Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niziramuka zongeye kuwugabaho ibitero, bizarangira usubiye gufata Umujyi wa Uvira.

 

Byatangajwe n’umuvugizi wungirije w’uriya mutwe, Dr. Oscar Balinda.

 

Ku wa 9 Ukuboza 2025 ni bwo AFC/M23 yari yafashe umujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, gusa iza kuwuvamo nyuma y’iminsi mike ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

 

Ku wa 17 Mutarama 2025 ni bwo ingabo za nyuma za AFC/M23 zavuye muri Uvira, zikihava birangira ingabo za Leta ya RDC zari zarahunze, abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi basubiyeyo.

 

 

Dr. Balinda yavuze ko nta gahunda yo gufata Uvira AFC/M23 yari ifite, ariko ko byabaye ngombwa ko ijya gufata uriya mujyi mu rwego rwo kuburizamo ibitero ingabo za Leta zari zabagabyeho kuva ku wa 2 Ukuboza 2025.

 

Ibi bitero byatangiriye mu gace ka Kamanyola Dr. Balinda yagaragaje ko byari bigamije kuburizamo amasezerano y’amahoro ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi bashyiriyeho umukono i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 4 Ukuboza 2025.

Leta ya RDC biciye muri Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Pulusi, iherutse gutangaza ko nyuma yo gusubirana Uvira ifite umugambi wo gukora ibitero simusiga mu rwego rwo kwambura AFC/M23 ibice byose igenzura, by’umwihariko imijyi ya Bukavu, Goma na Bunagana.

 

 

Ibi birajyana no kuba hari amakuru avuga ko muri Uvira hakomeje koherezwa ingabo nyinshi zirimo n’abacanshuro b’abazungu, ndetse n’ibikoresho byinshi bya gisirikare.

 

 

Dr. Balinda yavuze ko ingabo za Leta nizongera kubagabaho ibitero bizarangira Uvira yongeye gufatwa.

Ati: “Ni bo bari baduteye Kamanyola batuma biriya byose biba, nibongera kudutera na bwo niko bizamera. Tuzasubirayo (muri Uvira), nibadutere vuba ahubwo.”

 

 

Dr. Balinda yongeye gushimangira ko AFC/M23 igishyize imbere gukemura ibibazo ifitanye na Leta ya Kinshasa mu buryo bw’ibiganiro, ashimangira ko abaturage bazabona amahoro ku kabi n’akeza.