banner

Ni umugabo wa 5 ashatse! Ubukwe bwa Pasiteri Mutesi buri kuvugwa cyane mu Rwanda kubera umugore wahoze abana n’umugabo we

Pasiteri Mutesi Aimee Prudenciene aherutse gukora ubukwe mu mategeko mu murenge wa Muyumbu tariki 3 Gashyantare 2025, aho yasezeranye n’umugabo we Murindwa Ferdinand uri kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga mu izina rya Jumong. Ubu bukwe bubaye nyuma y’uko Mutesi yari amaze gupfusha umugabo bari barasezeranye wabaga mu mahanga witwa Rusagara.

Ubukwe bwa Pasiteri Mutesi bwabaye inkuru yavuzwe cyane ku rubuga rwa YouTube, kuko akimara gukora ubukwe haje umugore witwa Sandrine uvuga ko uyu mugabo Murindwa yari umugabo we, nko kuvuga ko Mutesi amutwaye umugabo. Icyakora Sandrine nubwo avuga ko bimeze bityo, ariko ntabwo yari yarasezeranye na Murindwa.

Mu magambo yagaragaye avuga ati “Uyu mugabo Mutesi ajyanye yari umugabo nkunda nawe yambwiraga ko ankunda. Namwomoye ibikomere ndetse ndamuturisha kubera ko ninjiye mu buzima bwe ubwo umugore babanaga mbere yari amaze kumuhomba.” Sandrine yanagaragaye mu kiganiro kuri shene imwe ya YouTube ari guhamagara Murindwa amuririra amubwira ko amuhemukiye cyane.

Muri icyo kiganiro Sandrine usanzwe ari n’umuvugabutumwa yagaragaye abwira uwo mugabo kuri telefone ati “Urampemukiye ariko nta kundi, urabizi twasangiye akabisi n’agahiye, ndetse nakubaye hafi mu buryo bwose bushoboka, ariko ubwo niba koko uku ari ko bigomba kugenda, reka bigende gutya buriya Imana ni ko yabishatse.” Sandrine kandi yagaragaye abwira Murindwa ati “Nubwo usanze Mutesi ariko ntabwo uzishima” anerura amubwira ko akimukunda.

Mu nkuru ziri gukomeza kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ku bukwe bwa Pasiteri Mutesi, ni uburyo nubwo amahitamo y’umuntu ari cyo kintu kiba kiri imbere y’ibindi, ariko nanone kuri we atajya agira ukwihangana gutegereza muri we kubera ko iyo abuze uwo babanaga mbere ntabwo bimutwara igihe kinini kugira ngo yongere ashakane n’undi mugabo, bikaba bigenda byisubiramo inshuro zikurikiranye kubera ko Murindwa ni umugabo wa gatanu bagiye kubana.

Inkuru Wasoma:  Ubutumwa butangaje RIB yasubije umusore washakaga ibikomo byo kwambika abanzi be

Bya bindi by’umwana murizi udakurwa urutozi, ibiganiro byinshi biri gukorwa kuri Pasiteri Mutesi abantu bari kuba bibaza niba urugo agiye kubaka narwo ruzaramba, cyangwa se niba hazategerezwa ugutandukana kw’aba bombi hanyuma gahunda igakomeza nk’uko na mbere byagenze. Urugero ni ikiganiro uwitwa Djihad yakoreye kuri shene ya The Dynamic tv avuga ati “Pasiteri Mutesi akunda impeta cyane.” aho yanagaruye amashusho Mutesi aganira na Murungi Sabin amubwira ko kwihangana kubaho adafite umugabo biba bigoye cyane.

Hari inkuru nyinshi cyane zitandukanye Mutesi yagiye avugwaho imibano itandukanye n’abagabo, aho hari n’uwiyita pasiteri witwa Claude wigeze kuvuga ko ubwe yagiranye umubano wa hafi cyane mu buryo bw’umubiri na Mutesi nk’uko twigeze kubibabwira mu mwaka ushize muri iyi nkuru. Byari nyuma y’uko Pasiteri Mutesi yari amaze kuvuga ko pasiteri Claude yagerageje kumutereta akamwangira ndetse akabitangaza abinyujije ku mbuga za YouTube n’urubuga rwe.

Amakuru IMIRASIRE TV yabashije kumenya ni uko ubukwe bwo mu rusengero bwa Pasiteri Mutesi na Murindwa Ferdinand buzaba tariki 30 Werurwe 2025.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!