Iby’ubu byabaye akasamutwe wa mugani. Ibyari amabanga ntibikiri yo, ibyagombaga guhishwa ni byo bisigaye byandagaye. Isi ya kera si yo y’ubu “Ibintu Byarahindutse” nk’uko Tom Close yabivuze.
Ubu abantu basigaye bashakira ifaranga hasi hejuru ku buryo bigeze aho bamwe bemera kwifata amashusho bari gukora cya gikorwa cyangwa wa mugenzo wa Kinyarwanda ugaragaza ibyishimo by’umugore by’indunduro mu mibonano mpuzabitsina.
Ukurikije ibigaragarira amaso wahita wemera ko wa mukecuru wigeze kwamamara ku mbuga avuga ko ‘abakobwa n’abasore b’ubu bafite ubushyuhe’ yavugaga ukuri. Yego nta ngoma itagira ab’ubu, ariko ubu byabaye ibindi kubera ikoranabuhanga.
Ntabwo naje kurwanya iterambere mutanyumva nabi.
Amabanga ya byinshi byaberaga ahiherereye cyane ajyanye no gutera akabariro, asigaye asakazwa ku mbuga nkoranyambaga kandi ukabona abagaragara muri ibyo bikorwa ntacyo bibabwiye, nyine nta cyabaye!
Hari umuntu uherutse kunsetsa, twari turi kuganira aterura avuga ko abakurambere bacu hari ibyo babona by’ubu bakifata ku munwa, niba aho bari byabashobokera. Mbese ni akari imurori.
Ni nde watekerezaga ko abasore b’u Rwanda bari bazwiho kwiyubaha n’abari bagira isoni, uyu munsi bamwe muri bo bari kuba batinyuka kwihera akabyizi mu modoka, mu muhanda, mu bwiherero, mu tubari n’ahandi hatandukanye mu ruhame; abantu basigaye birekura nk’uko abato babyita. Ngo ni byo biryoha!
Muribuka inkundura yabaye umwaka ushize ubwo ubwambure bw’umwe mu basore bazwi ku mbuga nkoranyambaga bwajyaga hanze by’umwihariko amashusho ye yikinisha, abantu aho kubabazwa no kujya hanze kwayo, bakababazwa n’ingano y’ibyo babonye! Ubwo ntituvuze amashusho ya ba bakinnyi bacu.
Hari ingero nyinshi nawe urazifite, ufite ubuhamya bw’uko abantu bamwe basigaye bafata kwerekana imyanya y’ibanga, nko kuba umuntu yakubona akaguru cyangwa urutoki. Mbese nta birenze. Ni akazi, ukena ufite itungo rikakugoboka n’ibindi.

Abantu ntibagitinya kwigaragaza ku karubanda bambaye ubusa
Iyo mbibonye mu myaka itari myinshi mfite bituma nibaza byinshi. Ejo bundi hari umukobwa twaganiriye wakuriye mu itorero rya ADEPR ambwiye ukuntu kera kwambara imyambaro igaragaza nibura itako byari ikibazo muri iri torero, ndaseka ndatembagara.
N’ubu iri torero riracyahanyanyaza rikagerageza kubwira abari baribarizwamo kwiyubaha kandi koko ugasanga benshi babikora, nubwo batakitwara nka mbere. Barasirimutse!
Muribuka mu 2017 indirimbo yitwa ‘Too Much’ Jay Polly yifashishijemo abahanzi barimo Urban Boyz, Uncle Austin, Bruce Melody, Khalifan na Marina, ukuntu yarikoroje? Muri iyi ndirimbo abakobwa bakoreshejwemo babyina bahagaze mu mazi bambaye amakariso gusa ubundi bagatigisa ibibuno babirebesheje hejuru, hari n’umwe muri bo ugaragara ashaka kurigata Uncle Austin hafi y’imyanya y’ibanga!
Kugira ngo wumve uburemere bw’ibintu, ibaze ko umuntu ashobora kureka akazi kari kamutunze gasanzwe akayoboka ako gucuruza amashusho y’ubwambure.
Ejo bundi naratangaye cyane ubwo nabonaga umuntu uba muri Amerika avuga ko yaretse ubuganga akayoboka urubuga rwa OnlyFans aho yatangiye ashyira amashusho yikinisha, kugeza aho atangiye no gushyiraho amashusho asambana. Uyu mukobwa akomoka mu Rwanda. None ko akwereka ko ari ho akura agatubutse wabigira ute?
