Abakobwa benshi usanga n’iyo yakunda umuhungu ku rwego rwo hejuru kwerura ngo avuge ijambo “Ndagukunda” biragorana ku buryo abigira ibanga ku geza wowe umuhungu uvuze cyangwa akabireka burundu. Tugiye kurebera hamwe imyifatire y’umukobwa wakunze umuhungu ariko akabigira ibanga.
1.Niwe ukwandikira mbere
Nubwo biba bitamenyewe ko umukobwa ari we wandikira umuhungu mbere nyamara usanga uyu mukobwa ari we wandika ubutumwa mbere, ukabona araguhamagaye, mbese ukabona ko ari we uri kugira uruhare mu kuba mwavugana, ariko nyamara ibi n’ubwo abikora aba yitwaje ibindi ntabwo yerura.
2.Atangira ku gufuhira
Uyu mukobwa akunda ku gufuhira nyamara nawe ntamenye impamvu yabyo. N’ubwo muba mudakundana buri gihe uko muvuganye uzajya wumva avuze mo interuro zo gufuha, yigereranya n’abandi kuri wowe ndetse avuga ko ari wowe utamubonera umwanya.
3.Aba ashaka kumarana igihe kinini nawe
Nk’abantu bakundana birazwi ko baba bagomba guhana igihe bakagira umwanya bamarana, uyu mukobwa nawe aba ashaka kumarana igihe nawe kuko aragukunda kandi ni wowe muntu yishimira. Niba mukora hamwe bazabaha akazi ngo mugakorane uzabona ko bimushimishije cyan, icyo gihe nawe uzafatirane amahirwe.
4.Uyu mukobwa agira ubwoba iyo muri kumwe
Iyo haramutse habayeho nk’impamvu ituma muhura mukamarana umwanya, nko mukazi, iyo akwegereye ubona adatuje afite ikibazo cyo kukureba ku buryo ushobora no kwisanga wanamubajije niba afite ikibazo,ndetse iyo muri kumwe biri mu bimushimisha ni nabwo yumva atuje ariko ntashobore kugaragaza amarangamutima ye.
Ivomo; torizone