Niyo Bosco bamugiye mu matwi, amasezerano ya Sunday entertainment aba imfabusa, Murindahabi Irene agirwa inama ikomeye.

Nyuma gato y’uko umuhanzi Niyo Bosco atandukanye na Irene Murindahabi wamuzanye mu muziki akamumenyekanisha, amakuru yavuze ko uyu muhanzi yagiye mu nzu itunganya umuziki yitwa Sunday Entertainment, ariko bataranakorana n’igikorwa na kimwe bivugwa ko yahise atandukana nayo, kuri ubu amakuru yuzuye akaba ahamya ko Niyo Bosco nta nzu itunganya umuziki bari gukorana.

Umwe mubakoranye n’iyi label ya Sunday entertainment igihe gito ubwo yaganiraga na JB Rwanda, yatangaje ko intandaro ya Niyo Bosco ava muri MIE ya Irene Murindahabi, byose byatewe n’amashyari uyu muhanzi yagiriwe ndetse na Murindahabi abantu bagatekereza ko ashobora kuba akura amafranga menshi cyane muri uyu muhanzi, dore ko Niyo Bosco ari umunyempano utandukanye n’abandi banyamuziki bose, kuko azi kwandika, kuririmba no gucuranga kandi akaba ataramenyekanye byo gutwika nk’uko abandi bahanzi bigenda.

Ubundi ubusanzwe nk’uko bigenda mu muziki nyarwanda, iyo umuhanzi agiye gukorana na Label biratangazwa ku mpande zombi, haba uruhande rw’aho  agiye gukorera ndetse n’umuhanzi akabitangaza, ibyo bikaba n’igihe bagiye gutandukana, ariko ubwo Niyo Bosco yajyaga gukorana na Sunday Entertainment isanzwe ari iy’umugabo witwa Sunday Justin usanzwe utuye muri America, byanyuze gusa mu itangazamakuru biturutse kuri instagrama ye, mu gihe ahandi bakora inama n’abanyamakuru babamenyesha.

Kubera abantu bagiye mu matwi Niyo Bosco, uyu waganiraga n’umunyamakuru yatangaje ko Niyo yasezeranijwe amafranga menshi ndetse ko azanajya muri America guturayo akaba ariho akomereza umuziki, ariko nyuma yo kugera muri Sunday Entertainment byose biza kuba umuyonga, dore ko na Email y’iyi nzu itunganya umuziki Niyo yari yarashyize kuri konti ye yahise ayikuraho.

Inkuru Wasoma:  Ministeri y'uburezi yasobanuye uko yagiye itanga amanota mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye ubwo yatangazaga amanota.

Ubusanzwe uyu Sunday Justin yatangiye kumenyekana mu ruganda rw’imyidagaduro mu gihe cya miss Rwanda yari irimo Mwiseneza Josiane, aho yamwegereye akamusaba ko amubera manager, ariko biza kurangira nta kintu amufashije, ikirenze ibyo nyuma n’ibwo yaje gushinga Sunday entertainment, gusa abahanze batangiranye n’iyi nzu nabo bikaba bivugwa ko ntacyo bafashijwe, kugeza ubwo amakuru yagiye kumenyekana ko Niyo Bosco nawe yagiye muri iyi nzu, ariko hadaciye kangahe akavamo batanakoranye.

Umunyamakuru Bigman ubwo yaganiraga n’uyu musore yagiriye inama Murindahabi Irene ko yakwihanganira ibyabaye we na Niyo bagatandukana, ariko akongera akamwegera ubundi bakongera bagakorana, kubera ko ibi byose biri kuba kuri Niyo ni uko nta bantu afite bamuba hafi nk’uko Murindahabi yamubaga hafi, anatanga urugero uburyo igihe Niyo Bosco yigeze kujyana ku Gisenyi n’umunyamakuru Yago agiye kumwandikira indirimbo SUWEJO uko Niyo na Murindahabi bashwanye, bityo abandi bose bamwizeza kumufasha mu muziki we ntago babishobora kuko nta wabikora nk’uko Murindahabi yabigenzaga.

Rubavu: Mu marira menshi umukobwa avuga ihohoterwa akorerwa n’umuryango we n’uburyo ubuzima bwe buri mu kaga nta mutabazi afite.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved