Kuri uyu wa Gatatu nibwo umuhanzi Bruce Melody yahagurutse I Kigali yerekeza mu gihugu cy’U Burundi, aho yagombaga gukorera ibitaramo bibiri. Ibi bitaramo birimo icya VIP agomba gukorera ahazwi nka Zion Beach kuwa Gatanu taliki ya 02 Nzeri ndetse n’icyo yagombaga gukorera ahazwi nka Mess des officiers (Blvd du 28novembre) kuwa Gatandatu taliki ya 03 Nzeri.

Ikinyamakuru Akeza.net cyatangaje ko Bruce Melody akigera I Bujumbura yahise asohokera mu maboko ya Police y’U Burundi, iki kinyamakuru cyatangaje ko Bruce Melody yagambaniwe n’umukire usanzwe ategura ibitaramo witwa Toussaint, kuko hari amafaranga atatangajwe umubare uyu muhanzi yari amubereyemo.

Ni amafaranga akomoka ku gitaramo Toussaint yari yamutumiyemo mu mwaka ushize, gusa bitangira atakitabiriye nyuma yuko Minisiteri y’umutekano mu Burundi imwangiye kujya gutaramira muri iki gihugu kubera ingamba zo Kwirinda COVID-19 zari zashyizweho. Bruce Melody biravugwa ko atatinze muri gereza kuko we yasobanuraga avuga ko contract yabaye hagati ya Toussaint na manager we atayizi, byaje kurangira bumvikanye.

Igihano gikomeye Bamporiki Edouard ashobora guhabwa igihe ahamwe n’icyaha.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.