Ngizi ingaruka zishobora kugera ku muntu ufuhira umukunzi we cyane agakabya.

Ku bantu bari mu rukundo gufuha ni ihame ndetse yewe bikaba muri bimwe bigaragaza ko ufuha akunda uwo afuhira cyane, aho iyo umuntu atagaragaza gufuhira uwo akunda bifatwa nk’aho atamukunda cyangwa se akaba atamwitayeho, yewe udafuhirwa agatangira gukeka ko uwakamufuhiye afite abandi afuhira maze agatangira gutakaza icyizere.

Nyamara nubwo gufuha bigaragaza ko ukunda uwo ufuhira, ku rundi ruhande iyo bibaye cyane bikarenza urugero uwo mukundana ashobora kubangamirwa ahubwo agatangira gushaka ubuhungiro kuko aba abona uko gukabya biri kumutesha umutwe, bikaba byanakuviramo kumubura. Dore bimwe mubyo uhura nabyo iyo ufuhira umukunzi wawe bikabije cyane.

GUTAKARIZWA ICYIZERE

Ibi bitekerezo bitandukanye biza mu mutwe w’ufuhirwa bimutera kumva ari igitangaza ku buryo atangira no kwiyumva ko ashobora kuba adakwiranye n’uwo bakwiranye kuba amugiraho urwikekwe bene ako kageni. Gufuha bikaba imungu y’urukundo muri ubwo buryo.

Gusa nabwo nyuma yo kugaragaza ibi bibi byo gufuhira uwo ukunda,ngo uwo ukunda uramuhangayikira, uramugenzura, umwitaho, wumva uhorana amatsiko y’uko ari,aho ari,icyo ari gukora,ibi ni ibintu bisanzwe kandi byizana kuwo ukunda by’ukuri.Gufuha rero ngo ni ngombwa mu rukundo ariko nabwo umuntu akabigenzura kandi akagerageza kuganira na mugenzi we amwumvisha ko atari ukumufuhira kuko amwanze ahubwo ari ukumuhangayikira kuko amukunda cyane kandi yumva amuhorana mu nshingano ze.

GUFUHA BIGARAGAZA KWIKUNDA NO KWIYEMERA

Gufuhira bikabije umukunzi wawe kugeza ha handi wumva wamuyobora muri byose kugeza no mu bitekerezo, aho utazongera kumuha n’umwanya ngo akubwire icyo atekereza ku ngingo runaka , ugasigara ari wowe umubwira ngo kora iki, iki kireke, we atigeze abaza umutimanama we , bigaragaza ko wikunda birenze urugero cyangwa ko uri n’umwiyemezi ndetse n’umunyagitugu mu rukundo, akenshi binamuha iyo shusho mu buzima bwawe busanzwe bwo hanze y’urukundo.

Inkuru Wasoma:  Ingaruka 5 zo gukundana n’umusore mwiza kandi witonda

GUFUHA BITERA KUBESHYANA NO GUHISHANA

Akenshi abantu babana n’ubumuga bwo gufuha mu rukundo bahora baharanira gutekerereza abakunzi babo no kubafatira ibyemezo kandi ibi bibangamira urukundo. Mu rukundo habaho kubahana ku mpande zose no kungurana ibitekerezo mu kuri.

Iyo ukundana n’umuntu umufuhira bikabije kugeza ubwo icyo amuubwiye cyose akimugayira bitewe n’uko atari we wakimubwirije kugikora bigera aho yumva agiye kuzajya yikorera gahunda ze atanakubwiye cyangwa se yanamubwira ntamubwize ukuri kuri gahunda ze cyangwa akanazimubwira yazirangije. Aha kandi haziramo no guhishanya mu rukundo ,iyo mico idakwiye urukundo rw’ukuri kandi igenda itera abakundana kumva urukundo rubabihiye bikarangira banaruvuyemo.

GUFUHA BITERA GUCANA INYUMA NO KUBENGA

Ubangamirwaga no gufuhirwa iyo agize amahirwe agahura n’undi umukunda atamufuhira ahita areka wa wundi wamufuhiraga rimwe na rimwe atanamubwiye.

GUFUHA BIREMA INDI SHUSHO KUWO UKUNDA

Iyo umwe mu bakundana afuhira mugenzi we aba amutera kubihirwa mu rukundo. Niba umukunzi wawe agira aho ajya ukamugenzura bikabije ndetse ukumva byakubujije amahoro umenye ko we atabyizera nk’urukundo gusa ahubwo afite ibindi bitekerezo byinshi biziramo : Urugero, Ntanyizera, abona namuca inyuma, abona ndi mwiza cyane ku buryo atekereza ko abandi bamuntwara, azi ibyo ajya akora iyo aba yagiye ku buryo atekereza ko nanjye aribyo nakora. source: Umuryango

Dore ama “robot” ushobora kuyoberaho wayitiranije n’abakobwa b’uburanga.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved