banner

Ni gute usoma urwandiko rwandikiwe abakorinto uri uwo ku Gisozi? Abazanye amadini batubeshya ko hahirwa abakene ku mutima| dusenga dusinziriye bashaka kutwiba|Rutangarwamaboko.

Rutangarwamaboko ni imandwa nkuru y’u Rwanda kuko niko avuga ko yitwa abandi bakavuga ko ariko bamwita, kugeza na nubu mubyo akora ndetse nibyo avuga byose akaba agaragaza ko umuco nyarwanda aricyo kintu ashyira imbere kurusha ibindi, ndetse akanerekana ingingo zifatika zigaragaza ko abantu benshi ibintu bemera ari umwuka kurusha uko bemera ibyabo ndetse akaba atanumva uburyo abantu bihakana ibigaragara ahubwo bakemera ibidafatika.

Ubwo yaganiraga n’UKWEZI yavuze ku bijyanye n’amadini n’imyemerere yabo, avuga ibinyoma abona mu madini ndetse we nta nubwo avuga ko abantu twagakwiye kubyemera anatanga n’ingero. Yagize ati” abatuzaniye amadini y’I mahanga batubeshya ko hahirwa abakene ku mutima, ngo nibo bazaragwa ijuru da! Byibura ntibanavuga abakene ku bifatika none kuko byo none waba ukennye ejo ugakira kuko wahagurutse ugakora kandi ukereza amaboko mahire”.

Yakomeje avuga ati” ariko abatindi bo batwigishije ko abakene bahirwa ari abakene ku mutima, nyamara ahubwo mu muco wacu umutindi mubi ni umutindi ku mutima kuko abuze umutima nta kindi aba afite ntan’icyo aba azapfa yigejejejeho mu buzima”.

Akomeza nanone avuga ati” kandi mu kubihuhura batwigisha gusenga duhumirije, dusinziriye kandi bo batwigisha bakanuriye ibyacu baza no kubidutwara ko! Badushutse ngo dusenge dusizndiriye bashaka kutwiba no kudusahura ibyacu abo ba rusahurira mu nduru”.

Inkuru Wasoma:  Uzwi nka Rufonsina muri filime ‘Umuturanyi’ yasubije abamaze iminsi bamubaza icyamuteye kugaragaza amabere ye no konsa abana batari abe

Rutangarwamaboko yakomeje avuga ko biteye agahinda kubona abanyrwanda, abarundi n’abandi bo mu bihugu bitandukanye bya Africa, basenga imana ya Israel bagasoma n’amabaruwa yandikiwe abatesaroniki n’abandi, bakiyita bene Abrahamu bakirengagiza abakurambere b’intwari tunaririmba mu ndimbo z’ibihugu byacu, ibyo bintu abyita ubuyobe bukomeye kuko bigaragara ko turimo kwirengagiza nkana.

Yagize ati” biteye agahinda kubona abanyarwanda, abarundi, abagande, abanyatanzaniya, abanyakenya, abanyekonho n’abandi banyafrica muri rusange basigaye batinyuka ntibakirwe n’isoni zo kwiga iby’Imana basomerana ngo inzandiko zandikiwe abakorinto, abanyetaseroniki n’abandi. Ese mwebwe muri abakorinto? Muri abanyatesaroniki n’ababandikiye? Ese kurinda mwumva ko mwize ubwenge ari uko mwize imigani ya salomon nuko mwe nta bami b’abanyabwenge n’abakurambere b’intwari mwagize mu mico yanyu?”.

Yakomeje avuga ko kandi mu bihugu byacu abakurambere ndetse n’abami basize imigani myiza y’ubwenge twakwigiraho nka bimwe bya gacamigani w’I Rwanda ngo mbacire imigani mbabambuze imigani nuzajya ikantarange uzasange ubukombe buziritse ku miganda y’inzu ati” ariko abanyafurika mwabaye mute koko? N’ubu umwuka w’aba sogokuruza uturasiye ntimuragira akayihayiho ko guhonoka? Urwandiko rwandikiwe abakorinto wowe kanyarwanda, munyafurika rurakureba?”.

Nawe barakubabaje! Abasitari nyarwanda bitabye Imana bitunguranye bakababaza abantu benshi birenze urugero

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved