Ni nde uba wasambanyije undi iyo abana babiri basambanye? Depite Rwaka

Hari umushinga w’itegeko uherutse gusuzumwa, nyuma y’uko Abadepite bakoraga ingendo mu baturage bakagezwaho ikibazo cy’umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 wavugwagaho gusambanywa n’umwana w’umuhungu ufite imyaka 15. Iki kibazo Depite Rwaka Pierre Claver yakigejeje ku Nteko rusange y’umutwe w’Abadepite kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2023, yemerejwemo umushinga w’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ni nyuma y’uko uyu mushinga usesenguwe ndetse ugatangwaho ibitekerezo bitandukanye n’Abadepite bagize komisiyo ya politiki, uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu iterambere ry’igihugu. Iri tegeko ritagenya ko umwana ufite imyaka 14 ariko utarageza ku myaka 18 uzajya usambanya mugenzi we w’umwana, atazajya ahanwa mu gihe nta kiboko cyakoreshejwe.

Ni ukuvuga ngo umwana urengeje imyaka 14 ariko utarageza ku myaka 18 azajya ahanirwa gusambanya umwana mugenzi we na we utarageza ku myaka 18, igihe gusa yakoresheje ikiboko, ibikangisho, uburiganya cyangwa se akabikora kubw’intege nke z’uwasambanijwe.

Agendeye kuri ruriya rugero rw’ikibazo Abadepite baherutse kugezwaho, Depite Rwaka avuga ko bizagorana kumenya ko koko umwana umwe yasambanyije undi. Yavuze ko abantu benshi iyo bumva gusambanya bahita batekereza ko umuhungu ari we wasambanyije umukobwa, kandi hari ubwo biba bitandukanye, kuko hari igihe usanga ari n’umukobwa wabigizemo uruhare.

Yavuze ko hakwiye kujya hasuzumanwa ubushishozi cyane ko abo bose bavugwa yaba ari uwasambanyijwe cyangwa uvugwaho kumusambanya, bose baba ari abana.

Rubagumya Furaha Emma, Perezidante wa komisiyo ya politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, yagize ati “ni ukuvuga ngo mu gukora icyaha harebwa ibintu byinshi, muri aba bantu bombi n’ubwo baba basambanye umwe yasambanyije undi, ariko hari uba wagize ubwo bushake, ntabwo umuntu yavuga ngo bose baba babigambiriye.”

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye icyateye Samusure wari mu buhungiro hanze y’igihugu gukatirwa n’Urukiko

Yavuze ko mu gihe abana babiri bumvikanye bagasambana byavanwe mu mategeko nk’icyaha kuko baba babyumvikanyeho kandi bangana mu myaka. Akomeza avuga ko kereka gusa iyo hari igikorwa bigihindura icyaha, nko kugaragara ko hari ibikangisho cyangwa ikiboko cyakoreshejwe nabwo hakagaragazwa ibimenyetso nibwo hamenyekana uwatangije ibyo bintu cyangwa uwabigizemo uruhare.

Iri tegeko harimo ko umuntu mukuru uzajya usambanya umwana akanamugira umugore azajya ahanishwa igifungo cya burundu kubera ko azajya aba yamusambanyije akanongeraho kumugira umugore.

Inkuru Wasoma:  Umugabo w’i Burera yasanzwe amaze ibyumweru bibiri amanitse mu mugozi

Yavuze ko mu gihe abana babiri bumvikanye bagasambana byavanwe mu mategeko nk’icyaha kuko baba babyumvikanyeho kandi bangana mu myaka. Akomeza avuga ko kereka gusa iyo hari igikorwa bigihindura icyaha, nko kugaragara ko hari ibikangisho cyangwa ikiboko cyakoreshejwe nabwo hakagaragazwa ibimenyetso nibwo hamenyekana uwatangije ibyo bintu cyangwa uwabigizemo uruhare.

Iri tegeko harimo ko umuntu mukuru uzajya usambanya umwana akanamugira umugore azajya ahanishwa igifungo cya burundu kubera ko azajya aba yamusambanyije akanongeraho kumugira umugore.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved