Nubwo akenshi umubare w’abagabo n’uwabagore ukunda kuba ari umwe, ariko imiryango ifite abana b’igitsina kimwe buri gihe batuma hibazwa impamvu ibyo byabaye. 60% by’abatuye muri America bafite abana barenze umwe, ariko abantu benshi bibaza uburyo bakunda kuba bafite abana b’igitsina kimwe n’uburyo bihura ugasanga bafite abahungu gusa cyangwa abakobwa gusa.
Aha twabateguriye impamvu nyamukuru zishobora gutuma umuryango ugira abana b’igistina kimwe ndetse ndetse n’uburyo umuryango usanzwe ubyara igitsina kimwe ushobora kubyara ikindi gitsina nk’uko tubikesha bright.
1 IGITSINA CY’UMWANA UZAVUKA KIGENWA NA PAPA WE
Mu gihe abantu benshi bizera ko igitsina cy’umwana uzavuka kigenwa na mama we kubera ko ariwe wamutwise akamumarana igihe kinini, ariko mu kuri, byose biri mu biganza bya papa we. Intangangabo ziba zifite icyitwa “Chromosomes” z’ibitsina byombi arizo X z’igitsinagore na Y z’igitsinagabo, mu gihe intangangore zo ziba zifite chromosomes ebyiri XX z’igitsinagore gusa. Bisobanuye ko umwana uzavuka bizaterwa na chromosome izaturuka ku mugabo hagati ya X na Y.
2 MU GIHE CYA STRESS, HAKUNDA KUVUKA ABANA B’IGITSINAGORE
Nyamara science yavumbuye izindi ngingo zishobora gutuma havuka igitsina runaka, byagaragaye ko mu gihe cya stress cyangwa nyuma yayo, ubwo ni cya gihe nta mahoro ahari ku muntu ndetse n’ahantu muri rusange, mu gihe cy’ibiza n’ibindi, imibonano mpuzabitsina nayo ihindura ishusho, bituma hakunda kuvuka abana b’abakobwa. Ibi biterwa no kutabona umutuzo ababyeyi b’abagore baba bahuye nabyo.
3 BIRASHOBOKA KURI BURI WESE KUGIRA AKAREMANGINGO K’IGITSINA GABO NA GORE
Imiryango itandukanye ibyara abana bavangavanze (hungu na kobwa) ariko hari n’abandi badashobora kubyara abahungu cyangwa abakobwa, ndetse hari n’abizera ko uturemangingo twa “kobwa” cyangwa “hungu” aritwo tugena umuryango. Ariko ubushakashatsi ntago buragaragaza ko uturemangingo dufitwe n’abagiye kubyara, aritwo dushobora kugena niba hazavuka igitsinagabo cyangwa igitsinagore.
Ku rundi ruhande, science ihindura uko abantu babyumva, ariko kuri ubu nta buryo na bumwe uturemangingo two mu muryango dushobora kugira uruhare mu kugena niba muzabyara abana b’abahungu cyangwa se abakobwa.
4 KURYA IBIRYO RUNAKA BISHOBORA GUTUMA HAVUKA ABANA B’ABAKOBWA
Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ibiryo runaka biribwa bigatanga amahirwe menshi yo kubyara abakobwa. Nk’urugero, kureka kurya umunyu ndetse no kurya cyane ibiryo bikorerwa mu nganda byongera amahirwe yo kubyara abakobwa. Ku rundi ruhande, ababyeyi bakunda kurya indyo yuzuyemo sodium na potassium bakunda kubyara abahungu.
5 BISHOBORA NO GUHURIRANA UMUBYEYI AKABYARA ABANA B’IGITSINA KIMWE
Imiryango ifite abana bahuje igitsina gusa ni mikeya ariko ibyo bishobora gusobanurwa n’imibare. Buri mwana afite amahirwe angana na 50% yo kuvuka ari umuhungu cyangwa umukobwa. Nk’urugero, abana batatu bavukana, kuba bose baba abahungu ni : 0.5×0.5×0.5 bingana na 0.125 cyangwa se 12.5%.