Umuyobozi wa Gasogi United akaba na nyiri Radio & TV1, Kakooza Nkuriza Cahrles [KNC] yatunze agatoki bamwe mu bakinnyi ba AS Kigali babaswe n’ubusambanyi n’ubusinzi ko ntacyo bazageza kuri iyi kipe uretse kwirirwa bavuga ngo Tchabalala yarabaroze. KNC ibi yabitangarije mu kiganiro Rirarashe cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutarama gitambuka kuri Radio 1 aho yavuze ko muri iyi kipe harimo ikibazo cy’imyitwarire itari myiza.
Yagize ati “ntekereza ko harimo n’ikibazo cy’imyitwarire, niba umukino ubaye ukabona abantu nka Man Ykre ntawuhari, ukabona umunyezamu ubanzamo ni muzima yishyuhije ari hanze, buriya twebwe abarebera mu bidarubindi binini dushobora kureba tukavuga ngo harimo ikibazo.” Ni ho Mutabaruka Angeli bakorana yahise avuga ko ngo harimo n’ikibazo cy’uko hari umuntu umwe wemerewe gutsinda abandi batabyemerewe.
KNC yahise amuca mu ijambo avuga ko atari byo ndetse ko bisinjwa Tchabalala kandi ko impamvu atsinda ari uko akora cyane akagira n’ikinyabupfura abandi bakaba barabaswe n’ubusinzi n’ubusambanyi kandi ko uwo muntu ntacyo wamwitegaho. Ati “iryo ni itiku. None se Lotin [Kone] ntiyabitsinze? Ariko abantu bazaza hano i Kigali birohe mu busambanyi n’ubusinzi utekereze ko uzakina ino shampiyona? Nurangiza ujye kubeshyera Tchabalala? Oya reka tubishyire ahagaragara, hariho abantu baza bakavuga ngo Tchabalala ari mu ikipe ntawatsinda, Tchabalala ni umukozi, afite ikinyabupfura, izo nzoga mwirirwamo muri ahantu mujya muri za Massage birirwa babakirigita babakorera ibya mfura mbi, mwirirwa mwijandika.”
“Ni gute ujya kuryamana n’abakobwa 3 ku munsi utekereze ko uzajya gukina, wigize nk’aho uri igikorwa nyaburanga abakobwa birirwa basura buri munsi ukambwira ngo uzajya gukina umupira? Tchabalala niyubahwe, afite ikinyabupfura, wari wabona Tchabalala yaraye mu kabari? Ibyo mvuga njye ndabizi, abo bose birirwa bavuga ubusa nibagire ikinyabupfura byibuze ½ cy’icya Tchabalala barebe ko batazatsinda.” Yakomeje avuga ko umukinnyi adashobora gukina ngo akore imyitozo neza mu gihe yaje ari muri ‘hung-over’ y’igitsina n’inzoga.
Ati “Tuba mu bakinnyi turabazi, aba bakinnyi benshi mubona b’abanyamahanga cyane abo muri Afurika y’Iburengerazuba bishwe n’ubusambanyi n’ubusinzi, uzanywa icupa rya liquor, amacupa 5 mu cyumweru umubiri wawe uzakora gute? Uzagira imbaraga zo kwitoza? Umupira ni umubiri, uzirirwa usambana 3 ku munsi n’abakobwa batatu, icya mbere aba ari muri ‘hung-over’ y’igitsina na ‘hung-over’ y’inzoga, uwo muntu azajya mu kibuga akore iki? Uwo muntu azajya mu myitozo?”
KNC yavuze ko iki kibazo kitari muri AS Kigali gusa ahubwo n’andi makipe arimo Bugesera FC na Rayon Sports bibareba, ngo abanyamahanga ba bo bakwiye kwisubiraho bakareka kwirirwa bavuga ngo barabaroze ahubwo bakwiye kwigira kuri Tchabalala. Asanga ngo niba aba bakinnyi b’abanyamahanga baraje mu bukurerarugendo bwo gusambana hagafashwe n’icyemezo bagataha kuko icyabazanye atari cyo bakora. source: ISIMBI