Ni amashusho yo mu 2018! Ibitavuzweho rumwe ku basirikare FARDC yerekanye ibita ab’u Rwanda

Nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2024, mu misozi ikikije Santere ya Sake, muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, habereye imirwano ikomeye yahuje ingabo za Ingabo za Congo na M23, FARDC yerekanye Ingabo yise ko ari iz’u Rwanda (RDF).

Icyakora ubwo uyu Muvugizi w’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume, yamaraga kwerekana izi ngabo yahawe urw’amenyo cyane kuko amashusho yagaragaje ari ayo mu mwaka wa 2018, ubwo Congo yasubizaga u Rwanda abasirikare barwo bari bibeshye bakarenga umupaka batabizi.

Umuvugizi w’igisirikare wa RDC, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume, yanditse kuri X ko ingabo nyinshi zo ku ruhande rwa M23 zishyize mu maboko ya FARDC. Yongeraho ko barambitse intwaro hasi aho yanerekanye amashusho y’abasirikare babiri bambaye umwambaro w’igisirikare, bahagaze iruhande rwe.

Lt Col Guillaume yagize ati “Nyuma y’imirwano ikaze yabaye mu nkengero za Sake, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe 2024, abasirikare b’u Rwanda n’abafatanya bikorwa babo aribo M23 bishyize mu maboko y’ingabo za FARDC, barambika n’imbunda zabo hasi.

Abakoresha X bamaganiye kure ibyo Lt.Col Ndjike yatangaje kuko amashusho yerekanye ari ay’abasirikare FARDC yigeze gusubiza u Rwanda mu mwaka wa 2018, nyuma y’uko bari bibeshye bakarenga imbibi bakisanga i Goma muri RD Congo.

Aha ninaho kandi abandi bagaragaje ko ataribyo kuko mu mirwano yabereye mu misozi ikikije centre ya Sake, mu bice byo muri Gurupoma ya Kamuronza, muri teritware ya Masisi M23 yafashe ibikoresho bya gisirikare byinshi. Amakuru ahari n’uko kuguza kuri ubu M23 iracyagenzura ibice byose yari yambuye ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa haba muri teritware ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.

Inkuru Wasoma:  Umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko ageze kure imyiteguro y’ikiriyo cye akiri muzima

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved