Hari imyaka ugeramo, ntibibe bigishoboka ko wabaho utari mu rukundo. Iyo bigeze ku rukundo, igitsinagire benshi baba bashaka kuba bari kumwe n’abagabo bafite ahazaza heza kurusha kuba bari kumwe n’abo kubatera igihe. Twifashishije ikinyamakuru great love, twabateguriye inzira 9 ushobora kumenyamo umusore ufite ahazaza ugendeye ku bikorwa bye, nk’uko byatangajwe na bamwe mu bakobwa n’abagore baganiriye nacyo.

 

1 NI UMUGABO W’IBIKORWA, ASHYIRA MU NGIRO KANDI AGAFATA INSHINGANO

Umukobwa umwe yaravuze ati” umusore dukundana yarambwiye ngo aramutse abigerageje yabikora bigacamo, ariko ntago ajya akora, bituma nta kintu ageraho”. Abagore benshi batekereza ko ibikorwa bituta amagambo. Banakunda cyane kwita ku bahungu bashyira mu bikorwa cyane, kurusha bamwe batanga inzitwazo z’impamvu batakoze ikintu.

 

2 ZI GUCUNGA IBIGANIRO BYE. NTAGO AJYA ATESHA AGACIRO IBYO ABANDI BAVUZE, NDETSE AZI KUVUGA NYUMA YO GUTEKEREZA.

Umugore umwe yaravuze ati” njye ntekereza ko imibanire myiza ituruka ku buryo tuvuganamo”.  Abagore benshi batekereza ko kugira ubumenyi ku miganirire hagati y’abantu ari yo nzira ya mbere yo gutangiriraho ubuzima bw’imibanire. Buriya n’imiryango migari yita cyane ku bantu bazi uko baganira n’abandi kurusha abantu bahora bari kwitekerezaho ubwabo.

 

3 ARUZUYE MU BURYO BW’IMIBANIRE. AZI UKO ABANA NEZA N’ABAMUSUMBA NDETSE YEWE N’ABO ASUMBA.

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 28 yagize ati” buriya kumenywa n’abantu ni ingenzi cyane kugira ngo ubashe gutera intambwe y’ubuzima”. Abagore benshi bakunda guhanga amaso abantu babazengurutse cyane. Abasore bazi kubana n’abantu b’impande zitandukanye z’ubuzima bakunda kugera kuri byinshi kurusha bamwe bita ba nyamwigendaho.

 

4 AZI GUCUNGA IGIHE CYE. AKORERA KU GIHE KANDI AKAGENDA AFITE IMPAMVU

Umugore yaravuze ati” abasore bazatera imbere, baba bazi gukorera ku gihe”. Abagore batekereza ko abasore cyangwa abagabo bazi gukorera ku gihe ari nabo baba bazi guhangana muri business. Ushaka umusore ufite ahazaza hameze neza, washaka wa musore wiha igihe cyo gukora ikintu bikanarangira abishyize mu ngiro nk’uko yabipanze, bitandukanye na bamwe baryama kugeza ku mugoroba wa weekend.

 

5 ABA AFITE UMUHATE. NTAGO AJYA AVA KU IZIMA IYO ASHYIZE UBWONKO BWE KU KINTU

Umukobwa yaragize ati” mbona umusore utizirika ku kintu atabasha kugera ku intego ze”. Abagore benshi bareba ubushobozi bw’abasore ku bijyanye no kwizirika ku kintu. Iyo umusore akomeza guhindagura intego ze, ni ibintu bisanzwe guhita wibaza niba atabigiramo uruhare kuba atagera kubyo yari yariyemeje mbere.

 

6 NI UMUGABO W’AMAHAME. IBYO ABANDI BATEKEREZA NTAGO AJYA ABIGENDERAHO NGO BIMUHINDURE

Umugore yagize ati” umugabo wishyira mu kaga ngo agree aho ashaka ni nk’igikomangoma”. Abagore benshi bakunda guhanga amaso abasore birengagiza iby’abandi bakabanza gukora ku giti cyabo ngo barebe ko hari icyo barageraho ku intego biyemeje. Abasore n’abagabo bagendera ku mahame yabo bashobora kugera kuri byinshi birenze ibya bamwe babanza kujya kugisha inama kuri buri cyose.

 

7 AKUNDA IHANGANA. AHORA AREBA IBIRI HANZE NGO AGERAGEZE IBINDI BISHYA

Umukobwa yaravuze ati” buriya umuntu akomera iyo yiremereje maze akishyiraho umutwaro”. Abagore benshi bakunda abasore n’abagabo batagira ubwoba bwo gutsindwa. Ushobora kuba utakunda umusore wenda wiha intego zigaragaza ko ari ubuswa, ariko niba ari wa musore uzana amahirwe kugira ngo yisuzume arebe urwego ariho, byaba byiza umugumye iruhande ukamutera inkunga mu buryo bwose.

 

8 AKORERA KU HAZAZA GUSA, AKIHA INTEGO Y’IBYO AZABA YARAGEZEHO MU MYAKA 5 CYANGWA 10

Umugore yagize ati” ntekereza ko umuntu iyo ageze ku myaka runaka yagakwiye kwiha intego y’icyo azaba agezeho mu myaka runaka kandi kirambye”. Abagore bakunda abagabo bahora bafite ikintu gishya bagezeho, kurusha bamwe baryama ntibatekereze uko ejo hazaba hameze. Byaba byiza niba ufite bene iyo ndoro y’ahazaza nawe ushatse umeze gutyo.

Umunyamakuru Sam Karenzi yahaye gasopo umukozi wa Skol bituma ihagarika gutera inkunga ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved