Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzaçyaha rwataye muri yombi umwarimu ku ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS) rya Mutenderi mu Karere ka Ngoma, akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa wiga mu rindi shuri.
Nyuma yo gutabwa muri yombi kuwa 15 Ukuboza 2025, kuri ubu mwarimu afungiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kibungo.
Amakuru atangazwa avuga ko akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa kabiri muri Groupe Scolaire Matongo.
Ngo ni nyuma yo kumusaba ko yajya iwe kumusura, ariko umwana agatindayo, ari na bwo bikekwa ko ari bwo yamusambanyije.
RIB ibukije abantu ko bakwiye kugendera kure icyaha cyo gusambanya abana, kuko kiri mu byaha bidasaza.
Abakora mu rwego rw’uburezi basabwe kwirinda ibyaha nk’ibi kuko bibabaje kuba umuntu w’umurezi ari we uhindukira agasambanya abana kandi ari we wagakwiye kubarinda ibi byaha.