Abanyabugeni ni abantu bamenywa na bake ariko ibikorwa byabo biba ibimenyabose! Nko ku Bakirisitu Gatolika hari ibishushanyo byamamaye, uko bizwi muri Kiliziya y’i Vatikani bikaba ari nako bizwi mu y’i Kigali ariko abazi uwabicuze ni mbarwa. Urugero ni nk’ikigaragaza batisimu ya Yezu Kirisitu. Ni bangahe bazi ko ari icya Leonardo da Vinci?
Ni abantu batavugwa ariko baba bicaranye inganzo ihambaye, barara amajoro bahimba ibintu dukoresha mu buzima bwa buri munsi, tukabifata nk’ibiraho tutazi inkomoko. Imyenda, telefoni, intebe, imodoka, ipasi n’indege…byose bihera ku rupapuro n’ikaramu.
Mu Rwanda naho ni uko. Turitsa cyane ku bikoresho nkenerwa bya buri munsi birimo ibyangombwa n’amafaranga.
Ibendera u Rwanda rufite ubu ryatangiye gukoreshwa ku wa 31 Ukuboza 2001. Rigizwe n’amabara atatu arimo icyatsi kibisi, umuhondo n’ubururu.
Ibara ry’icyatsi kibisi risobanura icyizere cy’uburumbuke; iry’umuhondo ni iterambere ry’ubukungu mu gihe iry’ubururu risobanura umunezero n’amahoro by’Abanyarwanda. Ishusho y’izuba rifite imirasire 24 isa n’umuhondo w’igi rishushanyijemo uruziga; rigaragaza urumuri rumurikira u Rwanda n’abarutuye. Ni ikimenyetso cy’ubumwe, gukorera mu mucyo no kurwanya ubujiji.
Iri bendera ryahanzwe n’Umunyabugeni w’Umunyarwanda, Kilimobenecyo Alphonse, nyuma yo guhigika izindi ntiti zirenga 400 zari zaturutse imihanda yose y’Isi.
Kilimobenecyo yasobanuye ko ajya gutangira gukora ubugeni, ari ibintu atari asanzwe yiyumvamo ahubwo bisa n’ibyamugwiririye kuko mu yandi masomo yabonaga byanze.
Ati “Kera abantu barangizaga kwiga umwaka wa gatandatu bagakora ikizamini cyo kujya mu mashuri yisumbuye. Icyo gihe nari umuhanga, ariko umwaka wa mbere nakoze ikizamini ndatsindwa, ndasibira nabwo ndatsindwa, ku nshuro ya gatatu nabwo ndatsindwa, nibwo navuze nti igisigaye reka njye kwiga gushushanya.”
Icyo gihe yashatse abantu bari babizobereyemo baramuhugura, amaze kubimenya akora ikizamini cyo gutangira kwiga mu Ishuri ry’Ubugeni ku Nyundo, aratsinda.
Mu gihe yari arimo gusoza, u Burusiya bwatanze amahirwe ku bashaka gukomeza amasomo yabo aba umwe muri bake berekeje muri Institut des Beaux-Arts de Kiev, aho yakurikiranye ibijyaye na ‘Arts graphiques’.
Uyu mugabo yavuye mu Burusiya mu 1988, abona akazi mu Icapiro ry’Ibitabo by’abanyeshuri aho yari ashinzwe ibijyanye no gutekereza ibishushanyo, gukosora amagambo no gukora inyigoshusho (design).
Yatangiye akoresha intoki kuko icyo gihe mudasobwa zari zitaraza, gusa yaje kugura iye bwa mbere mu 1989.
Ajya guhanga ibendera ry’igihugu, iyari Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatanze itangazo rivuga ko ikeneye ibirangantego bya Repubulika, maze abiyumvamo impano y’ubugeni barapiganwa.
Mu basaga 400 bitabiriye ipiganwa hatoranyijwemo icumi maze bahura n’itsinda ryashyizweho kugira ngo ryige ku birango bibereye u Rwanda, aza gusohokamo ari uwa mbere.
Ati “Nahembwe neza nk’uwa mbere mu bakoze ibendera n’ibirangantego bya Repubulika y’u Rwanda.’’
Mu gukora ibendera, aba banyabugeni bari bahawe amabara bagomba kugenderaho hanyuma ibindi bo bakabivana mu bwenge bwabo.
Ati “Hari ibyo twagombaga kugenderaho nk’icyerekezo cy’igihugu. Niba irya kera ryarimo umutuku uvuga impinduramatwara n’amaraso yamenetse, twagombaga gukoresha irigaragaza icyizere cyo kwiyubaka.’’
