Nibishaka Théogène wiyita umuhanuzi yongeye gutabwa muri yombi, akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha n’icyo gukoresha ibikangisho.
Nibishaka yari aherutse gutabwa muri yombi mu 2023 akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyakora mu 2024 Urukiko rwategetse ko akurikiranwa ari hanze.
Mu gihe yagombaga kuburana mu mizi muri Gicurasi 2025, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwongeye guta muri yombi Nibishaka usanganywe shene ya YouTube yitwa ‘Iriba ryera TV’.
Yafatanywe na Uwimpaye Ferdinand nyiri shene ya YouTube yitwa ’Zaburi yacu’ bakurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha n’icyaha cyo gukoresha ibikangisho.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko ibi byaha byakorewe kuri shene za YouTube zabo.
Kugeza ubu abatawe muri yombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro n’iya Remera, mu gihe dosiye yabo iri gutunganwa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.
Ibyaha aba bagabo bakurikiranyweho birimo icyo gutangaza amakuru y’ibihuha giteganywa n’ingingo ya 39 y’itegeko nimero 60/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga.
Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1Frw ariko itarenze miliyoni 3Frw.
Ikindi cyaha ni icyo gukoresha ibikangisho, giteganywa n’ingingo ya 128 y’itegeko nimero 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano rusange.
Ubihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 300Frw ariko itarenze ibihumbi 500Frw.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko muri iyi minsi hari abantu bari kwitwikira umutaka w’ubuhanuzi, bakifashisha imbuga nkoranyambaga bagakwirakwiza amakuru y’ibihuha bigamije gukura abantu imitima.
Ati “Turasaba abantu kutabiha agaciro ahubwo bakita ku bikorwa bibateza imbere aho guta umwanya kuri ibyo bitangazwa na bantu nk’abo usanga bishobora kugira ingaruka zo gukura abantu umutima. Turihanangiriza abantu nk’abo tubasaba kubihagarika kuko ibyo bikorwa bigize ibyaha.”
Ku rundi ruhande, yavuze ko RIB isaba abantu bafite shene za YouTube kudaha rugari abantu ngo bahakorere ibyaha, kuko bibagira abafatanyacyaha. Yashimangiye ko nta rwitwazo ruzongera kubaho yaba ku wavuze amagambo agize ibyaha n’uwabisakaje, yibutsa ko bose bazajya bakurikiranwa.