Niwubahiriza ibi bintu bizatuma utongera guhoza telephone yawe ku muriro kuko washizemo vuba.

Mu by’ukuri aho isi igeze telefone imaze kuba igikoresho cy’ibanze kuburyo benshi bamaze kubatwa nayo ndetse hari nutiyumvisha uko yabaho adafite telefone ye mu ntoki. Ariko ibi byose ahanini byatewe nuko telefone yasimbuye ibikoresho byinshi mukazi ka buri munsi, bityo ikaba imeze nk’ibiro umuntu akoreramo akazi ke.

Gusa bitewe nuko zikoresha umuriro kandi ushiramo buri kanya usanga buri wese akeneye telefone irambya umuriro koko, nyamara benshi muri twe usanga tutazi ko hari nibyo dukora bituma umuriro ushira vuba muri phone zacu. Niyo mpamvu kuriyi nshuro tugiye kukwereka zimwe mu nama zizagufasha kubungabunga ubuzima bwa bateri ya telefone yawe. Ibi bintu tugiye kukubwira nubyubahiriza bizagufasha gutuma telefone yawe byibuze imarana umuriro igihe kinini cyane kurusha igisanzwe.

NTUKARENZE 80% UYISHYIRAMO UMURIRO: Mu gihe uri kongeramo umuriro muri phone yawe burya sibyiza ko uyireka ngo igere ku 100% ahubwo ibyiza nuko yagera kuri 80% ugahita uyikuraho. Ibi nukubera ko iyo irenze aha, iba yikorejwe umutwaro munini (overcharging) maze bigatuma bateri itakaza ingufu vuba.

NTUGAHOZE PHONE KU MURIRO: Sibyiza ko telefone yawe ihora ku muriro ukwiye kuyireka umuriro ukabanza ugashiramo, byibuze yireke imanuke igere nko kuri 20% maze ubone kuyisubiza ku muriro, ubushakashatsi bwagaragaje ko guhoza ku muriro telefone byica bateri yayo kuburyo mu gihe gito iba itagishoboye kubika umuriro umwanya munini.

Inkuru Wasoma:  Igisubizo ku bibaza niba inyama y’ingurube [akabenzi] ishobora gutera indwara y'igicuri

KORESHA GUSA SHARIJERI YA ORIGINAL: Kwibagirwa cyangwa kutabyitaho bituma akenshi usanga duhinduranya ama sharijeri tugakoresha izindi zitazwi cyangwa zitari ku rwego rw’amatelefone yacu, gusa twirengagiza ko zigira ingaruka ku matelefone yacu, mbere yo gukoresha sharijeri nshya ujye ubanza urebe ubushobozi bwayo niba buhuye nubwa telefone.

NTUGAKORESHE SHARIJERI ZA VUBA VUBA(FAST CHARGERS): Bitewe nuko buri wese aba ashaka gusubirana telefone ye mu ntoki aba yumva yakoresha sharijeri yuzuza telefone mu masegonda macye, ibi rero bituma benshi bakoresha izizwi nka Fast Charger. Izi sharijeri si nziza na gato kuko zituma bateri itakaza ubushobozi vuba vuba bitewe nuko zikoresha uburyo bwa high voltage butuma na bateri ihura nubushyuhe budasanzwe (overheat) arinabyo bituma ipfa vuba.

NTUKARAZE PHONE KU MURIRO: Kumara umwanya munini ku muriro, kuzura birenze urugero, ibi byica bateri mu gihe gito bitewe nuko iyo uyirajeho yuzura ikabura uyikuraho.

JYA WUBIKA PHONE YAWE KU MURIRO: Iyo phone iri ku muriro irashyuha cyane, icyakora kuyubika mu gihe iri kujyamo umuriro biyifasha kugabanya ubushyuhe kuko burya iyo yubitse biyifasha guhumeka ubushyuhe bukagabanuka, bityo bigafasha na bateri kudapfa vuba. Source:pamakio

Wari uzi ko inyama y’ingurube [akabenzi] itera indwara y’igicuri?

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved