Ku bemera ibitabo bitandukanye by’umwihariko iby’iyobokamana, bigaragaza ko ari ngombwa ko umuntu wese ubishaka kandi ubishoboye agira umuryango. Ni ukuvuga niba ari umugore agashaka umugabo n’umugabo bikagenda gutyo agashaka umugore, bakororora nk’uko bivugwa muri Bibiliya.
Ku bashakanye rero usanga bifatwa nk’ihame ko bakora igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina mu gihe bombi babifitemo ubushake ntawe ubangamiye undi.
Icyakora usanga hari abantu benshi bibaza niba iyo mibonano uretse kuyikora kugira ngo habeho kubyara no kugeza ibyishimo ku ndunduro ubundi idakozwe ingaruka zindi byagira ni izihe? Ikinyamakuru goodandwell.com cyasubije iki kibazo kigaragaza ko hari ingaruka zitandukanye umugabo cyangwa umugore udakora imibonano agira.
Nk’uko goodandwell.com ibitangaza kudakora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye bitera umunabi mu rugo ku bashakanye, guhorana umushiha n’intonganya, kwibagirwa cyane, kugira stress idashira, kuribwa umutwe ndetse no kubura urubyaro.Ku bagore hiyongeraho cancer yo mu myanya myibarukiro ndetse n’ibibyimba byo mu nda.
Dore ikintu gishobora gutuma umuntu atagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina
Mu inkuru yakozwe n’iki kinyamakuru isobanura ko guhozwa ku nkeke n’uwo mwashakanye ndetse n’ibibazo bya stress n’ihungabana ni bimwe mu byatuma umuntu agira ubushake buke mu mibonano mpuzabitsina.
Icyakora ngo hari n’uburwayi bushobora gutuma umuntu atagira ubushake mu mibonano mpuzabitsina. Urugero hano havugwamo nka Diyabeti ko ari imwe muri izi ndwara zishobora gutera ubushake buke mu mibonano mpuzabitsina. Izindi ni nk’ubyibuho ukabije n’umuvuduko w’amaraso nabyo biri mu bishobora gutera ubushake buke mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kuba umuntu yarikinishije cyane.
Ibyiza byo gukora imibonano ku bashakanye
Nk’uko tubikesha umuhanga mu by’imibonano mpuzabitsina Carol Queen, ufite impamyabumenyi ihambaye ya PhD avuga ko kubera ko imibonano mpuzabitsina ari igikorwa cy’umubiri, ushobora kubona inyungu z’imyitozo ngororamubiri. Dogiteri avuga ko uko imibonano ikorwa igihe kirekire, niko uyikora arushaho kugira imbaraga.
Bifasha kandi sisitemu y’umutima nimiyoboro yimitsi. Usibye umutima muzima, bifasha kandi gusinzira neza no, kongera ubudahangarwa bw’umubiri. Icyakora uyu muhanga yongeraho ko ibi bib aiyo umuntu ukoze iyi mibonano mpuzabitsina abifite uburenganzira ni ukuvuga ngo ni ku mugabo n’umugore babana mu buryo bwemewe n’amategeko.