Abahungu ntago bajya bamenya cyangwa se ngo bashishikazwe n’ibintu bakora ariko bikaba byarakaza abakunzi babo. Ujya wibaza ibintu bijya birakaza abakobwa kandi bigaragara nk’ibintu bisanzwe? Twabazaniye ibintu abahungu bakorera abakobwa babikora nk’ibintu bisanzwe, ndetse bumva ko bidakomeye kandi bakabikora buri gihe, mu gihe ibyo bintu bibabaza abakobwa mu buryo bwose.
KUDASUBIZA UBUTUMWA BUGUFI KUBERA KO BUTARANGIZWA N’IKIBAZO.
Ubutumwa bugufi bukunze kuba ari ikintu gisanzwe ku gitsinagabo ndetse bakumva ko bihagije kuba bamenye ibyo washakaga kubabwira batiriwe banagusubiza. Mukobwa niba ibyo bintu bikubabaza aho kurwana n’umukunzi wawe byaba byiza umubwiye ko kugusubiza aribyo bigushimisha kuko uzaba wamumenye ko adakunda gusubiza keretse umubajije gusa.
GUSOHOKANA N’UNDI MUKOBWA MUGASANGIRA, NIYO MWABA NTA WUNDI MUBANO MUFITANYE.
Ku gitsinagabo kuba bafite izindi nshuti z’abakobwa, ntago baba bumva impamvu nimwe ishobora gutuma umukunzi wabo afuha. Rero mukobwa/gore igihe ibyo bikubangamiye, ushobora kumwegera ukamubwira uti” njye mba numva mfite agashyari kumva ko bakumenye mbere yanjye”. Ibyo bizatuma umuhungu akumara impungenge.
KUMUSABA KUVA KU KAZI CYANGWA SE GUKURIKIRA INZOZI ZAWE
Buri muntu wese agira inzozi n’intego ashaka kuzuza. Rero igitsinagabo baba bakeneye cyane ko ubatera inkunga mu gufata ibyemezo ndetse no kugana kuri carrier zabo. Ibi bikunda kubangamira abakobwa/gore cyane kubwo kutabyumva kimwe n’abakunzi babo ku mahitamo bafite, kubwo kuba bashaka kureka ibyo bakoraga ngo bajye mu bindi, ku buryo biba byiza umuhungu umwegereye ukamuganiriza ukamubwira uko ubyumva bidasabye ko umwereka umujinya.
KUMUSEZERANYA KO URAMUHAMAGARA ARIKO NTUBIKORE
Igitsinagabo bashobora kutakwitaba buri uko ubahamagaye. Niyo waba ushaka ko umuhungu agutungura aguhamagara nyuma y’igihe kinini mutavugana ugasanga ntabikoze. Rero nk’abantu bakundana biba byiza iyo mubivuganyeho kukemeranya igihe muzajya muhamagarana kugira ngo mwirinde intonganya.
KUMUBWIZA UKURI IYO AKUBAJIJE KUMU EX WAWE
Igitsinagabo benshi bavugisha ukuri iyo bari mu makossa, ndetse akenshi akaba yanavuga ibyiza n’ibihe yagiranye n’umu Ex we adatekereza ko byakubabaza. Aho kugira ngo uceceke kandi ubabaye byaba byiza kubivugaho ukanamubwiza ukuri umubwira uti” biteye igisebo kuba waratandukanye n’umu Ex wawe mwiza”. Nko kumwibutsa ko kwirirwa akubwira ibyiza by’umu Ex wawe bitajya bigushimisha.
KUMUHA IGISUBIZO KIRIMO UBWENGE IYO AGUSABYE KUMVA IKIBAZO GIHARI.
GUTERA URWENYA KU BUREBURE BWE CYANGWA SE UBURYO UMUBIRI WE UTEYE
KUBA MWIZA NDETSE UKABA INSHUTI KU BANTU BOSE
KUMUJYA KURE NGO UGERAGEZE KUREBA INGANO Y’UKO ARAKWITABO nk’uko tubikesha Love.