Bibaho cyane kandi bikunze kuvugwa ko urukundo rwabaye ubucuruzi (business), ndetse muri iyi minsi bisigaye ari indirimbo ku buryo n’abantu basigaye batinya kujya mu rukundo kubwo kuba bafite ubwoba ko abantu bashobora gukundana bashobora kuba Atari abanyabo ahubwo babakurikiyeho ibyo bafite. Akenshi ushobora kuba ufite icyo ukora cyangwa se utunze imitungo wahawe n’umuryango, ni benshi baba bayikurikiye kandi bashobora kuza mu buryo bwose bushoboka harimo n’urukundo. Dore ibimenyteso byakwereka umuntu ukunda ibyo ufite kukurusha.
1 YISHYURA IBYO MUKENEYE MUGITANGIRA GUKUNDANA GUSA
Umukunzi wawe ashobora gutangira ashaka kukwigarurira, aha atangira yishyura ibintu byose muri gukenera mu itangiriro, nkaho mwasohokeye, aho mwatembereye n’ibindi mukeneye, ariko iyo amaze kwigarurira icyizere cyawe ahita abireka, ubundi ugasigara wikoreye umutwaro wenyine.
2 BURI GIHE IYO MUGANIRA AVUGA KU BIBAZO BY’AMAFRANGA GUSA
Iyi ni ingingo ikunzwe kuvugwaho cyane n’abantu bakundana, ariko ni ikibazo gikomeye. Kubera ko umukunzi wawe aha atangira kukubwira uburyo afite ibibazo by’amafranga, cyangwa se ari guhomba mu byo arimo gukora bityo akeneye ko umutera inkunga, mbese agusaba amafranga. Rimwe na rimwe anakwereka ko ari gushenjagurika kuri rwa rwego umugirira impuhwe, noneho wamwemerera ko ugiye kumufasha akaba aribwo akwereka ko akwitayeho cyane.
3 AHORA AVUGA KUBAKA AHAZAZA HANYU ARIKO NTAVUGE K’UMUSANZU WE MU BIJYANYE N’AMAFRANGA
Umukunzi wawe ashobora kuba akubwira ko afite inzozi zo gutunga ibintu by’agaciro, nk’inzu n’imodoka ariko ntagire icyo akora kugira ngo abigereho mbese yiyicariye gusa. Ahanini niyo umubwiye ku bijyanye no gukora, akubwira ko ari gufata akanya ko kwitekerezaho mbese ashaka ikintu kizima yakora, akenshi akanireguza avuga ko gusaba akazi Atari byiza kurusha uko wakwikorera. Bene abo bantu ntanubwo bagufasha ngo mufatanye kugura ikintu gifite agaciro.
4 YUBATSE IZINA RIBI KU BIJYANYE N’AKAZI N’AMAFRANGA
Uko waba umukunda kose, iki kimenyetso ntuzacyirengagize. Buriya niwumva umukunzi wawe bamuvugaho kudaha agaciro akazi akora cyangwa se gupfusha amafranga ubusa, niyo kaba akamenyetso gato ariko bishobora kuba byo. Kandi koko biramutse aribyo, uwo mukunzi wawe aba ateganya ko amafranga azakenera nta handi azayakura uretse kuri wowe.
5 AHORA AKUBWIRA KUBYO GUKORESHA AMAFRANGA YAWE
Bene uyu muntu, yanga urunuka ko mwavuga ku mafranga ye, ariko we agahora avuga ibyo ugomba gukoresha amafranga yawe. Buriya indyarya zikunda gutanga inama ku bijyanye no gukoresha amafranga, kandi iyo uzikurikije nta kindi kiba gikurikiyeho uretse gu controla amafranga yawe. Bakunda gushora intambara ku bijyanye n’amafranga kandi ntibite kumarangamutima yawe. Ikintu kibi cyane kuri bo nk’uko Times of india dukesha ubu bushakashatsi babivuze, bene aba bantu nta nubwo bakubwira ibyo bakoresha amafranga yabo.