Muribuka mu minsi yashize bafata abakobwa bari mu kabyiniro babyina bambaye ubusa buri buri?
Ibi ntabwo byabereye i Kampala muri Uganda cyangwa i Pretoria muri Afurika y’Epfo. Byabereye mu Mujyi wa Kigali kandi abagabo cyangwa abagore bajyaga kubireba ku bwinshi ndetse bakishyura amafaranga y’umurengera, ngo na bo bihere ijisho bashimishe iyo epfo habo.
Hari igihe umuntu yagiraga ibanga, rigatuma agira icyubahiro. Uti iki? Uwari ufite ibanga yafatwaga nk’umuntu w’umugabo n’umugore ubereye u Rwanda, umuntu uzi kwifata, uzi kwicecekera. Noneho rero, twagize amahirwe yo gutera imbere mu ikoranabuhanga, maze tugira ubwenge buhambaye bwo kwambara ubusa imbere y’isi yose… tukabyita “ubwisanzure”.
Uyu munsi ushobora kumenya umuntu kurusha uko umubyeyi we amuzi, wifashishije Instagram n’izindi mbuga. Umusore ajya mu bwogero, akajyana na telefoni ngo ifate amafoto aza kwereka umukunzi we cyangwa umukecuru bacuditse, uwo amara umusonga kuko umugabo we ahora muri misiyo.

Abagabo na bo ntibagitinya kwigaragaza bambaye uko bavutse
Ikibabaje ni uko iyo aba bantu bashwanye ya mabanga babitsanyaga twisanga twese twayamenye. None se, koko ni byiza gusigara uri igice kimwe kuri iyi si, igice kindi gisigaye kiri ku mbuga nkoranyambaga?
Ubundi iyo umuntu yavugaga ngo “imyanya y’ibanga,” twatekerezaga ku bice by’umubiri umuntu agomba guhisha. Ubu, ibyo bice ni byo bigezweho mu kwerekana. Hari n’undi mugenzi wanjye twaganiriye. Ngo afite telefoni ifite ‘memory’ ya 128GB, ariko 126GB ni amafoto ye yambaye ubusa yifata yishimira ko afite imiterere “y’umwamikazi.”
Mu minsi ishize hari umukecuru washatse kurega umukobwa we washyize ifoto y’igitsina cye kuri ‘status’.
Igitangaje ngo uyu mukobwa yisobanuye abwira nyina ko ari “fingerprint ya iPhone 16.” Amubeshya ko ari uburyo bushya bwo gufungura telefoni ukoresheje igice cy’umubiri cyihariye.
Ubu, kugira icyo utazi ku muntu ni icyaha. Uramukurikira kuri Instagram, ukamumenya kurusha uwo baryamanye. Usigaye ugera mu biro, aho kwakira “CV” bakagusaba link ya TikTok n’umubare w’aba “followers.” Umukozi w’iki gihe agomba kuba ari “influencer”. Ni byiza pe kuko n’ikoranabuhanga turarikeneye ariko se ridutware indangagaciro? Ibidakorwa bikorwe ku karubanda?
Ibyo abantu batinyaga kuvuga mbere, ubu babyita kuba “honest”. Hari abavuga ngo, “nkunda kuryamana n’abantu batandukanye.” Ibyo babyita “sexual openness.” Iyo ubwiye umuntu ngo “mbwira ibanga,” aragusubiza ati “ndabifotora cyangwa mbikorere ‘voice note’?”
Hari bamwe ubaza kuri iyi ngingo; bakakubwira ko byinshi na kera byahozeho ahubwo icyahindutse ari uko abantu basigaye babibona byoroshye bityo no kubyigana bikaba byakwihuta.
Ibyo utinya kuvuga imbere ya nyoko cyangwa so, ni wowe wabishyira kuri status? Ibyo uvuga mu gicuku , ni wowe wabishyira ku rubuga rusurwa na miliyoni? None se niba wumva imbavu zawe, igitsina, amabere, amabuno yawe n’ibindi byose bigomba kurebwa n’isi yose, ubwo ibanga ryasigaye he?