Mu minsi mike ishize Abanyarwanda bamwe baguye mu kantu ubwo bumvaga Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye, avuga Ikinyarwanda adategwa, ku buryo hari n’abagaragaje ko akirusha bamwe mu Banyarwanda.
Icyatangaje ni uburyo uyu mugabo avuga Ikinyarwanda adategwa, bitari uko yakize mu ishuri, ahubwo ari ururimi rwe kavukire, n’ubwo ari Umunya-Uganda ndetse uri mu nzego nkuru z’umutekano z’iki gihugu.
Ibi si umwihariko kuri Brig Gen Kulayigye, ahubwo mu Karere k’Ibiyaga Bigari habarurwa Abaturage barenga miliyoni 40 bavuga Ikinyarwanda, mu gihe Abanyarwanda (Abaturage b’u Rwanda) ubwabo bakabakaba miliyoni 14.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo honyine habarurwa abarenga miliyoni ebyiri bavuga Ikinyarwanda, biganjemo abo mu bwoko bw’Abanyamulenge ndetse n’andi avuga Ikinyarwanda. Biganje mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Intandaro yo kuba mu batuye Uburasirazuba bwa Congo harimo abavuga ikinyarwanda ni iya kera cyane kuko yahereye mu igabanwa rya Afurika. Inama yateye imirwi ibihugu bya Afurika yabereye i Berlin mu Budage hagati ya tariki 15 Ugushyingo 1884 n’iya 26 Gashyantare 1885 yo yabaye izingiro ryo gutuma abari abanyarwanda bisanga bitwa aba-Zayirwa.
Mbere y’iyo tariki ibice bya Goma, Masisi, Rutshuru n’Ikirwa cya Idjwi byari mu bice bigize u Rwanda. Utwo duce twaje kwegurirwa Congo-Belge mu masezerano anyuranye yabaye hagati y’ u Bubiligi n’u Budage ku wa 14 Gicurasi 1910.
Muri Uganda naho habarizwa abavuga Ikinyarwanda barenga miliyoni 12 , biganje mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba, mu turere twa Kisoro, Kabale na Kanungu. Benshi ni abo mu bwoko bw’Abafumbira.
Na Tanzania ni uko kuko habarurwa abavuga Ikinyarwanda barenga ibihumbi 500. Benshi muri aba batuye mu bice bya Akagera, bo mu bwoko bw’Aba-Haya.
Kubera iki hari izi miliyoni zindi nyinshi z’abavuga Ikinyarwanda bari hanze y’imipaka y’u Rwanda? Haba hari isano bafitanye n’u Rwanda? Ese ni Abanyarwanda?
Ibi ni bimwe mu bibazo bikunze kugaruka mu mitwe ya benshi iyo batekereje kuri iki kibazo, ari na byo turibandaho muri iyi nkuru.
Kugira ngo umuntu asobanukirwe neza iby’iki kibazo, ni icy’ingenzi gusubira mu mateka.
Usibye ibice byahawe Congo, ibindi nabyo mu Majyaruguru n’u Burasirazuba bw’u Rwanda, byashyizwe kuri Uganda. Byatumye u Rwanda rutakaza umubare munini w’abaturage bisanze mu bindi bihugu gusa bagumana umuco wabo n’ururimi, bakomeza kuvuga Ikinyarwanda nubwo batari bakiri Abanyarwanda mu buryo bw’ubwenegihugu.
Usibye umubare munini w’abisanze muri Congo kubera igikorwa cyo guhindura imipaka, hari n’abandi abakoroni bimuriye muri Congo hagati ya 1937 na 1954, muri gahunda yiswe “Mission Immigration Banyarwanda”.
Ikwirakwira ry’ururimi rw’Ikinyarwanda, ryatangiranye n’ihangwa ryarwo, aho igihugu cy’i Gasabo cyari kimwe mu bihugu 29 byari kuri ubu butaka bwitwa u Rwanda kuri ubu, cyihaye gahunda yo guhuza ibyo bihugu ngo bibe igihugu kimwe.
Guhera ubwo nibwo hafashwe gahunda yo guhuza imibereho n’imibanire hakoreshejwe ishyingirana. Utabaye umukwe w’u Rwanda, akaba umukazana.
