Mu gihe hamaze igihe hatanzwe ibihembo by’ahatanirwaga n’abakinnyi ba filime hano mu Rwanda, hari byinshi bitumvikanweho neza nk’uko byagarutsweho mu nkuru zimwe na zimwe, nko kuba hari ababonye ibihembo mu buryo bwiswe ko bidakwiriye aho ikintu cyavuzwe cyane ari ukugura amajwi. RIB yashyikirije ubushinjacyaha dosiye y’umusobanuzi Junior giti n’umuhanzi Chris Eazy ku byaha bakurikiranweho
Mubantu bahataniraga ibihembo harimo n’umunyarwenya wakunzwe cyane muri comedy zitandukanye yitwa ‘Mitsutsu’ yagaragaje akababaro yagize nyuma yo gutangwa kw’ibihembo ndetse anumvikana avuga ko icyizere yatakarije sinema nyarwanda cyatumye afata imyanzuro myinshi harimo no kuyivamo.
Mu kiganiro yagiranye na Irene Murindahabi kuri uyu wa 4 mata 2023, Mitsutsu yatangaje ko buri wese ugiye mu marushanwa aba afite icyizere cy’uko azatsinda ariko icyo cyizere kikaba kigendeye ku kuntu akora akazi ke, ndetse n’uburyo umusaruro we ugaragara mubyo aha ibikorwa bye ibi bikaba ari nabyo byamubayeho.
Yagize ati “njye nari nizeye imbaraga zanjye, amajwi nabonye ni ay’abafana banjye, ikindi kandi ku mbuga nkoranyambaga byaragaragaye cyane, ndetse no mu itangwa ry’ibihembo ubwo hajyaga gutangwa ibihembo ku mukinnyi ukunzwe kurusha abandi, abantu basakuje bavuga izina rya njye ariko dutungurwa no kumva bahamagaye undi.”
Mitsutsu yakomeje avuga ko niba koko kiriya gihembo cy’umukinnyi ukunzwe kurusha abandi cyari gikwiriye guhabwa umukinnyi ukunzwe kurusha abandi, ari we muntu wari kugihabwa, ahereye ku kuntu agaragarizwa urukundo bitagereranwa ku mbuga nkoranyambaga, aho yagiye mu kibuga hose mu gushaka amajwi ndetse kugera kuri final y’amarushanwa.
Mitsutsu yakomeje avuga ko yanababajwe cyane n’ukuntu mu gutanga ibihembo yatunguwe no kubona hari abahawe ibihembo kandi batarigeze bahatana, ati “njyewe nagiye mu ntara ndazenguruka, ariko ntungurwa no kubona hatanzwe ibihembo ku bantu tutanigeze tujyana mu ntara, bituma nibaza ibi bintu aho biva n’aho bigana, byibura se nta n’ubwo nari guhabwa igihembo cy’umukinnyi ukizamuka ukunzwe?”
Muri iki kiganiro Mitsutsu yari kumwe na Killaman ukunzwe cyane muri iyi minsi, yakomeje yunganira Mitsutsu avuga ku kuntu abona ibihembo byatanzwe bitaranyuze mu mucyo, kuburyo mu gushyiramo ibyiciro supporting actor byibura batanashyizemo umuntu ukina comedy, ahita abaza impamvu abacomedian babaca amazi, yagize ati “ ese koko ntago abanyarwanda tubashimisha comedy tuzireke?”
Bakomeje bavuga ko iyo baza kumenya ko amajwi ari ukwigurira kugira ngo umuntu azatware igikombe bari gushoramo ayo mafranga, ariko bo bizeye mu mbaraga z’ibikorwa bakoze kurusha uko umuntu yakwigurira amajwi cyangwa se ngo bice mu bundi buryo. Banakomeje bavuga ko ibi bikombe bidaca mu mucyo kuba abantu bakora comedy batajya batwara ibikombe kandi bakora cyane, uhereye kuri Nyaxo n’abandi.