Leta ya Niger iyobowe n’igisirikare yahagaritse gahunda za radiyo BBC, mu gihe cy’amezi atatu, igishinja gukwirakwiza amakuru atari yo kandi ashobora guhungabanya umudendezo w’abaturage akaba yanaca intege abasirikare barimo kurwanya ibyigomeke.
Minisitiri wa Niiger ushinzwe itumanaho Raliou Sidi Mohamed yatangaje ko iki cyemezo cyhise gishyirwa mu bikorwa nta kuzuyaza.
Gahunda za BBC, zirimo izo mu rurimi rw’igi Hausa, ruvugwa ku bwiganze muri Niger, ndetse n’izo mu Gifaransach, zatangazwaga mu gihugu hose zinyuze ku maradiyo y’abafatanyabikorwa ba BBC, zikagera ku bantu miliyoni 2.4 muri uyu mwaka ni ukuvuga 17% by’abaturage bakuze.
Hagati aho ariko, nubwo gahunda za radiyo ya BBC zahagaritswe muri Niger, urubuga rwayo rwo kuri murandasi (website) ruracyakora kandi na radiyo ishobora kumvikana ku murugo mugufi wa SW.