Mu rubanza rwa Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown ubwo Ubushinjacyaha bwatangaga ibimenyetso bimushinja, nibwo bwisabiye ko hasuzumwa ibipimo by’ibizamini by’inda bivugwa ko yeteye uwo mukobwa ndetse hagapimwa na DNA za Titi Brown kugira ngo hagaragare ko yamusambanyije koko. Icyakora nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabisabye, raporo y’ibimenyetso bya gihanga ya RFI yaje igaragaza ko uyu musore ataryamanye n’uwo mukobwa.
Ubushinjacyaha bumaze kubona bimeze gutyo, bwaje kwisubiraho busaba ko Urukiko rwacira urubanza Titi Brown rugendeye ku buhamya bwa nyina w’uwo mukobwa ndetse n’uwo mukobwa, bugakatira igihano Titi Brown.
Mu kiganiro umunyamakuru Scovia Mutesi aherutse gukora avuga kuri iyi ngingo, yabajije uburyo umwana w’umukobwa utazi n’uwamuteye inda uburyo yajya gutanga ubuhamya. Ibi Mutesi yabihereyeho ahereye ku makuru amaze kumenyekana ko ubwo uyu mukobwa yamenyaga ko atwite yabajijwe uwamuteye inda, akavuga ko atamuzi ariko nyuma bamutitirije aba aribwo avuga Ishimwe Thierry.
Mutesi yagize ati “Nyina w’uyu mukobwa ubwo yasambanywaga ntabwo yari ahari kuko iyo ahaba yari kubikumira. Naho se uyu mukobwa we, utazi n’uwamuteye inda, iyo akora urutonde kuko abaryamanye na we ntabwo ari umwe, kuki atakoze urutonde bose ngo abegeranye ngo turebe uwo bihwana n’inda?”
Mutesi yakomeje avuga ko bitumvikana uburyo umuntu ukekwa amara imyaka ibiri muri gereza kandi ibimenyetso by’inda yavuyemo bitari guhura n’ukekwa. Ati “Hari ikintu ubutabera burimo gukora kibi cyane cyane ubushinjacyaha, burimo burahemukira abagore twese twese n’ababyeyi n’abandi banyarwanda, mu gihe bafata ibimenyetso byo gusambanya bagatwara ubusabusa, ikintu kirimo ubusa ukekwa yagerayo akaba umwere, buzacya ejo n’uwakorewe icyaha atinye kurega kubera ko azi ko bajya kumuregera ntacyo bajyana.”
Mutesi yatanze urugero ku birego bibiri byabanje mbere, ahereye ku kirego cya Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid, aho ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso by’amajwi ariko hakaza kugaragara ko ayo majwi yafashwe na terefone itarasohoka, bisobanuye ko yacuzwe kugeza n’igihe iyo terefone isohokeye nayo bakayiyacuriramo.
Arongera atanga urugero ku rubanda rwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati, nubwo yemera ko abana aria be ariko Ubushinjacyaha bwari bushyigikiye ibyangombwa by’uwo mukobwa bugaragaza ko yaryamanye na Ndimbati akiri umwana, biza kugaragara ko baryamanye umukobwa ari mukuru, none no kuri Titi ibimenyetso bya gihanga bigaragaza ko umukobwa ataryamanye na Titi, akibaza icyizere Ubushinjacyaha buri gutanga mu banyarwanda.
Mutesi yakomeje yibaza impamvu Titi Brown yaba incungu cyangwa ikiguzi ku wakoze icyaha kuri uwo mukobwa w’indangare utazi abaryamanye na we bakamutera inda, ariko kubera afite ba Nyirarume na ba se wabo bakicara ku ijosi ry’umwana muto nka Titi Brown akaba amaze iyi myaka yose muri gereza azira ubusa. SOMA INKURU BIFITANYE ISANO>>>Tity Brown yafungishijwe n’abagabo babiri bakomeye! Akagambane gakomeye mu rubanza rwe