ASHOBORA KUBA YABYOROHEJE NGO MUGENDE GAKE BIJYE BIZAMUKA BUHORO BUHORO

ASHOBORA KUBA ATAGUKUNDA

Witungurwa! Nibyo rwose. Nubwo hari abakobwa babona ko ubashaka bagakomeza kukwandikira kubwo kukugirira impuhwe, ariko bene uyu we iyo atagukunze ukomeza kumwandikira akagusubiza ibyo umubajije gusa, nta yandi mahitamo uba ufite uretse gukurayo amaso ukajya gushakira ahandi, cyangwa se ukazakomeza gutyo kugeza igihe uzarambirirwa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved