Niyo Bosco yigaritse inzu itunganya umuziki bari baherutse gusinyana amasezerano bataranakorana.

Imikoranire hagati ya Niyo Bosco na sosiyete ya Sunday Entertainment bari baherutse kwemeranya ko bagiye gukorana, yajemo kidobya itaramara kabiri. Ukwezi kugiye kwirenga bivuzwe ko Niyo Bosco yabonye abajyanama bashya ariko uretse izi nkuru zavuzwe mu ntangiriro za Mutarama 2023 nta kanunu k’ibikorwa bye.

Amakuru ahari avuga ko nyuma y’amasaha make bitangajwe ko Niyo Bosco yamaze kwemeranya imikoranire n’ubuyobozi bwa Sunday Entertainment hari ibyo batigeze bumvikana byatumye kugeza ubu nta gikorwa na kimwe baratangira. Bivugwa ko Niyo Bosco yamaze kumenyesha ubuyobozi bwa Sunday Entertainment ko ibyo gukorana bitazakunda. Kugeza ubu impande zombi zahisemo guceceka iby’iki kibazo mu gihe ibiganiro bigikomeje nubwo biri kugenda biguruntege.

Ku rundi ruhande ariko ubuyobozi bwa Sunday Entertainment bumaze kubona ko ubwumvikane bwabo na Niyo Bosco bukomeje kugorana, bahisemo gukomeza gufasha umuhanzi bari basanganywe witwa Mwiza Zawadi. IGIHE yagerageje kuvugisha Sunday Justin usanzwe ari umuyobozi wa Sunday Entertainment yirinda kugira icyo avuga kuri iki kibazo, Ati “Sinzi niba mfite amakuru yo kuguha kuri Niyo Bosco rwose umbabarire.”

Inkuru Wasoma:  Ibitekerezo bitandukanye Mutesi Jolly yahawe ku mashusho yashyize hanze agaragara nk’uwizihiwe

Inshuro zose twagerageje kuvugisha Niyo Bosco kuri iki kibazo ntabwo yigeze abasha kwitaba telefone ye igendanwa. Ibi bikomeje kuvugwa mu gihe uyu muhanzi yijuje hafi amezi ane atandukanye na MIE sosiyete yamwinjije mu muziki icyakora baza gutandukana mu mpera z’umwaka ushize. Muri iyi minsi Sunday Entertainment bahisemo gushyira imbaraga mu gufasha umuhanzikazi Zawadi batera umugongo Niyo Bosco bari bemeranyije imikoranire. source: IGIHE

Murindahabi Irene avuze amagambo ashimangira uko umubano we na Niyo Bosco uhagaze nyuma yo gutandukana kwabo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved