Niba ufite iyi myitwarire menya ko ufite ubu bwoko bw’amaraso

Mu bihugu byinshi ku isi cyane cyane nk’ubuyapani, ubwoko bw’amaraso ni ikintu gikomeye banagenderaho cyane mu gihe bashaka kumenya uko bitwara ku muntu yewe bakanamenyeraho uko we yitwara. Hano twabateguriye imyitwarire y’umuntu bitewe n’ubwoko bw’amaraso afite. Ubusanzwe hariho ubwoko bw’amaraso bugera kuri bune aribwo A, B, AB na O.

UBWOKO BW’AMARASO YA “A”: Umuntu ufite ubwoko bw’amaraso ya A, arangwa no kwitwararika cyane, agira gahunda ndetse n’impuhwe. Aribwiriza kandi akunda kubahiriza inshingano yahawe. Akunze kuba cyane umwizerwa mu bintu bisaba ubunyangamugayo, akunda no gufata umwanya ku bintu akabisesengura mu buryo bwimbitse. Yanga umuntu umuteguza ibintu atigeze amuteguza mbere. Agira kwihangana cyane. Biragoye ko apfa kuvuga ibimurimo.

Ku bijyanye n’imyitwarire mibi akunda kugira, agendera ku mategeko cyane. Aritwararika cyane bikabije kuburyo bibangamira abo ari kumwe nabo. Ntago ajya apfa kwizera umutekano we byuzuye, kuburyo niyo afunze urugi akomeza kugenda arujegajeza kugira ngo asuzume niba rufunze neza koko. Buri kanya aba arimo gutekereza ku tuntu agenda aduhuza n’ibyahise n’ibiri kuba muri uwo mwanya. Agira amarangamutima adasanzwe cyane, kuko iyo yishimye yishima nk’uzapfa ejo, yanababara akababara nk’uzapfa ejo.

Ibijyanye n’imirimo akunze kugaragaramo akenshi, akunze kuba umushakashatsi kuko muri kamere ye aba ashaka kumenya ibintu byose. Akunze kuba umu engineer cyangwa umu editor. Akunze kuba intumwa ya rubanda ariyo bakunze kwita umu diplomate. Akunda no kuba umuntu ukora porogaramu za mudasobwa aribo bita computer programmer.

UBWOKO BW’AMARASO YA “B”: Ibintu biranga umuntu ufite ubwoko bw’amaraso ya B, akunze kwigirira icyizere cyane kandi akumva ko ejo he hazaza hazaba heza. Kumusaba serivisi biroroha. Aba inshuti y’umuntu uwo ariwe wese bahuye kandi akamufungurira umutima. Amenyera vuba ahantu hose agiye bwa mbere. Akunda iminsi mikuru n’imikino bikabije. Akunda kwanga kuba ari wenyine, ndetse akunda gushobora ibyo kurya cyane.

Inkuru Wasoma:  Banywa amata avanze n’amaraso| udafite inda nini ntago abona icyubahiro|

Imyitwarire mibi akunda kugira, akunda kwibagirwa. Afata icyemezo uyu munsi ejo akagihindura. Ntajya ashobora kubahiriza inshingano yahawe. Arikunda bikabije. Akora ibyo atekereje ubwe atitaye uko abandi baza kubifata. Akunze kwica amategeko. Iyo ahuye n’ikintu kimushengura umutima, agahinda kamara igihe kirekire. Ku bijyanye n’imirimo akunze kugaragaramo kenshi, akunze kuba rwiyemezamirimo, akunze kuba umunyepolitiki cyangwa akanakunda gukora akazi ko kwamamaza.

UBWOKO BW’AMARASO YA “AB”: Mu biranga umuntu ufite ubwoko bw’amaraso ya AB, azi gukurikira inzozi ze cyane kandi akanamenya no gukurikiza amategeko. Akunda kuba atuje. Agira amarangamutima nk’umuntu ufite amaraso ya A. akunda kwizera imbaraga z’imyuka cyane nko guterekera cyangwa iby’ubuhanuzi. Agira Ubuntu n’impuhwe kurusha ab’ubundi bwoko bw’amaraso. Ntago akunda ko hari umuntu umenya ubuzima bwe bwite. Yirinda kugirana ibibazo n’abantu. Akunda kugira ibintu bimushimisha cyane nk’imiziki, filime,imikino n’ibindi. Akunda kuba indahemuka cyane mu rukundo ugereranije n’abandi bantu.

Uyu muntu ufite ubwoko bw’amaraso ya AB imyitwarire mibi akunda kugira harimo kugira inzika bidasanzwe kandi akaba atapfa kukubabarira iyo mugiranye ikibazo. Iyo agize ikintu kimushengura abimarana igihe kirekire. Arakazwa n’ubusa. Naho ku bijyanye n’imirimo akunze kugaragaramo kenshi, akunze kuba umwarimu. Akunda kuba umwanditsi. Atekereza kampani uburyo yatera imbere.

UBWOKO BW’AMARASO YA “O”: Ibiranga umuntu ufite ubwoko bw’amaraso ya 0, akunda kugira amagufwa akomeye kuburyo agira n’ubudahangarwa bwo kurwaragurika. Amenya kuyobora. Ntapfa kugira ubwoba kandi azi guhangana n’ibihe by’amakuba ntibimuhungabanye. Ntakunze kugira isoni mu gihe agize icyo asabwa cyangwa kuvugira imbere y’abantu. Agira Ubuntu akanakunda gufasha abandi cyane, ni nayo mpamvu akunze kugira inshuti nyinshi. Akunze kuba umunyempano zigaragara kurusha abandi bo mu bundi bwoko bw’amaraso.

Inkuru Wasoma:  Uko Jenoside yateguwe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa

Imyitwarire mibi umuntu ufite ubwoko bw’amaraso akunda kugira, akunda kuba umwirasi kubera ukuntu akunda kwiyumva. Akunda gukora ibintu ashaka ko bihita birangira adashaka gufata igihe cyo kubinonosora. Akunda kwandarika ibintu ku buryo usanga munzu ye hari akajagari kenshi. Agira umuco wo kutava ku izima. Akunda kugira ishyari. Akunda kurakara nk’iyo umuntu amukebuye akoze ikosa cyangwa akoze ibintu mu buryo budahwitse. Kuba indahemuka kuwo bashakanye cyangwa uwo bakundana bikunze kumugora kubera ko akunda kujarajara mu nkundo nyinshi.

Mu mirimo akunda kugaragaramo akenshi, akunze kuba umunyamakuru mwiza. Akunze kuba umuntu uvura indwara z’ibyiyumvo ndetse agatanga n’inama nziza ku mibanire y’abantu. Akunze kuba umu coach w’amakipe. Umuntu ushinzwe amakuru mu bigo bitandukanye. Umukorerabushake, umuririmbyi cyangwa umushyushyarugamba kuko adatinya abantu.

Ibintu 4 abasore bakundira kuryamana n’abagore bakuze kubarusha.

Urutonde rw’abantu bakatiwe igifungo cya burundu bakiri abana bato mu mateka. Amafoto

Inkuru Wasoma:  Dore ingaruka zikomeye uzahura nazo niba ujya ureba amashusho y’ubusambanyi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved