Ni nka Sodoma na Gomora! Byinshi bitavugwa nyamara bibera mu nzu za ‘Sauna na Massage’

Uko Isi irushaho gutera imbere n’iko ibikorwa bitandukanye bigenda byiyongera ndetse n’ibyo tutakekaga tugasanga byaviriyemo abandi akazi, iyo uganiriye n’umuntu wagiye mu nzu zikorerwano ‘Sauna na Massage’ hari abadatinya kuvuga ko ntaho bitandukaniye n’ibyabaye Isodoma na Gomora.

Hari umwe weruye avuga ko haberamo ubusambanyi avuga ko ubaye utari umuntu uzi kwifata cyangwa usenga wisanga nawe ‘Satani yagusabye.’ Ibi bivugwa n’umwe mu bahungu basuye ‘Sauna na Massage’ icyakora ntabwo yifuje ko amazina ye yamenyekana.

Uyu musore yavuze ko ubwo yumvaga afite amavunane umubiri wose ndetse atakibona ibitotsi yerekeje muri ‘Sauna na Massage’ mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Avuga ko akigerayo yakiriwe n’umukobwa mwiza atangira kumusobanurira ibiciro. Nyuma amwereka ibyumba by’ahabera massage ndetse n’aha sauna.

Akomeza avuga ko kubera ari ubwa mbere yari agiyeyo yari afite amatsiko menshi y’ibihabera, ndetse  ngo uwo mukobwa wari wamaze no kumukurura kubera imyambarire ye idasanzwe, yamujyanye mu cyumba,gisa nk’ikijimye, kirimo agatara k’ibara ry’icyatsi, maze amusaba gukuramo imyambaro yose,maze akambara isume nziza y’umweru akaryama undi akamukorera massage.

Uyu musore avuga ko yabikoze uko yabibwiwe maze umukobwa amutegeka kuryama ku gatanda gato nk’ako kwa muganga ariko ngo iminota 30 yamaze aryamye kuri ako gatanda, ubushagarira bwari bwose, irari ryuzuye umubiri wose. Maze umukobwa ati “Niwumva umubiri,umuriro ukomeje kwanga, nagufasha kuwuzimya ariko ukongeraho amafaranga ku yo wari butange.”

Inkuru Wasoma:  Umwe mu mpanga zavutse zifatanye yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye cyane -AMAFOTO

Uyu musore ngo byakomeje kumwanga munda, icyakora abonye umukobwa atangiye gukuramo imyenda, Imana niyo yamufashije maze abona imbaraga zibwira uwo mukobwa ko nta y’andi mafaranga yitwaje.

Yakomeje avuga ko uretse Massage, Sauna yo isaba kwihangana kuri hejuru. Avuga ko akimara guhabwa massage yajyanywe mu kindi cyumba gifite umwihariko udasanzwe, avuga ko yambuye ya sume, yambara agatenge gusa, maze yerekeza iya sauna, mu cyumba cyuzuyemo imyotsi n’ubushyuye buri hejuru kandi nacyo kijimye ku buryo atabashaga kureba uri imbere ye.

Avuga ko yavuye muri iki cyumba yerekeza mu bwogero kuko n’aho yahamaze iminota 30. Icyakora avuga ko waje wagambiriye kwikiranura n’umubiri n’abakobwa bakoramo, byaba ari ibintu byoroshye. “Upfa kuba ufite ifaranga.” Ariko ngo uramutse uri umusore ucyubaha Imana cyangwa uri umuturage utakandagiza ikirenge cyawe muri iyi nzu.

Uyu musore mu gusoza yavuze ko kugira ngo asohokemo yatanze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 Frw, ku ruhande rwe avuga ko Leta yagakwiye  kugenzura ibikorwa umunsi ku wundi bibera muri za sauna na massage, ngo kuko byahindutse ubusambanyi gusa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved