Niba ushaka kurinda urukundo rwawe kuba umuyonga ngibi ibintu utagomba kubwira umukunzi wawe uko byamera kose.

Abantu benshi bakunda kubwizwa ukuri kandi bakanifuza kumenya ukuri ku bo bakunda, ariko ukuri kose si ngombwa kukuvuga mu gihe ubona hari icyo kwakwica cyangwa kukabangama mu mibanire. Urubuga My Only Health rwatangaje ko mu gihe ufite umukunzi kandi wifuza kurambana nawe si ngombwa kumubwira ibintu byose ahubwo ko hari ibyo ugomba kumuhisha byaba ngombwa ukabimubeshyaho.

Ibi si ukugira ngo dukangurire abantu guhisha ukuri cyangwa kutizerana n’abo bakundana, ahubwo ni ukwibutsa abantu ko hari ibintu ushobora kubwira umukunzi bikagusenyera kandi wenda kutabivuga ntacyo byari kuba bitwaye. IMIRASIRE TV twifashishije My only heath twaguteguriye ibintu bine utagomba kubwira umuntu mukundana uko byagenda kose.

KUVUGA NIBA UKUMBURA UWO MWAHOZE MUKUNDANA: Gukumbura  ni ibintu bisanzwe kuri bose. Umuntu mwahoze mukundana ntabwo byaba ari ibintu bidasanzwe, ariko kandi kumukumbura kose ntibisobanuye ko ngo uba ukeneye ko yakongera akagaruka mu buzima bwawe. Ushobora gukumbura ibihe byiza mwamaranye, ariko Atari we wifuza. Ubwo umuntu agirwa inama yo kutagira icyo abwira uwo bakundana kuko bishobora kugira icyo byica mu rukundo rwabo cyangwa se bikanarurimbura burundu.

KUTAVUGA UMUBARE W’ABO MWARYAMANYE MBERE: Iki kibazo nubwo wowe wakibajijwe gishobora kukubabaza, n’uwakikubaza ukimusubije gishobora kugira ibyo cyangiriza mu mubano wanyu. Umuntu ukubaza ikibazo nk’iki  aba afite ukundi agutekereza, kuko umuntu ugukunda bya nyabyo ntabwo yita ku mateka yawe ahubwo aba arajwe ishinga n’ahazaza hanyu hagati yanyu. Umuntu  agomba kumenya ko ikibazo  nk’iki gishobora gutuma umubano uhagarara kandi kutagisubiza cyangwa se kukivuga ubeshye ntacyo byari kwica.

KUTAVUGA IMIGAMBI MWARI MUFITANYE N’UWA MBERE: Bishoboka ko umuntu mwahoze mukundana hari byinshi mwapangaga ariko nta mpamvu y’uko uwo mukundana abimenya kuko ntacyo byamumarira. Umuntu agirwa inama yo gukora imipango y’ahazaza ibyahise biba byararangiranye n’igihe.

Inkuru Wasoma:  Umusore ugukunda by'ukuri ntashobora kugukorera ibi bintu uko byagenda kose.

KWIRINDA KUVUGA NIBA UWO MWAHORANYE HARI ICYO YAKUGIZE: Nta mpamvu yo kugira ngo umuntu mukundana amenye ibitaragenze neza k’uwo mwahoranye cyane ku kuguhohotera. Kuvuga byinshi kuri ibi ngo byatuma haza urwango hagati ye n’uwo mwahoranye. Ngo niba uwo mwahoranye yaratandukanye, ibitaragenze neza byose wakabaye ubyiyibagiza bikajyana na we.

Nubona ibi bimenyetso ku muhungu mukundana uzamenye ko urukundo rwanyu rushingiye ku kuryamana gusa.

Inkuru Wasoma:  Ingaruka 5 zo gukundana n’umusore mwiza kandi witonda

KWIRINDA KUVUGA NIBA UWO MWAHORANYE HARI ICYO YAKUGIZE: Nta mpamvu yo kugira ngo umuntu mukundana amenye ibitaragenze neza k’uwo mwahoranye cyane ku kuguhohotera. Kuvuga byinshi kuri ibi ngo byatuma haza urwango hagati ye n’uwo mwahoranye. Ngo niba uwo mwahoranye yaratandukanye, ibitaragenze neza byose wakabaye ubyiyibagiza bikajyana na we.

Nubona ibi bimenyetso ku muhungu mukundana uzamenye ko urukundo rwanyu rushingiye ku kuryamana gusa.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved