Lt Col Simon Kabera, ni umusirikare mu ngabo z’u Rwanda wanagize uruhare mu kubohora u Rwanda mu 1994, ubwo inkotanyi zarwanaga urugamba rwo kubohora u Rwanda. Tariki 8 Kamena 2023 nibwo perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize lt Col Kabera umuvugizi wungirije w’igisirikare cy’u Rwanda.
Mu kiganiro Kabera aherutse kugirana na pasiteri Antoine Rutayisire wahoze ari umushumba wa paruwasi ya Remera muri Angilikani, Kabera yavuze inzira y’inzitane yaciyemo n’impamvu yafashe umwanzuro wo kuva aho yabaga akajya kwinjira mu Inkotanyi kugira ngo arwanire igihugu cy’u Rwanda.
Lt Col Kabera yavuze ko yavukiye mu gihugu cya Uganda, kuko ababyeyi be bavuye mu Rwanda bahungira muri icyo gihugu mu 1962. Yagize ati “Mu by’ukuri nta mateka nari nzi ku Rwanda kuko na data ntago yigeraga abivugaho, nubwo nari nzi ko mvuka mu Rwanda ariko nishyiragamo ko ngomba kubaho nk’umugande.”
Yakomeje avuga ko se yari umuntu utunze mu Rwanda, ariko akaba yaragiye mu Bugande ubwo muri kuva mu 1959 kugera muri 1962 na nyuma y’aho haje itegeko rivuga ko umututsi wese ufite amafaranga cyangwa se wageze mu ishuri yicwa cyangwa se agafungwa, ubwo nibwo se yageze mu Bugande uwari umukire aba umushumba w’inka z’abagande.
Kabera yakomeje avuga ko nyuma se yagize amahirwe na we atangira kugira inka ze, umunsi umwe asaba Kabera guherekeza inka zabo n’umushumba wabafashaga kuragira, ariko bageze aho baragiriraga umushumba wabo akubita Kabera amubwira ko ‘Abatutsi nibafata igihugu cy’u Rwanda atazakijyamo.” Nibwo Kabera yageze mu rugo atangira kubaza se iby’abatutsi yumvise, Se aheraho amusobanurira amateka y’u Rwanda.
Kuva icyo gihe yatangiye kumva ashaka kurwanira u Rwanda kubera akarengane yumvise kabaye mu Rwanda. Ati “natangiye kugira ishyaka ryo kurwanira igihugu, nibwo nta muntu n’umwe mbwiye nafashe umwanzuro wo kuva Uganda nkaza mu Rwanda kwiyunga ku bandi.” Avuga ko se yakundaga kuvuga ko u rwanda ari igihugu ‘gitemba amata n’ubuki’ akaba ari ibintu yari afitiye amatsiko cyane kuko yumvaga ugeze mu Rwanda ubona umusozi utemba amata koko, gusa ahageze asanga ari imisozi ariko myiza.
Kabera yavuze ko ishyaka ryo gukunda igihugu cy’u Rwanda ariryo ryamuzanye mu Inkotanyi avuga ko agomba gutanga umusada we kugeza ku mwuka wa nyuma ariko igihugu kikagira amahoro. Mu rugamba rutoroshye igihugu barakibohoje. Nyuma nibwo yatangiye kwiga amashuri yari yaracikishije haba mu Rwanda n’aho yagiye kwiga hanze.
YAGERERANIJE U RWANDA N’IGIHUGU CY’ISEZERANO CYA ISRAEL: Lt Col kabera, yavuze ko agaciro umuntu agira kose agakomora ku hantu akomoka. Ati “iyo nta gihugu ufite, ubaho nta cyizere, n’umuntu ashobora kugucumbikira by’akanya gato, mu kandi kanya akakubwira ko usubira aho waturutse, ariko iyo ufite igihugu cyawe, ubaho utuje nta muntu ukubaza ngo urajya he urava he.”
Atanga urugero rw’uburyo u Rwanda rumeze nk’igihugu abanya Isiraheri bavuye muri Egiputa basanga, yatanze urugero ku mukobwa biganye mu gihugu cy’u Buhorandi ariko aturuka muri Isiraheri, rimwe isiraheri iza kugira intambara yatewe, uwo mukobwa wari ufite ubwenegihugu bw’ubuhorandi yifuza gutaha iwabo aho ‘akomoka’ kugira ngo arwanire igihugu cye.
Yagize ati “Niba ukunda ijuru, kunda igihugu cyawe. Inzira twanyuzemo tubohoza igihugu imeze neza nk’abayisiraheri bava muri Egiputa, kuko u Rwanda ni igihugu cy’isezerano, kuko amahoro dufite, umutekano dufite n’ibindi byose, byakomotse ku muruho wacu, ndetse n’ibitambo byatambwe kugira ngo u Rwanda rubohoke.”
Kabera yongeye gushima abaguye ku rugamba rwo kubohora igihugu bose haba abazwi nka Gisa Rwigema, n’abandi batazwi ariko avuga ko hari ibitambo byinshi byatanzwe. Yavuze ko uburyo akunda u Rwanda yifuza ko mu bana be hazavamo umusirikare, ati “Nifuza ko mu bana banjye hazavamo umwe cyangwa babiri baba abasirikare bakaziba icyuho cyanjye uko amasekuruza asimburana’’.
Yavuze ko mu muryango we hagiye havamo abakunzi b’igisirikare bashaka kururwanira byamutera ishema bikanarinda kuzima kw’ibikorwa yakoze yitanga akareka ishuri n’ubuzima yari arimo akaza kurwanira igihugu. yagize ati “Hari ibintu binshimisha, kubona uwarokotse Jenoside abayeho neza kandi yishimye, binyereka ko umuruho twagize wagize akamaro. Ikindi kandi hari ibyo nahuye nabyo mu buzima bw’igisirikare byanteyemo imbaraga zo kumva ibyo twakoze bifite agaciro.”
Ati “Ibaze kubona umugabo wari wagiye kwihisha mu gisenge cy’inzu amanukamo nta cyizere afite, ariko akakigira kubera twe.” Gusa yanakomeje avuga ko mu rugamba na nyuma y’aho hari byinshi bibabaje yanyuzemo bishaka kumuca intege ariko bikamubera isomo, kuko urugamba rwo kubohora igihugu rurangiye asubiye mu ishuri, hari umugabo wari ukomeye mu gihugu cy’u Rwanda wari wararangirije amashuri ye mu Bugande wamubwiye ati “twe twafashe umwanya wacu turiga wowe ufata imbunda ujya kurwanda, none ugarutse mu ishuri, ntacyo bizakumarira.”
Kabera, yavuze ko amashuri uko yaba angana kose nta gaciro yagira karuta imidari yahawe mu kazi yakoze. Ati “nahawe umudari wo kubohora igihugu, uwo mudari niyo wajya ku isoko ntiwawubona, niyo watunga amadipolome igihumbi ntiwawubona, nahawe umudari wo guhagarika Jenoside, uwo nubwo mfite amadiporome ariko ntago wabinganya.”
Muri icyo kiganiro kandi, pasiteri Antoine Rutayisire yavuze ku buyobozi bwahozeho mbere y’ubukoroni na nyuma yabwo, agaragaza ko kuva muri 1959 ubuyobozi bwagiyeho nta kindi butari kuganishaho uretse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kubera ivangura ndetse n’iyicarubozo ryakorwaga n’abayobozi bari bariho. Gusa yakomeje ashimira Imana n’ubuyobozi bwahagaritse ibyo byose.
Simon Kabera wavutse mu mwaka wa 1973, uretse kuba ari umusirikare wabohoye igihugu yamamaye cyane no mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, aho indirimbo ye yarebwe cyane n’abanyarwanda yitwa ‘Mfashe inanga’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 1 n’ibihumbi 300, gusa akaba afite n’izindi nka ‘hari inshuti na Ukwiye amashimwe.”