Uko gukwirakwira kw’Abanyarwanda bashyingirana n’abo mu karere rurimo, ni kimwe mu byabaye umuzi wo gukwirakwiza ururimi rw’Ikinyarwanda, aho bageze hose.
Gukwirakwira k’ururimi rw’Ikinyarwanda kandi kwatangiye kurushaho gukaza umurego mu mpera z’ikinyejana cya 19, kugeza mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, ubwo Abanyaburayi bashyiragaho imipaka mishya. Abandi bakagomera amahame akarishye y’abakoroni, bagahitamo kubahunga bakigira mu mahanga.
Mbere y’Ubukoloni, u Rwanda rwari Ubwami bukomeye mu karere, ndetse bwari bugari, bugera mu bice bya Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi y’uyu munsi.
Mu Burengerazuba, Abanyaburayi bafashe ibice bya Goma, Bukavu na Kivu byombi babyomeka kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’uyu munsi.
Mu Majyaruguru bafashe ibice bya Kisoro na Kabale kugera za Mbarara, babyomeka kuri Uganda.
Mu Burasirazuba ho nta gice cy’u Rwanda cyagiye kuri Tanzania, ariko mu gace k’Akagera uzahasanga abaturage benshi bavuga Ikinyarwanda, kuko iki gice cyahoze ari igihugu cya Karagwe cyahanzwe na Ruhinda rwa Kazigaba wagengaga Ingoma y’U Rweya rw’u Mubali yari muri Kayonza na Gatsibo mu Rwanda. Kubera kugira inkomoko mu Rwanda, byatumye na bo bokamwa n’urwo rurimi.
Ubwo ubuso bw’u Rwanda bwagabanywaga, benshi mu Banyarwanda bari batuye muri ibyo bice, bisanze mu bindi bihugu, abandi bahitamo kwimukira aho handi ku bushake kubera ibibazo birimo inzara n’intambara. Iyi ni yo mpamvu uzasanga muri Kisoro hari abaturage benshi bavuga Ikinyarwanda, ari nako bimeze mu ntara za Kivu zombi ndetse no mu gice cy’Akagera muri Tanzania.
Ubwo ubukoloni bwari butangiye hari umubare munini w’Abanyarwanda wagiye ukurwa mu gihugu, ujyanwa mu bindi bice mu mirimo itandukanye irimo ubuhinzi bw’ikawa no gukora mu birombe by’amabuye.
Umubare munini w’Abanyarwanda bagiye muri ubu buryo uzawusanga muri Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba batandukanye n’abakatiweho imipaka, ariko kubera kumara igihe kinini muri ibi bihugu barorotse, bahinduka abaturage.
Uretse aba, hari n’undi mubare muto w’Abanyarwanda wisanze mu bihugu by’abaturanyi cyane cyane muri Uganda kuko abasekuruza babo bagiyeyo kera bagiye gupasa. Aba nta bwo bashyirwa mu bagiye bahunze cyangwa abakatiweho imipaka.
Hari umubare munini w’abahunze mu 1959
Indi mpamvu ikomeye ituma mu Karere hari abaturage Benshi bavuga Ikinyarwanda, ni amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo arimo n’imeneshwa ry’Abatutsi mu 1959.
Umubare munini w’aba Banyarwanda wahungiye muri Uganda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania.
Bitewe n’imyaka myinshi aba Banyarwanda bamaze muri ibi bihugu barahabyariye, barahashaka ndetse imwe mu mico yabo bayisangiza abo bari baturanye.
Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, benshi muri Aba Banyarwanda baratashye, ariko harimo n’abandi bake bahisemo gusigarayo kuko ariho bari barabonye uburyo bw’imibereho. Iyi ni yo mpamvu uzasanga hari Abanyarwanda benshi baba mu Rwanda, ariko bafite babyara babo n’abandi bafitanye isano baba muri Tanzania na Uganda.
Kenshi usanga Ikinyarwanda cyarakomeje kuba ururimi rw’aba baturage kuko batahise bivanga n’andi moko basanze muri ibi bihugu, ari na yo ntandaro y’umubare munini w’abakivuga ariko batabarizwa ku butaka bw’u Rwanda, gusa hamwe na hamwe uzasanga uru rurimi rwaragiye rugorekwa kubera kuruvanga n’izindi ndimi no kwibagirwa umwimerere warwo.