Niyongabo Jules uri mu bari biyamamarije kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, yamaganye uko amatora yo muri iki gihugu yabaye muri uku kwezi yagenze, ashimangira ko yabayemo ubujura bw’amajwi.
Niyongabo yabitangaje nyuma y’uko ibyavuye muri ariya matora yabaye ku wa 5 Kamena byatangajwe ejo hashize, byerekana ko ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ryatsinze amatora y’abadepite ku kigero cya 100%.
Ibi bivuze ko iri shyaka ari ryo rigomba kuba ari ryo ryonyine riri mu Nteko Ishinga Amategeko, wongeyeho Abatwa batatu.
Niyongabo mu kiganiro yahaye itangazamakuru ku wa Gatatu tariki ya 11 Kamena nyuma y’uko Komisiyo yigenga y’Amatora yari imaze gutangaza ibyavuye mu matora, yavuze ko n’ijwi yari yihaye yasanze ryaribwe rigahabwa CNDD-FDD.
Ati: “Twari tuzi ko dufite indwara zimwe na zimwe mu Burundi, ariko hari izindi ndwara zigoye kurushaho zizanasaba imbaraga nyinshi kugira ngo Abarundi dushobore kwigobotora ibi bihe turimo by’uko amatora ashobora kuba, aho umuntu azi yatoye agasanga nta kintu gihari. Nkanjye aho natoye bampaye ubusa, n’ijwi ryanjye nararibuze.”
Niyongabo avuga ko kimwe n’abandi Barundi bose yababajwe n’uko ariya matora yagenze.
Yavuze kandi ko yumijwe no kubona amajwi yose ahabwa ishyaka CNDD-FDD, ibitarigeze bibaho na rimwe mu mateka y’u Burundi.
Ati: “Mu gihe cya Ndadaye, Abarundi bari barushye kurusha uno munsi, ariko ntiyigeze agira amajwi arenga 60%, ntiyagize 70%. Na Rwagasore n’ubwo yarimo adufasha gukura umukoroni mu gihugu, na we ntiyigeze ageza kuri 70%.”
Yakomeje agira ati: “Izo ntambara zari zikomeye cyane kurusha izo turimo uyu munsi, zari gutuma Abarundi batora cyane abo babiri bakageza ku majwi 80 cyangwa 90%.”
Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi nka UPRONA na CNL na yo yamaganiye kure ibyavuye muri ariya matora.
Ubwo amatora yabaga, bamwe mu baturage batangaje ko batishimiye kuba baraherekezwaga mu tuzu tw’itora bagategekwa gutora ishyaka riri ku butegetsi.
Hari n’abatangaje ko bageze aho amatora yabereye bagasanga bamaze gutorerwa.