“Ni umuhehesi, yansabye ko turyamana aziko mfite ubukwe” – Ubuhamya kuri Prophet Noheli wavuze ko Imana yamusabye kurongora M.Assiya

Nyuma y’igihe gito Umukozi w’Imana Prophet Byukurabagirane Noheli, atangaje ko mu minsi ishize yagize iyerekwa ririmo ko Imana yamuhaye impeta, ikamubwira ngo nagenda ayambike Uwanyana Assiya (umugore wa Pasiteri nyakwigendera Niyonshuti Theogene) ndetse amuhoze amarira yose yarize, hagaragaye umugore watanze ubuhamya bwe avuga ko ubusanzwe agira arari ku bagore batandukanye.

Ibi byatangajwe na evangelist Ferdina Uwimpaye ndetse n’umugore we, ubwo baganiraga n’umunyamakuru ukorera kuri Shene ya Youtube. Batangira iki kiganiro bavuze ko batunguwe cyane n’ibyo bumvise byatangajwe na Prophet Byukurabagirane Noheli ko yagize iyerekwa kuri Madamu Assiya.

Uyu mugore wa Evangelist Ferdina yavuze ko asanzwe azi Prophet Noheli, icyakora ngo yatunguwe n’ibyo yumvise avuga kuko nawe yigeze amusaba ko baryamana kandi aziko asanzwe afite umugabo babana. Uyu mugore yavuze ko ibi yabihamya ahereye ku munsi Noheli yamutumiye ngo bajye gukorana indirimbo ye, icyakora ngo yabonaga ari kuzana ibintu by’ubuhehehesi undi akomeza kumuhakanira.

Yakomeje avuga ko ubwo izo ndirimbo zarangiraga nibwo yamenye neza ko Noheli ari umuhehesi ukomeye, kuko yaramukurikiye akomeza kumusaba ko baryamana kandi yamenye neza ko afite ubukwe mu kwezi kuri imbere kuko yari yabibwiye abaririmbyi bari aho bafatiraga amashusho y’izo ndirimbo.

Uyu mugabo yavuze ko bitarangiriye aho kuko Prophet Noheli yakomeje kumukurikira mbere y’uko ubukwe buba, akamubwira ko byaba byiza amuhaye mbere y’uko akora ubukwe ariko undi akamubera ibamba. Yavuze ko na nyuma y’ubukwe uyu mukozi w’Imana yakomeje iyi ngeso y’uburaya kandi ngo si we gusa ajya asaba ko baryamana kuko hari n’abandi benshi bafite ubuhamya bazajya babutanga mu minsi iri imbere.

Inkuru Wasoma:  Uwihayimana yikase igitsina nyuma yo gushaka gukora imibonano mpuzabitsina bikanga.

Ku ruhande rw’uyu mugore ndetse n’umugabo we bavuga ko abantu bose batagakwiye kumva ibyo abaje biyita Abahanuzi bavuga kuko hari abaza bafite inyungu zabo bashaka nk’uyu Prophet Noheli bavuze ko agenzwa n’irari kuri Madamu Uwanyana Assiya (umugore wa Pasiteri nyakwigendera Niyonshuti Theogene).

Uyu muryango wavuze ko n’ubwo Noheli yakomeje kwerekana ko afite irari kuri uyu mugore, icyabababaje cyane ari uko agenda avuga ko ari umukozi w’Imana. Akabwira abantu ubuhanuzi bise ko aba yarose kuko biba bihuye nibyo atekereza ndetse ngo niba yarakunze M. Assiya azajye kubimubwira ave kuri YouTube aho yirirwa atangariza ubuhanuzi bwe, kuko babona harimo no kubahuka uyu mubyeyi.

Aba batangaje ibi nyuma y’uko Prophet Byukurabagirane Noheli yatangaje ko aherutse kugira iyerekwa, aho Imana yamusabye kwambika impeta M. Assiya. Yagize ati “Mwana wanjye fata ako gatambaro ugende umuhoze ayo marira.” Yakomeje avuga ko nyuma y’akanya gato yahise abona impeta yikaraga mu kirere, Imana ikongera iti “Fata iyo mpeta mwana wanjye, yambike madamu Assiya, ugende umuhoze amarira yose yarize.”

Ni nyuma y’uko kandi hari hashize amezi asaga umunani Pasiteri Niyonshuti Theogene (Uwari umugabo wa Uwanyana Assiya), yitabye Imana azize impanuka y’imodoka ubwo yaturukaga i Kampala mu gihugu cya Uganda, ikaba yarabye inkuru ncamugongo ndetse kugeza n’ubu abenshi batarakira neza ngo bahamye.

Kanda hano usome inkuru bijyanye:

“Imana yambwiye ko ngomba kwambika impeta umugore wa Pasiteri Theogene nkamuhoza amarira” – Prothet Noheli

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved