Ingendo ebyiri z’indege za RwandAir zavaga i Kigali zahatiwe gusubira inyuma muri iyi weekend ubwo ziteguraga kugwa i Bujumbura. Nk’uko ikibuga cy’indege kibitangaza ngo icyabiteye ni imikorere mibi muri sisitemu nshya yo gucunga umutekano wo mu kirere iherutse gushyirwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Melchior Ndadaye, byongera kugaragaza impungenge z’umutekano w’abagenzi.
Abagenzi bari mu ndege zari ziteganijwe kuwa Gatandatu no ku Cyumweru berekeza Bujumbura bagize umuhangayiko ndetse ntibasobanukirwa neza uko ibintu bimeze. Buri gihe, indege yabaga itangiye kururuka bigaragara ko ari ibintu bisanzwe mbere y’uko umupilote afata icyemezo, mu rwego rwo kwirinda, cyo gusubira i Kigali, ku kibuga cy’indege yari avuyeho.
Iyo bagarukaga mu Rwanda, abagenzi bitabwagaho na RwandAir, ibaha amacumbi ndetse n’ibikoresho. Ariko, gusubira inyuma mu minsi ibiri ikurikiranye byateje ibibazo byinshi.
Nk’uko amakuru aturuka mu begereye ubuyobozi bw’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Melchior Ndadaye abitangaza, ngo ibi bintu bifitanye isano no kudasobanukirwa neza sisitemu nshya yo gucunga ikirere iherutse gutangira gukoreshwa. Ibikoresho byabanje, byatanzwe n’amasosiyete yo mu Bubiligi, biherutse gusimburwa na sisitemu yakorewe mu Burusiya.
Imikorere mibi yabanje kugaragara yatangajwe irebana n’icikagurika rya GPS, kimwe mu bintu by’ingenzi mu kuyobora indege mu gihe cya nyuma cyo kwegera ikibuga no kururuka. Iyo mikorere mibi gutya ngo ishobora kugaragaza nabi inzira, bikabangamira imyitwarire y’umupilote.
Umwe mu bahaye amakuru Radio RPA dukesha yi nkuru, yerekana ko uku guhungabana bitabaye ku ngendo za Rwandair zonyine. Isosiyete y’indege ya Tanzaniya ikora ingendo i Burundi na yo yahuye n’ibintu bidasanzwe.
RwandAir yafashe icyemezo kwirinda, ihitamo gusubira inyuma buri ko itabaga yizeye ko indege zishobora kugwa neza. Kuri uyu wa Mbere ushize indege ya kompanyi yo muri Tanzaniya, yarakomeje iragwa nubwo yari yatakaje ‘signal’ ya GPS, ibintu byashoboraga gushyira abagenzi mu kaga.
Mu gihe habaye guhungabana kw’imikorere ya GPS byivangavanga cyangwa bicikagurika, uwatanze amakuru asobanura ko icyo gihe indege ishobora kwizera ko igiye kugwa neza mu muhanda zigwamo nyamara yawutayeho metero nka magana, ibintu bishobora guteza akaga mu gihe cyo kururuka.
Biravugwa ko Isosiyete y’indege yo muri Tanzaniya yanavuganye n’ubuyobozi bw’Ikibuga cy’Indege cya Bujumbura kugira ngo ihabwe ibisobanuro kuri iyi mikorere mibi ya tekiniki.
Kuri iki cyiciro, nta tangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’ikibuga ritanga ibisobanuro kuri ibi bintu byagiye biba cyangwa ku miterere nyayo ya sisitemu nshya yo kuyobora indege irimo gukoreshwa.