Abitabiriye aya marushanwa basabwe kwitondera amakosa nk’ayakozwe mu 1959 aho ibendera ry’u Rwanda ryasanishijwe n’irya Guinée-Conakry, nyuma y’imyaka ibiri rikaza kwandikwamo inyuguti ya ‘R’ mu kubitandukanya.
Gushyiramo izuba ni ibitekerezo bye bwite
Uyu mugabo wishimira kuba yaratanze umusanzu mu bikorwa bikomeye by’u Rwanda, iyo muganira aba avuga ko ibyo yakoze ari iby’igihugu aho kuba byamwitirirwa.
Yibuka ko mu gihe cy’icyumweru arimo guhanga ibendera, yagerageje ibintu byinshi ariko akazajya asanga nta gisobanuro bifite. Aha niho gushyiramo izuba byaturutse.
Ku ikubitiro iryo zuba yarihaye imirasire 12, ariko kuko yagombaga gutanga ibisobanuro byaryo abisesenguye asanga bitaba biboneye ni ko guhitamo kuriha 24 kandi rikajya iburyo.
Ati “Nabanje gutekereza utuntu twihariye tugomba kuba mu ibendera. Izuba naravuze nti ‘ese ndariha imirasire ingahe’, ndavuga nti ‘irindwi ariko nsanga bidasa neza’. Natangiye ngira 12, ndenzaho mike nabwo mbona ari bibi nyuma nza kuvuga nti reka ngire 24.”
Iyi mirasire 24 yayihaye igisobanuro cya politiki nziza itagomba gusinzira ahubwo igomba buri gihe guhora imurikiye igihugu. Iryo zuba kandi yagennye ko rigomba kujya iburyo aho rirasira, aho kujya ibumoso nk’aho rirengera kuko kurenga byaba bivuze ko ya politiki nziza isinziriye.
Amajoro yamaze adasinziye yaje kubyara umusaruro maze atangazwa nk’uwatsinze. Ntajya yifuza gushyira hanze ingano y’amafaranga yahembwe, gusa ashimangira ko ‘yari menshi muri icyo gihe kandi icy’ingenzi si umubare wayo, ni uko byamfunguriye amarembo’.
Ati “Icyanshimishije ni ukumva nakoze ikintu cy’agaciro ku gihugu n’Abanyarwanda.’’
Ihangwa ry’ikirangantego
Kilimobenecyo ni na we wakoze ikirangantego cy’u Rwanda kirimo agaseke, ingabo, amasaka n’ipfundo rishimangira ubumwe.
Ati “U Rwanda rwagize akaga gakomeye; kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, nahisemo agaseke kuko nyuma yayo Abanyarwanda bari bakeneye kongera gusabana, sinari nzi ko kazakundwa cyane mu mahanga kakatuzanira n’amadovize. Ikindi natekereje ko iterambere ry’igihugu rigomba inganda ikoranabuhanga, nabyo mbishyiramo. ’’
“Ntitwibagiwe ubuhinzi n’ubworozi n’ikawa icuruzwa hanze mu kuzamura ubukungu bw’igihugu. Ingabo ebyiri nazikoresheje nk’uburinzi bw’ibikorwa by’igihugu. Byose bikorwa Abanyarwanda batahiriza umugozi umwe, bivuga ko tugomba gukorera hamwe kandi mu mucyo.’’
Niwe washushanyije inote zirimo iy’ibihumbi bitanu
Kilimobenecyo yanagize uruhare mu gushushanya inote dukoresha mu Rwanda rwa none kimwe n’izakoreshejwe mu bihe byahise nk’iya 500 Frw.
Ati “Hari inote zimwe zirimo iya 5000 Frw, 2000 Frw, 1000 Frw na 500 Frw nagiye nshushanya mbisabwe na Banki Nkuru y’Igihugu mu gihe bahinduraga amafaranga.’’
Igiceri cy’ijana cyifashishwa muri iki gihe nacyo ni we wagishushanyije ariko mu gihe gito abantu benshi badashobora gutekereza, kuko cyamutwaye iminota itanu gusa.
Kilimobenecyo ushimangira ko uwo ubugeni bwahiriye bumutunga bitewe n’uburyo abwitwaramo, yagiye akora n’ibindi birimo amashusho yigeze gukwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Perezida Kagame ari umutoza w’ikipe naho abagize Guverinoma ari abakinnyi.
Ni we kandi wakoze igishushanyo kigaragara nk’ikirango cy’Igicumbi cy’Intwari, ibirango bitandukanye bya RDF, yanashushanyije impeta z’ishimwe z’igihugu, ikirango cy’Umujyi wa Kigali ndetse afatanyije n’uwitwa Hategekimana Laurent bakoze Ingabo yahawe Perezida Kagame ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri Kanama 2017.